RFL
Kigali

Ben Kayiranga yavuye i Kigali ashyize ku isoko Album

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/02/2020 23:42
0


Umuhanzi w’umunyabigwi Benjamin Kayiranga [Ben Kayiranga] wagize izina rikomeye abicyesha indirimbo “Freedom” yavuye i Kigali ashyize ku isoko Album ‘Ntunsige’ y’indirimbo 10 ndetse anakoranye indirimbo n’abahanzi babiri.



Iyi Album yitiriye indirimbo ye ‘Ntunsige’ iriho indirimbo nka ‘Imanzi’, ‘Igendere’, ‘Uruhimbi’ yakoranye na Nirere Shanel, ‘Ruyange’, ‘Munyana” n’izindi zifite icyanga.

Kayiranga yari amaze ibyumweru bibiri mu Rwanda aho yakoze ibikorwa bijyanye n’umuziki anasura imiryango. Yabwiye INYARWANDA, ko yakoranye indirimbo n’umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Grace de Jesus, yateguje abafana babo.

Yavuze ko iyi ndirimbo ari nziza kandi ko yishimiye gukora n’umunyempano yabengutse akiri mu Bufaransa. Uyu muhanzi kandi anavuga ko atabashije gukora indirimbo ivuga ku ivuko rye i Gisenyi bitewe n’uko ‘nabuze umwanya’.

Pastor P nk’umwe mu ba-Producer bakoranye igihe ngo hari umushinga w’indirimbo ye yamusigiye ari kurangiza.

Ben Kayiranga anatangaza ko indirimbo ye na Danny Vumbi yasize igeze ku musozo. Ati “Nabashije no gukorana indirimbo na Danny Vumbi ni nziza cyane izaryohera amatwi.”

Kuri ubu yatangiye urugendo rwo kumenyakanisha iyi Album mu Burayi no muri Amerika ndetse ibigo nka Rwandair na Mtn byamaze kuyigura.

Iyi Album kandi yahawe ama-Radio, Televiziyo n’abandi. Igiye ku isoko mu gihe uyu muhanzi yayishyize hanze mu myaka ishize kuri Youtube no ku zindi mbuga zicururizwaho umuziki.

Yakoresheje kopi zirenga 100 zizashyirwa mu masoko manini n'ahandi umuntu ashobora kuyigurira.

Soma: Ben Kayiranga yaje i Kigali ahishura gukora indirimbo ivuga ku ivuko rye

Ben Kayiranga yavuye i Kigali ashyize ku isoko Album "Ntunsige"

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BEN KAYIRANGA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND