RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2020: Tesfazion Nataneal yegukanye Agace ka 4, Mugisha Moise asoza ku mwanya wa 3 - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/02/2020 15:10
0


Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2020, kavuye i Rusizi kagasorezwa i Rubavu ku ntera y’ibirometero 206,3 kakaba ari nako gace karekare mu irushanwa ry’uyu mwaka, kasize abanya Eritrea bagumanye umwenda w’umuhondo, nyuma yuko Tesfazion Nataneal asoje ari uwa mbere, umunyarwanda Mugisha Moise asoza ku mwanya wa 3.



Aka gace kakinwe kuri uyu wa Gatatu kahagurukiye mu karere ka Rusizi gasorezwa mu karere ka Rubavu, aho abasiganwa banyonze ibirometero 206,3. Abakinnyi 74 ni bo bahagurutse berekeza i Rubavu aho abakinnyi batandatu ari bo bamaze kuva muri iri siganwa kuva ryatangira

Abo ni Lemos Hélvio Jamba (Bai Sicasal), Avila Vanegas (Israel Start - Up Nation), Eyob Metkel (Terengganu Inc), Chablaoui Oussama (GSP), Behringer Oliver (Novo Nordisk) & Rochas Rémy (NIPPO Delko).

Mu nzira ya Rusizi –Rubavu abakinnyi bagiye basiganwa bigabanyije mu bikundi aho wasangaga igikundi kiri imbere cyashyizemo ikinyuranyo cy’iminota myinshi ku kindi kigikurikiye, ibi bikaba byanagize ingaruka kuri aka gace kuko igikundi kimwe cyarushije ikindi iminota myinshi.

Muri aka gace abanyarwanda bagerageje kwigaragaza nubwo batakegukanye kuko abarimo Mugisha Moise, Manizabayo Eric na Areruya Joseph bakomeje kugenda mu gikundi cyari kiyoboye isiganwa.

Habura ibirometero bike ngo abasiganwa basesekare mu mujyi wa Rubavu ahasorejwe aka gace umunya Eritrea Tesfazion, Umunya-Afurika y’Epfo Main Kent ndetse n’umunyarwanda Mugisha Moise bacomotse muri bagenzi babo barabasiga ariko birangira Tesfazion abatanze ku murongo basorejeho.

Tesfazion Nataneal  ukomoka muri Eritrea niwe wegukanye agace ka Rusizi-Rubavu, aho yakoresheje amasaha atanu, iminota 34 n’amasegonda 46, akaba yarushije isegonda rimwe Umunya-Afurika y’Epfo Main Kent wamukurikiye ku mwanya wa kabiri, mu gihe Umunyarwanda Mugisha Moise ukinira ikipe ya Skol Adrien Cycling Academy(SACA), yasoje ku mwanya wa Gatatu asizweho amasegonda umunani n’uwambere.

Abanyarwanda batatu nibo basoje mu bakinnyi 10 ba mbere muri aka gace, abo ni Mugisha Moise wasoje ari uwa gatatu asizwe amasegonda umunani, Manizabayo Eric wasoje ku mwanya wa Karindwi asizwe iminota ibiri n’amasegonda 24 na Areruya Joseph wasoje ku mwanya wa Munani akaba yasizwe iminota ibiri n’amasegonda 26.

Hailu Biniam wari wambaye umwenda w’umuhondo, uyu munsi yasizwe iminota ine n’amasegonda 59, ahita atakaza umwenda w’umuhondo.

Aka gace kasize impinduka zikomeye ku rutonde rusange aho abanyarwanda babiri bagaragara muri batanu ba mbere.

Tesfazion Nataneal  ukomoka muri Eritrea niwe uza ku mwanya wa mbere, akaba arusha iminota ibiri n’amasegonda 11 umunyarwanda Mugisha Moise umukurikiye, mu gihe undi Munyarwanda Areruya Joseph ari ku mwanya wa Gatanu aho arushwa iminota itatu n’amasegonda 46 n’uwambere.

Uko ibihembo by’agace ka Kane ka Rusizi-Rubavu (206,3 Km) byatanzwe:

1.Stage Winner: Natnael Tesfazion (Erythrea National Team)

2.Yellow Jersey: Natnael Tesfazion (Erythrea National Team)

3.Best Climber: Oyarzun Carlos(Bai Sicasal)

4.Best Sprinter: Yemane Dawit (Erythrea National Team)

5.Best Young Rider: Natnael Tesfazion(Erythrea National Team)

6.Best Combative Rider: Manizabayo Eric K-Radio(Benediction Ignite, Rwanda)

7.Best African Rider: Natnael Tesfazion(Erythrea National Team)

8.Best Rwandan Rider: Mugisha Moise (SACA Team, Rwanda)

9.Team of the day: Erythrea National Team

Kuri uyu wa Kane Tour du Rwanda 2020 irakomeza hakinwa agace ka Rubavu-Musanze ku ntera y’ibirometero 84,7.


Tesfazion yegukanye agace karekare kurusha utundi muri Tour du Rwanda 2020


Tesfazion yahise yambara umwenda w'umuhondo


Byari ibirori mu mihanda iri siganwa ryanyuzemo



Imisozi myiza itatse icyayi cy'u Rwanda







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND