Kwisiramuza ni igikorwa gikorerwa ku gitsina gabo, aho umuganga ubifitiye ububasha akuraho agahu kaba gatwikiriye igitsina cy’umugabo. Impuguke mu by’ubuzima zigaragaza ko umuntu wakoze iki gikorwa cyo kwisarimuza bimurinda kwandura indwara nyinshi zandurira mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Ese kwisiramuza byakomotse he?
Inyandiko nyinshi ntizivugaho rumwe inkomoko y’iki gikorwa.
Inyandiko zimwe zigaragaza ko kwisiramuza biva mu muco w’abanyegiputa.
Iyo usomye Bibiliya mu gitabo cy’itangiriro mu gice cya 17
usangamo ko Imana yategetse Abraham kwisiramuza akabikorera n’inzu ye ndetse
n'abaja be, Imana imutegeka ko n'abazamukomokaho bazajya bakora icyo gikorwa nk’isezerano
n’umurage bagiranye n’Imana. Ku bw'iyi nkuru igaragara muri Bibiliya yera bituma
hemezwa ko iki gikorwa gikomoka mu Bayahudi. Buri mwana wese w’umuhungu
mu bayahudi agomba gukebwa nyuma y’iminsi umunani avutse.
Gusiramura bijyanye
n'idini
Idini rya kiyisilamu ndetse ni irya kiyahudi niyo madini ategeka buri muntu w'igitsina gabo wese gusiramurwa nk'itegeko ry'Imana. Abayahudi bo basiramura ku munsi wa 8 umwana w'umuhungu avutse, mu gihe abayisilamu bategetswe kubikora mbere y'uko umwana w'umuhungu agera gihe cy'ubugimbi.
Ese gusiramura
bikorwa gute?
Iki gikorwa gikorwa n’umuganga wabihuguriwe aho atera
icyinya mu gitsina cy’ugiye gusiranurwa kugira ngo atagira uburibwe. Nyuma agahu
kari inyuma y’igitsina gakurwaho. Ku mwana ukivuka bisaba iminota 10 kugira ngo
iki gikorwa kirangire mu gihe bifata iminota irenga 30 k’umuntu mukuru kugira
ngo kirangire. Hari n'ubundi buryo bwo kwambika igitsina cy’usiramurwa impeta mu
gihe cy’iminsi mike ako gahu kakikuraho.
Ese kwisiramuza
bimaze iki?
Nubwo hari abantu bakora iki gikorwa nk’umuhango w'imyizerere
yabo, iki gikorwa gifite icyo kivuze mu kwirinda indwara nyinshi nk'uko abahanga
mu by’ubuzima babigaragaza. Dore bimwe mu byiza byo kwisiramuza:
Birinda kwandura indwara zandurira mu gitsina zirimo nka
SIDA, Mburugu n’Imitezi. Agashami k’umuryango w'abibumbye kita ku buzima
kagaragaza ko kwisiramuza bigabanya amahirwe yo kwandura SIDA nibuze ku kigero
cya 60%, gusa ntibisobanuye ko kwisiramuza birinda SIDA kuko 40% isigaye
ni nyinshi.
Kwisiramuza birinda kanseri ifata mu gitsina cy’umugabo (penile cancer). Iki gikorwa kandi kinarinda kanseri ifata mu kirwa cy’umugore ufite umugabo wisiramuje (cervical cancer). Kwisiramuza birinda udukoko mu gitsina cy’umugabo.
Umuntu utarisaramuje mu gitsina ke hahoramo ubuhehere bushobora gufasha udukoko (Bacteria) kwiberamo bikaba byateza indwara zitandukanye. Kwisiramuza byoroshya gukora isuku y’igitsina cy’umugabo.
Ese kwisiramuza hari
ingaruka mbi bifite?
Nubwo kwisiramuza ari byiza kandi bifite umumaro hari ingaruka mbi iki gikorwa gishobora gutera: Kwisiramuza bishobora kuzana uburibwe mu gihe uwisiramuza adafatwa n’ikinya.
Bishobora gutuma igitsina cy’umugabo
cyangirika. Ibi biterwa nuko kariya gahu bakuraho kaba gasanzwe gafatiye runini
igitsina mu kukirinda ko cyangirika. Iyo rero gakuweho biba byoroshye ko
igitsina cyangirika!
Nk',uko tubyiboneye kwisiramuza
bifatiye runini amagara yacu kuruta ingaruka byateza niyo mpamvu buri mubyeyi
ashishikarizwa gusiramuza umwana we w’umuhungu cyane cyane akivuka kuko nibwo
bikorwa bitaruhanije. Gusa n’utarabikoze akivuka yabikora ku myaka yose yaba
afite dore ko ubu mu Rwanda bikorwa ku bitaro byose. Kwirinda biruta kwivuza!
TANGA IGITECYEREZO