RFL
Kigali

Rayon Sports yirukanye Runanira Hamza imuziza imyitwarire idahwitse

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/02/2020 11:23
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 25/02/2020, ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo kwirukana myugariro wayo Amza Runanira wari uyimazemo amezi 7 avuye mu ikipe ya Marines FC yo mu karere ka Rubavu, aho ubuyobozi bwavuze ko batandukanye kubera kutitabira akazi.



Mu kwezi gushize ni bwo Runanira Amza yahagaritswe na Rayon Sports mu gihe cy’ukwezi kubera ubusinzi, ahabwa ibihano byo kujya akorera imyitozo mu ikipe y’abato itozwa na Kayiranga Baptiste.

Amakuru ava mu buyobozi bwa Rayon Sports, avuga ko ibihano uyu mukinnyi yahawe ntiyigeze abishyira mu bikorwa nk’uko yari yabisabwe, ahubwo yagiye asiba imyitozo kenshi yanga gukorera imyitozo mu ikipe y’abato.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwegereye uyu mukinnyi buramwihanangiriza bunamwibutsa natubahiriza igihano yahawe bizamuviramo ingaruka zitari nziza, ariko Runanira Amza yanze kumvira umuburo, kera kabaye ubuyobozi bw’iyi kipe bwahisemo gutandukana n’uyu mukinnyi.

Binyuze ku rukuta rwa Twitter rw’iyi kipe yashyize hanze itangazo ryemeza ko yatandukanye  n’uyu mukinnyi,  yagize iti “Rayon Sports yatandukanye mu buryo bwemewe na myugariro Runanira Amza kubera amakosa yo kutitabira akazi.”

Runanira Amza yari amaze amezi 7 muri Rayon Sports, ni nyuma y’uko yayisinyiye muri Kamena umwaka ushize ku masezerano y’imyaka ine, ariko akaba atabonaga umwanya wo kubanza mu kibuga, yanabonaga igihe gito cyo gukina.

Nta guhungabana biri butere mu bwugarizi bwa Rayon Sports kuko iyi kipe ifite Rugwiro Herve, Soter Kayumba, Samuel na Iragire Saidi bose bakina mu mutima w’ubwugarizi.


Amza yirukanwe amaze amezi arindwi muri Rayon Sports







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND