RFL
Kigali

Tmc yagiye muri Amerika bisiga urujijo ku hazaza ha Dream Boys

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/02/2020 7:40
1


Umuhanzi Mujyanama Claude wiyise Tmc yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bisiga urujijo muri benshi bibaza ku hazaza h’itsinda rya Dream Boys ahuriyemo na mugenzi Nemeye Platini [P] ugaragaza ko yiteguye gutangira urugendo rw’umuziki wenyine.



TMC yahagarutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri tariki 25 Gashyantare 2020 yerekeza muri Amerika ku mpamvu avuga ko ari iz’ubuzima bwe bwite nk’uko yabibwiye INYARWANDA.

Ati “Hari ibintu by’ubuzima bwite bwanjye ngiyemo. Nibirangira nzagaruka. Ibinjyanye nimbisoza rwose nzahita ngaruka.”

Uyu muhanzi uherutse gusoza amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, yavuze ko ibimujyanye ntaho bihuriye no kujya kwiga impamyabumenyi y’ikirenga ya PHD.

TMC uherutse gusohora indirimbo "Ntega amatwi" yagiye muri Leta Missouri ndetse avuga ko azagaruka mu Rwanda mu byumweuru bibiri biri imbere. Gusa hari amakuru avuga ko yagiye adasezeye Platini babanaga mu nzu n'abo bahuriye muri Kina Music.

Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba w’uyu wa kabari yashyize ifoto kuri konti ye ya Instagram agira ati “Nicyo bivuze. Kigali nzagaruka vuba.”

Mu bitekerezo birenga 1000 benshi banditse babaza Tmc niba kujya muri Amerika kwe gushyize iherezo ku itsinda rya Dream Boys rimaze imyaka irenga 10 mu muziki.

Abandi barondoye uko bamenye iri tsinda bakiri ku ntebe y’ishuri bakarenzaho ko inkuru y’uko baba batandukanye itanyura amatwi. 'Indatwa' bamwifuriza urugendo rwiza no guhirwa n'ibyo agiyemo.

Uwitwa Austin Bugingo yagize ati “Nicyo bivuze kubabaza indatwa Family kweri ibintu mwubatse mu myaka10 murabishenye kweri mudusizehe kweri.

“Mbibona Platini atumirwa mu biraka wenyine ubwo nimudusize? ubwo ‘sinzika’, ‘Sinyirimuto’, ‘Magorwa’, ‘Data ninde’, ‘Wagiye Kare’, ‘Uzambarize mama’, ‘Wenda zaza’ n’izindi ubwo tuzongera kuzibona kweri gusa gutandukana nibikabe nibikabe nibikabe nibikabe turabakunda.”

TMC watangiye gushaka ibyangombwa muri Mutarama 2020 yavuze ko kuba agiye muri Amerika bitazangamira ibikorwa by’itsinda rya Dream Boys kandi ibyo agiyemo ari ibireba ubuzima bwe gusa.

Aherutse kubwira INYARWANDA ko agiye mu mahanga bitatuma itsinda rya Dream Boys risenyuka ahubwo ngo ntibakomeza gukorera ku muvuduko nk’usanzwe.  

Avuga ko n’ubwo batandukana bataba bashwanye ngo ni ibintu yizera neza. Arenzaho ko icyaba cyibaye atari ugutandukana ahubwo ari uburyo bwo guhindura imikorere hagati y’abo. 

Mu gihe cy’imyaka 10 bamaze; Tmc avuga ko Dream Boys yakomejwe no gushyira hamwe buri wese yubaha gahunda z’undi n’inshuti ze bashyira imbere kompanyi ya Dream Boys Ltd ibatunze. 

Imyaka irenze 30 TMC abonye izuba iherekejwe n’urugendo rw’umuziki amazemo imyaka irenga 10 we na mugenzi Nemeye Platini. Yahihibikaniye kwiteza imbere ndetse mu minsi ishize yasoje icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza n’amanota 74.2%.


Tmc yagiye muri Amerika ku mpamvu avuga ko ari iz'ubuzima bwe bitwe

TMC yagiye mu Mujyi wa Missouri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

REBA HANO IKIGANIRO NA TMC AVUGA KU HAZAZA H'ITSINDA RYA DREAM BOYS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Masudi4 years ago
    Igire kuruhuka warakoze wange





Inyarwanda BACKGROUND