Ubusanzwe bavuga ko umwana ari umutware bitewe n’uko ahanini uba utazi icyo azaba cyo, uko umureze rero ni nako akura, icyo umutoje atora icyo ariko kandi nubwo aba ari muto ubwonko bwe bufata vuba kandi ntibuhitamo icyo gufata n’icyo kurekura.
Abahanga mu by’ubuzima bagerageje gushaka amwe mu
magambo mabi yangiza ubwonko bw'umwana ku buryo bukomeye ari naho bahera bavuga
ko buri mubyeyi wese akwiye kuyirinda
Aha hari amwe mu magamb akomeye yangiza umwana ku
buryo akura afite intimba n’agahinda muri we:
1) « Ntacyo
umaze » Aya magambo ashobora gusenya umwana cyane iyo ayabwiwe n’umubyeyi
we, kubwira umwana ko ntacyo avuze nta n’icyo amaze mu maso yawe, biba bishatse
kuvuga ko akwiye gushaka abandi babyeyi, ibyo biramubabaza cyane.
2) « Ceceka
vuba ! » Iyo umwana akoze ikosa agahanwa, agaragaza amarangamutima ye
akarira, iyo umusabye guceceka ako kanya, uba umusabye ibidashoboka, n’iyo
yabishobora akabikora ariko uri kumwica mu mutwe, agumana ubwo bubabare iteka.
3) « Urampemukiye
wa mwana we » Niba umwana yatsinzwe mu ishuri si byiza kumubwira nabi
ahubwo umwereka ko gutsindwa ari inzira nziza yo gutsinda, icyiza ni
ukumuyobora inzira nziza utamuhahamuye.
4) « Ubundi
ugira ubwenge? » Kubwira umwana amagambo mabi nk'ayo bituma yitakariza icyizere
akumva ko ntacyo ashoboye, aho kumubwira nabi muyobore uko akwiye kwitwara.
5) « Ntabwo
uri umwana wo kugira ubwoba » Ubusanzwe kugira ubwoba ni ibintu byizana
kuri buri wese niba umwana wawe agize ubwoba bw’ikintu runaka kandi
kitakamuteye ubwoba, mwereke ko nta bwoba giteye ugiteshe agaciro nawe umwereka
ko nta bwoba ufite bizamufasha gusohoka muri ubwo bwoba aho kumubwira nabi.
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO