RFL
Kigali

Ishimwe Maxime wigaga muri 12YBE ni we wabaye uwa mbere mu gihugu muri Computer Science

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:25/02/2020 11:29
1


Ishimwe Maxime wigaga ku ishuri rya G.S.Cyarwa, ishuri ry’ uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ni we wagize amanota ya mbere mu isomo rya Computer Science ashimangira ko aya mashuri y’abiga bataha nayo ashoboye.



Ishimwe Maxime yize ishami rya MPC (Mathematics, Phyisics and Computer Science. Minisiteri y’ Uburezi yamuhembye mudasobwa ya positivo mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Ni umwe mu batsinze neza mu bizami bya Leta byasoje umwaka w’amashuri wa 2019 by’abarangije amashuri yisumbuye. Kuri uyu wa 24 Gashyantare 2020, ni bwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibyavuye mu bizamini bya Leta bya S.6 byakozwe muri 2019.

Ishimwe Maxime yavuze ko yashimishijwe no kuba yaratsinze neza isomo rya computer science ku rwego rw’ igihugu. Avuga ko abikesha gusubiramo amasomo ye inshuro nyinshi no kutemerera mwarimu ko akomeza kwigisha hari ibyo atarumva.

Yakomeje avuga ko abiga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE) badakwiye kwisuzugura kuko amashuri yabo ari kimwe n’ayabiga babayo ‘Boarding’ kuko porogaramu bakurikiza ari imwe kandi n’ibikoresho bakoresha bikaba ari bimwe.

Yagize ati “Icyo nabwira abumva ko kwiga muri 12ybe biciriritse ni uko bakwitinyuka kuko akenshi ibikoresho abiga muri boarding bafite no muri 12ybe biba bihari”.

Sekamana Evariste wigisha computer science muri G.S.Cyarwa ari naryo somo Maxime yatsinze kurusha abandi ku rwego rw’ igihugu, avuga ko 12ybe ari amashuri kimwe n’ayabiga babamo.

Yagize ati "Abasuzugura amashuri ya 12ybe baribeshya kuko porogaramu dukurikiza ni yo n’abandi bakurikiza, abarimu bigisha mu mashuri ya boarding tuba twariganye, icyo bafite tudafite ni uko bo biga babayo gusa.".

Akayezu Donatha, Umuyobozi wa G.S.Cyarwa yavuze ko ari ibyishimo birenze kuba bafite umunyeshuri wa mbere mu gihugu mu isomo rya Computer Science ngo ni ibyishimo ku kigo, mu Murenge mu Karere ka Huye ndetse no mu Ntara y’Amajyepfo.

Avuga ko Maxime wagize amanota ya mbere ku rwego rw’igihugu muri Computer Science yari umuntu ukunda gukora ubushakashatsi. Ati “Yari umuntu ukora cyane akora ubushakashatsi kuri interineti ku buryo wabonaga tumwizeye ko azagira amanota ya mbere”.

G.S.Cyarwa ni ishuri riherereye mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye. Rifite abanyeshuri barenga 2900 mu byiciro bitandukanye birimo uburezi bw’inshuke, amashuri abanza, icyiciro rusange n’icyiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye. Iki kigo gifite amashami atatu HEG, MPC na EKK.

Ishimwe Maxime wigaga ku ishuri rya G.S.Cyarwa yabaye uwa mbere mu gihugu muri Computer Science






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NADINE1 year ago
    NIBYIZA GUTSI KURUGERO RWAGENWE





Inyarwanda BACKGROUND