RFL
Kigali

Amanota Miss Nishimwe Naomie yagize mu kizamini cya Leta

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/02/2020 20:33
10


Nishimwe Naomie Nyampinga w’u Rwanda mushya mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye y’umwaka wa 2019 yagize amanota 13 kuri 73.



Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2020 ni bwo Minisiteri y'Uburezi (Mineduc) yatangaje amanota y'ibizamini bya Leta by'umwaka w'amashuri wa 2019 bisoza amashuri yisumbuye n'ay'imyuga.

Ni mu muhango witabiriwe n'ababyeyi ndetse n'abana bahize abandi ku rwego rw'Igihugu. Mu mashuri yisumbuye, abanyeshuri batsinze bavuye kuri 88,12% bagera kuri 89,50. Mu myuga abanyeshuri abatsinze bangana na 91,1%.

Miss Nishimwe Naomie yasoje amashuri yisumbuye kuri Glory Secondary School mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (Maths, Economics and Geography [MEG]). Amanota yasohotse aragaragaza ko yagize 13 kuri 73.

Uyu mukobwa yiyamarije mu Mujyi wa Kigali anawuhesha ikuzo mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020. Afite umushinga wo kurwanya agahinda gakabije mu bantu.

Nishimwe Naomie yegukanye amakamba abiri. Yambitswe ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto [Miss Photogenic 2020] rifite agaciro ka 1,200,000 Frw anambikwa ikamba riruta ayandi rya Nyampinga w’u Rwanda 2020. 

Yahembwe imodoka nshya ya Suzuki Swift 2019 ifite agaciro ka Miliyoni 18 Frw. Buri kwezi azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw. Uyu mukobwa yemerewe serivisi za banki n’ubwishingizi bwo kwivuza mu gihe cy’umwaka umwe ku buntu.

Nyampinga ukunzwe na benshi (Miss Popularity) yabaye Irasubiza Alliance ahembwa na sosiyete y’itumanaho ya MTN 1,500,000FRW, iPhone 8Plus ya 64 GB ndetse anahabwa guhamagara no gukoresha interineti ku buntu mu gihe cy’umwaka umwe. 

Ni mu gihe Teta Ndenga Nicole yambitswe ikamba rya Nyampinga w’umurage (Miss Heritage). Nishimwe Namoie yabaye Miss Rwanda wa karindwi mu batowe bigizwemo uruhare na kompanyi ya Rwanda Inspiration Back Up.



Miss Nishimwe Naomie yagize amanota 13 kuri 73 mu Kizamini cya Leta

Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020

Teta Ndenga Nicole Nyampinga w'Umurage (Miss Heritage) yagize 70 kuri 73






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Esther Nyiraromba4 years ago
    Ko bihabanye bite ? Harimo ibidatunganye ! Ubwose ni ibihe ? Results z'uko ahagaze mu byo yakuye mu ishuri ziri hasi nyamara ndakeka Miss Rwanda aba mubo nakwita abahanga mu birango aba afite , none kubihuza ko bigoye ? Mumfashe kubihuza , Nicole biragenda neza cyane ndabona kubwange yari kuba Miss , nonese nta Miss buriya biratanga urugero ku bakobwa ? Kuko kwiga batabireka ahubwo bagahatanira Miss Rwanda ko yanabageza ahakomeye kurusha rya ishuri ? Cg nta buryo bajya bategereza amanita agasohoka NATO agahabwa agaciro bityo abakobwa Bach bakita ku ishuri , ndi umwarimu ariko ndumva nta gisobanuro mu gushishikariza ishuri umukobwa ngo agiremo imbaraga mu gihe hari intebe ikomeye mugenzi we yicaramo atarahataniye ishuri , ni injustice yaba ari muri Miss Rwanda
  • bbbbbbbb4 years ago
    birababaje pee
  • mbega mbega4 years ago
    Mbega mbega naomi weeeeeee, ndumiwe nukuri. iri nishyano. yewe nukureba agasura kumbe mumutwe nikidendezi cyigendera. hahahahahahahah, sha am so disappointed in you. ariko rero turamurenganya, you can't not get time for Instagram ngo nurangiza ubone time for books.
  • Noel4 years ago
    Eee miss amanita 13????? Mbega ariko ntakundi icyuzaba muragendana niba kwiga byanze Imana yamuhaye umugisha kdi izamuyobora.
  • Rwanda4 years ago
    Amakuru afitiwe gihamya nuko Nicole Teta Ndenga ariwe watorewe kuba Miss Rwanda ariko kuko Gasumuni yaje afite gahunda ya MTN yo gusa Naomi ikamba Yewe ninabyo byatindije amatora kuko ariwe wari uyoboye Panel ndetse abandi ba Judges bari banze ibyo yavugaga
  • Bagabe4 years ago
    None murabona ubwo uwarikuba miss arinde hagati yabo 2 kubera Inda nini na ruswa biranga abategura iri rushanwa bituma bashira abatabifitiye ubushobozi
  • Belyse4 years ago
    Not everyone is blessed in class ..so i think she should continue with her project because she will be leading from experimental and outside class
  • Etepe4 years ago
    Harya iri ryari irushanwa ry'amasomo asoza amashuri yisumbuye cyanga ryarirushanwa rya nyampinga?
  • G celestin4 years ago
    Muzehe ntacyatakoze arko bakomeje kumutenguha.abaye miss Arko ntabushobozi mubonamo kbs
  • You're brainless4 years ago
    Y'all need to stop embarrassing yourselves by making such silly claims. Ese Niba ubwenge bugaragazwa n'amanota yo mu cya leta abatarize nta bwenge bagira? Iyo babigenderaho muri Bariya bose nta wari no Kuza muri 20 ba mbere. Ubwenge bwe baburebeye kuri projet yatanze kuko nta kindi Cyari gihari cyo kureberaho





Inyarwanda BACKGROUND