RFL
Kigali

Amafoto y'urusengero rw'agatangaza rwa Miliyoni 8 z'Amadorali Apotre Gitwaza yaguze muri Amerika

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/02/2020 19:50
8


Igihe kinini Apotre Dr Paul Gitwaza akunze kuba ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda z'ivugabutumwa. Kuri ubu amakuru meza ku bakristo b'itorero rye rya Zion Temple ni uko yamaze kugura muri Amerika urusengero rwa Miliyoni 8 z'amadorali.



Uru rusengero ruherereye mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyirarwo ari we Dr Mike Murdock yarushakagamo nibura agera kuri miliyoni 13 z'amadorali ya Amerika, gusa Apotre Paul Gitwaza yaruguze miliyoni umunani z’amadolari zizishyurwa mu gihe cy’imyaka itanu nyuma yo kumusaba ko yabagabanyiriza.

-Apotre Paul Gitwaza yemeza ko nta mukristo ukennye ubaho

-Gitwaza yavuze ko nta nzu afite mu Rwanda ndetse ngo atuye muri ‘annexe’, kuri konti ntarenza ibihumbi 200 Frw-VIDEO


Ni urusengero runini cyane nkuko bigaragara mu mafoto, ruri mu kibanza kinini, rufite parikingi nini. Rufite kandi icyumba cyo gusengeramo, ibyumba by'inama, Icyumba cya Biro, icyumba cya televiziyo n'ibindi. Hari amakuru avuga ko icyicaro gikuru cya Zion Temple cyabaga mu Rwanda mu Gatenga gishobora kujyanwa i Dallas muri Amerika muri iyi nyubako y'agatangaza Gitwaza yaguze.

INYARWANDA ifite amakuru avuga ko i Kigali mu Rwanda naho Zion Temple igiye kuhubaka urusengero rugezweho ruzasimbura urwo mu Gatenga. Zion Temple Gisozi nayo iherutse gushyira hanze igishushanyo mbonera cy'inyubako nshya izaba irimo urusengero bari kubaka ndetse mu gihe gishize Apotre Gitwaza yashyize ibuye ry'ifatizo kuri iyo nyubako. 

Dusubiye ku nkuru y'urusengero yaguze muri Amerika, Apotre Dr Gitwaza yabwiye abakristo be kuri iki Cyumweru ko amaze kubwirwa na Dr Murdock amafaranga yahabwaga kuri uru rusengero, yumvise akubiswe n'inkuba dore ko hari abantu barimo na Bishop TD Jakes bamuhaga miliyoni 13 z'amadorali akayanga. Dr Murdock ngo yabajije Gitwaza ayo we afite undi ataha atamusubije. Gitwaza yavuze ko amafaranga yaje kumubwira nyuma atayavuga umubare kuko 'ateye isoni'.


Dr Murdock usanzwe ari umuvugabutumwa yabwiye Apotre Dr Gitwaza ko Imana yamubwiye ko amuha urwo rusengero. Gitwaza ati "Bamuhaye amafaranga miliyoni 13 z’amadolari, njye yarabimbwiye ngira ngo ni inkuba zikubise mu matwi, nagize ukwizera guke ariko nabisabiye imbabazi. Arambwira ati wowe ndumva iyi nzu Imana yambwiye ngo nyiguhe, anshyira mu mutego arambwira ngo urampa angahe ndananirwa, natashye ntavuze.

“Namubwiye ayo nshobora kumuha bwa mbere ariko sinayavuga hano kuko ateye isoni, ariko nyuma […] ndabaza, ngisha inama, nandikira n’inshuti yanjye nti nakoze ishyano. Irambwira iti ntutinye Murdock ni umubyeyi.” Nyuma yo kubwira Dr Murdock ko nta mafaranga afite, yaje kubakuriraho miliyoni 5, hasigara miliyoni 8 nayo bamusaba ko yabemerera bakazayishyura mu myaka itanu, Dr Murdock arabemerera.

Kwishyura ikiguzi cy'uru rusengero Apotre Paul Gitwaza yavuze ko Imana ari yo izabashoboza bakavamo uwo mwenda ndetse akazabifashwamo n'abakristo be. Benshi batekereza ko Apotre Dr Gitwaza agwije ifaranga n’imitungo; gusa we aherutse gutangariza RBA ko nta nzu afite mu Rwanda ndetse ngo atuye muri ‘annexe’. Bamwe mu bakristo ba Zion Temple bahamirije INYARWANDA aya makuru, gusa ngo agiye kubaka inzu ye bwite. Icyo gihe Apotre Gitwaza yanavuze ko kuri konte ye ba Banki atarenza ibihumbi 200 Frw.


Apotre Gitwaza avuga ko nta nzu afite muri Kigali

AMAFOTO Y'URUSENGERO APOTRE GITWAZA YAGUZE MURI AMERIKA

Ni urusengero rufite ibyumba byinshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkusi Norbert4 years ago
    Imana imufashe azishyure uwo mwenda rwose! Nibyiza cyane kubona umunyarwanda ufite urusengero nka ruriya muri America birashimishije!
  • Ndikumwenayo Epimaque4 years ago
    Gusa ibi biratangaje cyane kandi biteye n'ubwoba ngo yaguze urusengero? Mukoreshe Imvugo nziza ko yaguze inzu muri America yitirirwaga ko ari urusengero kuko niba tuzi neza icyo ijambo ry'Imana rivuga ni uko urusengero ari inzu y'Imana kandi ntabwo iby'Imana bigurishwa. Ntabwo icyaguzwe ari urusengero rero ni Inzu y'ubatswe n'abantu kandi bayikoresha icyo bashatse.
  • Mutabazi isaac4 years ago
    Nibyiza pe Imana ishimwe ko abarokore atari itsina ngufi nkuko mbere byahoze
  • Rukaburandekwe 4 years ago
    Abakristo ubu amaturo batangaga bagiye kuyakuba inshuro zitabarika. Bagabo mufite abagore musengera kwa Gitwaza murambabaje, imitungo y’ingo igiye kuhatikirira mpaka
  • Rwondo4 years ago
    Investir aux USA ? biratangaje kandi birababaje! Dépenser des millions de dollars pour acheter une Eglise aux USA? pourquoi ne pas utiliser cet argent pour construire des Eglises dans tous les districts, tous les imirenge du Rwanda, puis au Burundi , puis au Congo ... puis ailleurs en Afrique? Ujya kwigisha Imana muri Amerika usize bene wanyu batarayimenya ? ça c'est mentir. Je regrette...
  • Jacob4 years ago
    Ariko nkawe Epimaque kweli ngaho mbwira aho uzi urusengero rw ubatswe kubuntu ubundi se iryo jambo ry'Imana uvuga kuresengero rivuga iki niba ari na busness akora mbona ari nziza kuko ni busness yigisha indaya kuva mu byaha abajura bakareka kwiba abasinzi baka bivamo yewe nabnye shyari bakamenya ko ari bibi finaly igihugu kikagira amahoro twese dukoze iyo bsness isi yamera neza
  • Sylvan2 years ago
    Nakomez guter imbere Umushumba wacu yongere atez imbere umurimo w'Imana.Izanabimuhembera narirya azagira ukwizera gukomeye stay blessed our Apostle
  • Tuyi David1 year ago
    Wow! Ni amasezerano arimo gusohora Kandi Imana akorera ifite ubushobozi bwo kwishyura. Imana ikomeze gushyigikira umukozi wayo





Inyarwanda BACKGROUND