RFL
Kigali

Abarimo Nyaxo, Seburikoko, Kibonge na Bamenya bishimiwe mu buryo bukomeye i Rwamagana-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/02/2020 16:02
3


Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2020 abakinnyi ba filime nyarwanda barimo guhatanira igihembo cy’umukinnyi ukunzwe kurusha abandi mu Rwanda basuye akarere ka Rwamagana aho bishimiwe ku rwego rwo hejuru.



Byari ku nshuro ya 2 y’urugendo rwa Rwanda Movie Week aho abahatana bari mu mujyi wa Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba. Aha bakaba basuye abanyeshuri bo mu kigo cya St Aloys aho aba banyeshuri berekanye ibyishimo batewe no kubona abamamaye muri sinema bajyaga babona ku matereviziyo.

Aba bakinnyi bakihagera babimburiwe na Gratien Niyitegeka bakunze kwita Seburikoko cyangwa Papa Sava maze aganiriza aba bana abakangurira kwiga cyane ndetse no kwiga gukoresha impano buri wese yifitemo. Yabibukije ko bagomba kwiga bafite intego yo kuzihimbira akazi aho kwiga bumva ko bazahabwa akazi.

Si Gratien gusa watanze ibiganiro byigisha ahubwo n'abandi bamukurikiye bose bagiye baganiriza aba bana ku bijyanye n’ishuri ndetse n'ibindi bitandukanye byo mu buzima bwo hanze ndetse n’ubw’umwana muri rusange.


Mukakamanzi Beatha uzwi nka Mama Nick we yatanze ikiganiro ku bijyanye n’imyororokere ku rubyiruko aho yahanuye abana b'abakobwa kwirinda ibishuko ndetse anagira inama abana b'abahungu kwirinda ibibazo kuko iyo washutse umukobwa akagerwaho n'ingaruka umuhungu nawe bimubera ibibazo.

Ngabo Leo uzwi nka Njuga we yatanze ikiganiro ku bijyanye no kurya ndetse no kumenya ibiribwa bifite intunga mubiri. Kanyabugande Olivier uzwi nka Nyaxo nawe yunze mu rya bagenzi be ashishikariza aba banyeshuri kwiga cyane ndetse anabahishurira ko nawe akiri umunyeshuri.


Regero Norbert uzwi nka Digidigi yatanze ikiganiro gishishikariza abana gukunda gusoma no kwandika aho yagize ati ”Iyo umwana ashobora gusoma, ashobora kwiga. Iyo ashobora kwiga, ni bwo ahindukamo umuntu ufitiye Igihugu akamaro.

Uko abana benshi bamenya gusoma, ni ko ubukungu bw’Igihugu bwiyongera. U Rwanda rukeneye abaturage bajijutse kugira ngo tugire iterambere ryihuse kandi rirambye."

Nyuma yo gusura iki kigo abahatana batemberejwe umujyi wa Rwamagana aho basabanye n’abakunzi babo batuye muri aka karere ari naho bagiye gufatira amafunguro.

Mu kiganiro na Mucyo Jackson umuyobozi wa Ishusho arts ari nayo itegura Rwanda International Movie Awards yadusobanuriye ko batajya mu mashuri bagiye gushakiramo amanota ahubwo mu bikorwa bagira habamo no gushishikariza abana gukunda imyuga.

Ikindi yatangaje baba bagamije ni ukubashishikariza gukuza impano zabo ari nayo mpamvu habaho kubahuza n'abakinnyi bakunda kuko babasha kubatega amatwi ndetse banabishimiye aha akaba asanga aba bakinnyi batanga umusanzu mu kurushaho kubaka u Rwanda dore ko ari ni imwe mu ntego za Rwanda Movie Week.


Aba bakinnyi banakiniye abana agakino kakinywe na Papa Sava, Digidigi, Bamenya na Kibonge. Aka gakino kigishaga kubungabunga ibihangano no kubirinda ba rushimusi, kagasaba buri wese kuba ijisho ry'umuhanzi. Nyuma y'aka gakino aba bakinnyi bose bataramiye abana bacinyana akadiho.

Iki gikorwa cyo gusura ahatandukanye ndetse no gukora ibikorwa bitandukanye bizakomereza mu ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru aho kuri uyu wa Gatanu biteganyijwe ko bazerekeza mu karere ka Rubavu ari naho bazakorera umuganda rusange nyuma bakahava berekeza mu karere ka Musanze ari naho iki gikorwa kizasoreza.

Kubifuza gutora umwe muri aba bakinnyi twamwibutsa ko batorera ku rubuga rwa InyaRwanda.com

Abakinnyi ba filime b’abagore (People’s choice)bahataniye ibihembo:

1.Ingabire Pascaline. (Samantha)

2.Umutoni Asia (Rosine)

3.Mukakamanzi Beatha (Maman nick)

4.Uwamwezi Nadege (Nana)

5.Bahavu Jeannette (Diane)

6.Mukayigera Djaria (Kecapu)

7.Niyomubyeyi Noella (Fofo)

8.Uwamahoro Antoinette (Siperansiya)

9. Musanase Laura(Nikuze)

10. Munezero Aline (Milika)

KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKINNYI USHAKA:

Abakinnyi ba filime b’abagabo (People’s choice)bahataniye ibihembo ni:

1.Ndayizeye Emmanuel (Nick)

2.Mugisha Emmanuel (Kibonge)

3.Kamanzi Kamanzi Didier (Max)

4.Ngabo Leo (Kadogo)

5.Benimana Ramadhan (Bamenya)

6.Uwihoreye J Bosco (Ndimbati)

7. Kalisa Ernest (Samusure)

8.Regero Norbert (Digidigi)

9.Niyitegeka Gratien (Seburikoko)

10.Kanyabugingo Olivier (Nyaxo)

Abakinnyi b'ibyamamare muri sinema nyarwanda basuye abanyeshuri ba St Aloys Rwamagana


Umwanditsi: Ben Claude






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Namahirwe cleophace4 years ago
    Ndabona Gracie azacyegukana ntawe bakirwanira
  • Namahirwe cleophace4 years ago
    Ndabona Gracie azacyegukana ntawe bakirwanira
  • Tuyisenge isààc4 years ago
    Nyaxo wi Rwa aracyegukana kbx





Inyarwanda BACKGROUND