RFL
Kigali

U Burusiya: Station yatanze Essence y’ubuntu ku bantu bose baza bambaye Bikini-AMAFOTO

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:24/02/2020 15:30
0


Station ya essence iherereye mu mujyi wa Samara mu Burusiya yafashe umwanzuro wo gutanga essence mu buntu mu rwego rwo gushaka abakiriya.



Gusa uwahabwaga iyi essence yari afite amabwiriza avuga ko agomba kuza yambaye bikini (utwenda two kujyana ku mazi). Ibi byatumye iyi station imenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse ibona abakiriya benshi kubera icyo gikorwa bakoze.



Byari bitangaje cyane kuko wasangaga iki gikorwa nta gitsina runaka kireba ahubwo uwazaga wese yambaye bikini yahabwaga essence yuzuye imodoka ye yaba ari umugabo cyangwa umugore.


Iyi station itekereza gukora ibi, ntabwo yibwiraga ko n’abagabo cyangwa se abasore bazaza bambaye bikini, ariko baraje ndetse bambara n’inkweto ndende kugira ngo bajyanishe n’ibyo bambaye.

Gusa kubera ukuntu imodoka zari nyinshi kuri station zikeneye essence, ba nyiri station bashyizeho amasaha ntarengwa yo kuza, babigira amasaha 3 gusa ubwo abaje nyuma yaho basubiyeyo amara masa.


N'abagabo baje ku bwinshi! Bari bambaye imyenda abakobwa n'abagore bajyana ku mazi

Src: indiantimess






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND