RFL
Kigali

Abanyamabanga ba Leta muri Miss, umuco wo guhigura warakendereye-Inkuru isizwe imusozi na Miss Rwanda 2020

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:24/02/2020 9:18
0


Kuwa 21 Ukuboza 2019 saa cyenda n'iminota 14 nibwo umukobwa wa mbere yari ari ahagaze imbere y’Akanama Nkempurampaka ka Miss Rwanda. Kuwa 23 Gashyantare 2020 saa saba z’ijoro n’iminota 41 ni bwo umukobwa uhiga abandi yari atangajwe ko yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020.



Ni umukobwa w'uruti ruto, inzobe icyeye, imisatsi miremire, w'inseko icyeye iherekejwe n'inyinya, afite imyaka 21 y’amavuko yitwa Nishimwe Naomi. Umukobwa usubije ikuzo Umujyi wa Kigali!

Si ubuzima n'amakuru by'umukobwa uzwi mu itsinda ryiyise aba 'Mackenzie' tugiye kugarukaho ahubwo tugiye kugaruka ku byaranze irushanwa kuva i Rubavu kugera i Rusororo, wabanje guca i Huye, ukanyura i Musanze, ukazamuka i Kayonza, ukaza i Remera ukajya mu Bugesera ukamarayo ibyumweru 2.

1.Ubwitabire mu majonjora y’ibanze:

Nta mubare uzwi neza w'abakobwa biyandikishije bashaka kwegukana ikamba cyakora abategura Miss Rwanda bavuga ko babarirwa hagati ya 400 na 500.

Ni umubare munini ugererenyije n'izindi nshuro zabayeho, byose bigaragarira aho mu cyiciro kigana mu mwiherero abakobwa 54 aribo bari basigayemo hashakishamwo 20. Ni ubwa mbere byari bibaye.

Igisobanuro cy'ibi cyarebwa mu mpamvu nyinshi cyakora izi ngenzi n’uko iri rushanwa rimaze gukomera kandi ritanga amahirwe ku bana b’abakobwa mu gutanga uruhare mu iterambere ry'igihugu no kuba bakabya inzozi zabo.

2.Impinduka mu majonjora yo mu Ntara:

Bihabanye n'imyaka yashize, aho umukobwa yatsindirwaga i Rubavu akajya i Kayonza, naho yatsindwa akaza i Kigali, kuri iyi nshuro byari kwiyamamariza hamwe watsindwa ukabyakira ukazategereza ubutaha cyangwa inzozi zawe ukaziganisha mu y’indi nzira. Uyu mwanzuro ni umwe mu mavugurura yaranze ijonjora ry'ibanze.

3. Hari abasabye ko irushanwa rya Miss Rwanda rihagarikwa

Ab’igitsina gore bavuga ko baharanira ukwishyira ukizina kw'umugore no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, igitondo kimwe babyukiye kuri Twitter bavuga ko iri rushanwa ribonwa na benshi nk'urubuga ruteza imbere umwana w'umukobwa ko bo basanga ari urubuga ruhonyora uburenganzira bw'abagore.

Kandi ko nta migambi ihari ihamye abategura Miss Rwanda bashyizeho yo kurengera umukobwa uba wibasiwe na rubanda aho byanyura hose cyane cyane ku mbunga nkoranyambaga.

Mu bisonanura bitari byinshi gusa birasa ku ntego abategura Miss Rwanda babaye nk'abasubiza abari babatatse babibutsa ibikorwa by'indashyikirwa iri rushanwa ryagiye rifasha abatwaye amakamba banarenzaho ko bishimira buri wese ubaha ibitekerezo biganisha ku iterambera rya Miss Rwanda.

4.Umwe mu bahatana yavuze ibyamubayeho biba inkuru itaravuzweho rumwe:

Aganira n'umunyamakuru wa Television y'u Rwanda, Uwase Aisha yavuze uko yigeze guhohoterwa agafatwa ku ngufu n'umukozi w’iwabo. Inkuru ikijya hanze, bamwe bati arashaka kumenyekana akavugwa hose. Iyi ni imwe mu iturufu ikora muri Miss Rwanda, abandi bati guceceka ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ukuritiza umurindi.

Minisiteri y'iterambere ry'umuryango ibinyujije ku rubuga rwa Twitter nayo yavuze ko ntawe ukwiye guceceka ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe kandi ko kunnyega uwatuye akavuga ibyamubayeho ari umuco mubi.

5. Byavuzwe ko MTN yizaniye ‘Nyampinga wayo’ uzaba Miss Popularity:

Sosiyete y’itumanaho ya MTN yari mu baterankunga bakomeye b’irushanwa mu buryo bwikoze irushanwa ryinjirwamo na Nishimwe Naomie usanzwe agaragara mu bikorwa byo kwamamaza iki kigo.

Ababibonye mu bundi buryo bati 'Umuterankunga azanye Miss yishakira'. Inkuru zabaye nyinshi, imbunga nkoranyambaga ziravuga karahava! Abavuze ibi bashingiye nanone ku kuba umuyobozi mukuru muri MTN Rwanda abicishije kuri murandasi yarifurije uyu mukobwa amahirwe masa!

MTN Rwanda yamaze impungenge abakobwa bari muri iri rushanwa, ibabwira ko yo ntaho ihuriye n'akanama nkemurampaka kuko ari ko kazahitamo umukobwa ukwiriye ikamba rya Miss Popularity n'abandi. Ni nako byagenze koko Miss Popularity ntiyabaye Nishimwe Naomie ahubwo yabaye Irasubiza Alliance.

Mu kiganiro n'abanyamakuru umuyobozi wa Rwanda Inspiration Bacp itegura Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonne nawe yabivuzeho amara impungenge abantu, ati" Mureke umwana w'abandi mumukureho igitutu, kuba mu irushanwa yujuje ibisabwa nk’abandi bose,…"

KANDA HANO: IBIHEMBO MISS NISHIMWE NAOMIE YAGENEWE:

6.Itangazamakuru ryahawe umurongo muri Miss Rwanda:

Kuva Irushanwa rya Miss Rwanda ryajya mu biganza bya Rwanda Inspiration Back Up, umubano w'impande zombi wahoraga ari nta macyemwa n'ubwo ntazibana zidakomanya amahembe.

Amavugurura yabaye kuri iyi nshuro yo yasize za zindi noneho zikomanya amahembe kenshi kandi cyane. Mu ntangiriro, ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwafashe umurongo wo kugena buri kimwe cyose cyatangazwa ku irushanwa (Media content management).

Ni aho byahereye urubuga rwose rushaka ifoto y'inkuru rugategereza ayafashwe n'abategura bakayanyuza ku mbunga zabo, television yashakaga ishusho yo gukoresha mu kiganiro nayo yategerezaga igihe iyafashwe itegurwa neza bakayihabwa, ubusanzwe ibi ni nako bikorwa mu marushanwa akomeye.

Byagenze aho abategura iri rushanwa basaba abanyamakuru gusaba uburenganzira bwo gukurikirana irushanwa benshi barabikoze, bacye barabyemererwa. Inshuro nyinshi ahabaga habereye ibikorwa bya Miss Rwanda hagaragaraga ukutumvikana hagati y'abanyamakuru bamwe n'abategura irushanwa bamwe bagasubizwayo.

Icyo ibi byatanze ni uko inkuru z'inenga ibiba bitagenze neza zarabuze, byazamuye urubaga rwa Youtube rwa Miss Rwanda, cyakora ku rundi ruhande byatumye Miss Rwanda 2020 ibarwa mu marushanwa yabayeho ataravuzwe cyane.

7.Umwiherero wasoje ari abakobwa 19:

Habura iminsi 4 ngo irushanwa rigere ku musozo uwitwa Ingabire Jolie Ange yasabye kuva mu mwiherero agataha kubera uburwayi maze abategura irushanwa baramwemerera. Ni bintu byari bibaye bwa mbere ko umukobwa ava mu irushanwa mu cyiciro ryaba rigezeho cyose.

8. Umuco wo guhiga no guhigura waracyendereye muri Miss Rwanda:

Hari hashize imyaka 3 ubuyobozi bwa Miss Rwanda bugendera mu mujyo umwe na Leta wo guhiga no guhigura bikaba mu ijoro ryitwaga 'Inkera y'abahizi'.

Mu gihe cyose ibi byabaye byarashimwe kuko Nyampinga ucyuye igihe n'abo yageranye nabo mu cyiciro cya nyuma bahiguriraga Abanyarwanda ibyo bari barabasezeranyije, abagiye mu nshingano bagahiga.

Cyakora nubwo byari bimeze gutyo, ibi byaherekezwaga n'imishinga y'abakobwa itarashyizwe mu bikorwa igisobanuro cyikaba amikoro macye no kubura ababafasha, abategura irushanwa nabo bagasobanura ko inshingano n'inyungu bareberera ari iz’umukobwa uba watwaye ikamba.

Ibi byose byafashaga umukobwa uhatana kwiyumvamo ideni n'inshingano yo gusohoza umushinga we, gusa mu buryo bwatunguye abatari bacye iki gikorwa uyu mwaka cyarengejwe ingohe.

9.Irushanwa rya Miss Rwanda ryagaragaje gutsura umubano:

Uretse ba Nyampinga bane bo mu Rwanda bari bicaye mu cyumba ikamba ryatangiwemo, hiyongereho abandi ba Nyampinga 7 bavuye hirya no hino muri Afrika barimo Miss Uganda Olivier Nakande, Miss Tanzania Slyia Sebastian.

Miss University Africa Burundi Uwimana Dativa, Miss wa Sudan y'Epfo Mariah Nyeyeina, Miss Botswana Owenditse Phirinyane na Miss wa Ghana Rebecca Nana Adwoa Kwabi, we yari kumwe n'igisonga cye cya cya 2 Princess Owusuwa Gyamfi.

Bikomeje gutya birashoboka ko hari igihe umukobwa uzaba afite ikamba rya Miss World ashobora kuzitabira umuhango wo kwambika ikamba Miss Rwanda mu myaka iri mbere.

11. Indorerezi mu Bakemurampaka:

Akanama nkemurampaka ko ku munsi wa nyuma kari kagizwe n'abantu batanu aribo Evelyn Umuterwa, James Munyaneza, Miss Jolly Mutesi, Sherri Silver na Diogene Ntarindwa wari uyoboye iyi kipe.

Igikorwa cy'ibibazo byabajijwe abahatana cyihariwe na Evelyn Umurerwa, na James Munyaneza. Sherri Silver na Mutesi Jolly barinze bava ku ntebe y'abakemurampaka nta jambo bavuze.

Ikindi cyaranze akanama nkemurampaka ni aho mu cyiciro cyo gushaka 10 ba mbere batanze abakobwa 9 bakibagirwamo umwe. Nanone kandi abakemurampaka baranzwe n'impaka zafashe igihe kirenga isaha bananiwe kugira byinshi bumvikanaho.

No mu gihe cyo gutanga amakamba wacishaga amaso ku ntebe yabo ukabona haracyarimo kudahuza. Batanga ikamba rya Nyampinga wakunzwe kurusha abandi, umukemurampaka umwe tutashatse ko izina rye rigaruka muri iyi nkuru, yazunguje umutwe ahita yubika amaso hasi.

12.Abanyamabanga ba Leta muri Miss Rwanda 2020:

Umunsi wa nyuma w'irushanwa rya Miss Rwanda witabiriwe n’abantu ingeri zitandukanye udasize n’abafite imyanya yo hejuru mu nzego za Leta.

Kuri iyi nshuro hari Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ushinzwe umuryango w'Afrika y'uburasirazuba Amb. Olivier Nduhungirehe hari kandi umunyamabanga wa leta muri Ministeri y'umuco n'urubyiruko Hon. Edouard Bamporiki.

Ubusanzwe aba ni inshuti z'iri rushanwa kandi no mu bihe bitandukanye bagiye kuganiriza abakobwa mu mwiherero, kubabona ku munsi wa nyuma ntabwo byari ibintu butunguranye.

Icyatunguranye, Hon. Bamporiki abinyujije kuri Twitter yanenze abategura iri rushanwa kwica igihe kwaranze iki gikorwa abibutsa ko mu Rwanda igihe gihenze kurusha amafaranga, yanahise yitahira, birashoboka ko uwatwaye ikamba yamumenye mu gitondo cyakurikiyeho cyo ku cyumweru asomye inkuru ku InyaRwanda.com.

Hon. Bamporiki yaranditse ati “Ibirori bya Miss Rwanda byari biteguye neza, abakobwa basa neza, gusa ababitegura bajye bamenya ko igihe mu Rwanda gifite agaciro karenze amafaranga.”

13. Hari ikamba ritavuzweho rumwe:

Ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity) ni rimwe mu makamba akomeye kandi agarukwaho cyane, kuri iyi nshuro ho ryari ikamba riherekejwe na 1,500,000 Frw kandi uryegukanye agahita ahabwa akazi ko kwamamaza ibikorwa bya MTN Rwanda.

Bitandukanye n’andi makamba iri ryo biroroha kumenya urikwiye cyangwa uwaritsindira kuko rigenerwa uwavuzwe cyane akaba ikimenyabose cyangwa se uwo abaturage batoye.

Kuri iyi nshuro uwatowe na benshi akanavugwa na benshi ari we Ishimwe Naomie si we wegukanye iryo kamba ahubwo ryatwawe na Irasubiza Alliance wahoraga umugwa mu ntege mu matora.

Kubera ko abakurikira iri rushanwa biborohera kumenya Miss ukunzwe, bamwe ku mbunga nkoranyambaga zabo bari batangiye guhuza ifoto ya Miss Josiane Mwiseneza ufite ikamba rya Nyampinga uzwi kurusha abandi rya 2019 na Ishimwe Naomie babonaga ko ariho bigana nubwo atariko byarangiye.

14. Ikibazo cy’igihe cyatumye hadatorwa batatu ba mbere:

Byari byatangajwe mbere inzira bizanyura kugera ikamba ritanzwe. Ubwo hari hasigaye abakobwa 10, bongeye kunyura imbere y'abakempuramaka. Aba bakobwa bose uko ari 10 bavuze imishinga yabo. Uko byari byitezwe, hari gutorwamo batatu bari kuvamo nyampinga n'ibisonga bye, gusa siko byagenze kubera kutubahiriza igihe.

Nyuma yo kwiherera igihe cy'irenga isaha batarabasha kugira ibyo bumvikanaho, baragarutse, abayoboye ibirori bagaruka bose imbere mu cyumba irushamwa ryaberagamo, basaba abakobwa 19 kugaruka amakamba atangira gutangwa kugeza bageze k'uwegukanye ikamba riruta ayandi.

Miss Nishimwe Naomie ahoberana n'umubyeyi we

Abo mu muryango wa Nishimwe Naomie bishimiye ikamba

KANDA HANO: NISHIMWE NAOMIE YAMBITSWE IKAMBA RYA MISS RWANDA 2020


-->





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND