RFL
Kigali

Abakobwa 10 bavuyemo Nyampinga w’u Rwanda mushya-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/02/2020 23:03
0


Akanama Nkemurampaka kagizwe n’abantu batanu katoye abakobwa 10 bavamo Nyampinga w’u Rwanda mushya.



Abakobwa batangajwe ni Nishimwe Naomie wabonetse muri aba bakobwa abicyesha kuba yaragize amajwi menshi mu itora ryo kuri internet no kuri ‘SMS’. Yakurikiwe na Umutesi Denise [Nimero 43], Gaudence Ingabire [Nimero 8], Umwiza Phiona [Nimero 47].

Mutegwantebe Chanice [Nimero 27], Irasubiza Alliance [Nimero 11], Teta Ndenga Nicole [Nimero 35], Musana Teta Hense [Nimero 26],  Umuratwa Anitha [Nimero 42] na Akaliza Hope [Nimero 1].

Aba bakobwa batangajwe mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020 muri Intare Conference Arena ukitabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye, imiryango n’abandi bakunda kureba ibirori by’umukobwa uhiga abandi ubwenge, uburanga n’umuco.  

Aba bakobwa batangajwe nyuma y’uko banyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka babazwa ibibazo bishingiye ku muco nyarwanda, inama mpuzamahanga, igisobanuro cy'Intwari n’ibindi. 

Umunyarwenya Ntarindwa Diogene wamamaye nka Atome ukuriye Akanama Nkemurampaka, yasabye abitabiriye ibi birori guha amashyi abakobwa 19 bose.

Kuri iyi nshuro Akanama Nkempurampaka kagizwe na Mutesi Jolly watangiye kuva mu majonjora y’ibanze kugeza ubu, Umunyamakurukazi Evelyne Umurerwa wagaragaraye mu majonjora y’ibanze gusa, Umunyamakuru Munyaneza James wagaragaye mu gutora 20 bajya mu mwiherero.

Harimo kandi umukinnyi w’ikinamico akaba n’umunyarwenya Ntarindwa Diogene wamamaye nka Atome ndetse na Sherrie Silver umubyinnyi w’umunyarwandakazi uba mu Bwongereza. Aba uko ari babiri ni ubwa mbere baje muri iri rushanwa.

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 ni ubwa kabiri agaragaye muri aka kanama nkempurampaka.

Akanama Nkemurampaka kemeza Miss Rwanda 2020

Miss Rwanda 2020 yahurije muri Intare Conference Arena ab'imiryango y'abakobwa bahataniye ikamba

Mutegwantebe Chanice mu bakobwa bakomeje

Akaliza Hope

Ingabire Gaudence

Abakobwa begukanye amakamba muri Miss Rwanda 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND