RFL
Kigali

Natacha Karangwa wifuza kogoga ikirere ajyanywe n'ubusizi yakoze umuvugo 'Namaste' indamukanyo y'Abahinde

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/02/2020 18:57
0


Natacha Karangwa umunyempano mu busizi bw'imivugo (Spoken word poem) ufite indoto yo kuzagera kure ku buryo azazenguruka Isi, kuri ubu yamaze gushyira hanze umuvugo yise 'Namaste' akaba ari indamukanyo y'Abahinde.



Ni umwana w'umukobwa ukiri muto mu myaka, gusa mu busizi si muto cyane dore ko abumazemo imyaka itatu. Ubu buhanzi akora, avuga ko atari we wabuhisemo ahubwo ko yisanze abukunda ndetse muri we yumva abukoze yabishobora, atangira kwandika gutyo. INYARWANDA yagiranye nawe ikiganiro kihariye ari naho yadutangarije byinshi ku busizi bwe.

Yatangiye agira ati "Nitwa Natacha KARANGWA nkora ubusizi. Ntabwo navuga ko nabuhisemo ahubwo nisanze nkunda ubusizi kandi nkumva mbukoze nabishobora ntangira kwandika. Intego yanjye mu busizi ni ugutambutsa ubutumwa mfitiye isi ku buryo buzasigara bufite icyo bwubatse igihe nzaba naratambutse."

Yashinze imizi mu busizi nyuma yo gutsinda irushanwa rya Kigali Vibrates with Poetry


Natasha Karangwa yavuze ko yinjiye mu busizi kera, atangira kuvuga imivugo mu ruhame mu 2017 ubwo yatsindaga irushanwa rya Kigali Vibrates with Poetry mu 2017. Ati "Kwandika byo nabitangiye kera ariko guperfominga nabitangiye mu 2017 ubwo natsindaga irushanwa rya Kigali vibrates with poetry, kuva icyo gihe sindabireka ubwo ni imyaka 3."

Abajijwe urwego yifuza kugeraho mu busizi bwe, yavuze ko yifuza kogoga ikirere akazenguruka Isi ajyanywe n'ubusizi. Ati "Nshaka kugera ku rwego rwo kuba nakora tours ahantu hatandukanye ku isi njyanywe no gukora ubusizi, ubutumwa bwanjye mbese bukagera kure harenze mu gihugu cyanjye."

Natacha yavuze ku gihangano cye gishya yise 'Namaste'


Avuga ku gihangano gishya aherutse gushyira hanze, yagize ati "Igihangano mperutse gushyira hanze kitwa NAMASTE (Ni insuhuzanyo y'Abahinde). Muri iyi poem nashakaga gutanga ikindi gisobanuro cy'ubumuntu kuko akenshi hamwe n'intambara n'ibyaha byinshi ikiremwa muntu gikora, usanga bamwe bavuga ko ubumuntu bwatakaye.

Yunzemo ati "Ariko njye nemera ko icyiza n'ikibi biba mu muntu, ibyo byombi bikaba ari byo bigize ubumuntu, ubumuntu bukagira umuntu uwo ari we. Icyo ugaburiye ni cyo gikura ukaba umuntu mubi cyangwa mwiza...rero muri iyi poem ni byo nsobanura."

Uko Natacha Karangwa abona iterambere ry'uruganda rw'ubusizi mu Rwanda


Natacha Karangwa avuga ko uruganda rw'ubusizi mu Rwanda rurimo gutera imbere kuko kuri ubu benshi bamaze kuruyoboka ndetse bakaba bari gukora mu ndimi zitandukanye. Ati "Navuga ngo rwateye imbere ugereranyije n'imyaka yatambutse ubu dufite abantu bato benshi, bakora mu ndimi zitandukanye, byerekana ko imbere ha poetry ari heza."

Natacha Karangwa yatugaragarije inzitizi bahura nazo mu busizi, ati "Inzitizi kugeza ubu ni uko usanga abantu bafata ubusizi nk'aho ari ikintu cy'ubuntu, ugasanga baragutumiye ntibakwishyuye cyangwa bakakwishyura amafaranga make adahuye n'akazi umuntu yakoze, rero haracyari ikibazo ku kumenya niba ubusizi bwonyine ari akazi konyine katunga umuntu mu Rwanda."

Abajijwe niba hari icyo asaba inzego zifite mu nshingano ibijyanye n'ubuhanzi, Natacha Karangwa yagize ati "Icyo nasaba ababishinzwe (kuri njye n'aba poets bagenzi banjye) ni ukwibuka ko iterambere rya poetry rizaza igihe dushyize hamwe tugatekereza ku cyazamura poetry ku buryo iva mu gukora umwe umwe ikaba industry...Murakoze."


Natacha Karangwa umunyempano mu busizi

UMVA HANO UMUVUGO MUSHYA 'NAMASTE' WA NATACHA KARANGWA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND