RFL
Kigali

Rwanda Movie Week: Abakinnyi b'ibyamamare muri Sinema nyarwanda biyamamarije i Nyamata-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/02/2020 11:45
0


Icyumweru cyahariwe Sinema Nyarwanda (Rwanda Movie Week) cyatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2020 aho biteganyijwe ko kizasozwa tariki ya 7 Werurwe 2020 ari nabwo hazaba ibirori nyir'izina byo gutanga ibikombe ku bakinnyi ba filime batandukanye bitwaye neza mu mwaka wa 2019.



Mu gihe habura iminsi mike hagatangwa ibihembo bya Rwanda International Movie Awards 2020, kuri ubu mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyahariwe Sinema (Rwanda movie week) giharirwa guhuza abakinnyi bamamaye muri sinema n’abakunzi babo. Uretse ibyo kandi muri icyo Cyumweru hakorwamo ibikorwa byinshi birimo gushishikariza abaturage gahunda za Leta.

Si ibyo gusa kuko muri icyo Cyumweru habamo n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye ndetse no gusura abarwayi ibi bikanakorwa hahatanirwa amanota yo gutsindira igihembo cy’umukinnyi w’umugore n’umugabo ukunzwe n’abaturage kurusha abandi.

Ibi bikorwa bitegurwa na Ishusho Art arts nayo itegura Rwanda Movie Awards kuri ubu igiye kuba ku nshuro yayo ya 7 ariko ubu ikaba yaramaze kuzamura urwego rwayo aho ubu isigaye yitwa Rwanda International Movie Awards.


Iki gikorwa ku ntangiriro cyatangiye basura ibiro bya Federasiyo ya sinema mu Rwanda biherereye ku Kicukiro ari naho bahagurukiye berekeza i Nyamata aha bakaba basuye ikigo cy’amashuri cya APEBU Nyamata. Ibyishimo byari byinshi ku banyeshuri b’iki kigo bihuriye n’ibyamamare bitandukanye muri sinema.

Nyuma yo gusura iki kigo aba bakinnyi barimo guhatanira igihembo cy’umukinnyi ukunzwe kurusha abandi, berekeje mu mujyi wa Nyamata aho bakiriwe n’abatuye uyu mujyi biganjemo abatwara amagare bahagaritse akazi bakigira kwihera ijisho abamamaye mu mwuga wa sinema basanzwe babona ku matereviziyo.

Nyuma yaho basoje uyu munsi bajya kwiyakira ndetse no kungurana ibitekerezo ari naho basoreje uyu munsi uzasubukurwa kuri iki cyumweru tariki 23/02/2020 berekeza i Rwamagana.


Mu kiganiro na Mucyo Jackson umuyobozi wa ISHUSHO ARTS ari nayo itegura iki gikorwa yatangarije InyaRwanda.com ko kugeza ubu yishimiye uko iki gikorwa cyagenze ndetse anatangaza ko ubu Rwanda Movie Awards yabaye mpuzamahanga aho kuri ubu noneho hazanahembwa filime zo hanze zizahiga izindi muri iri rushanwa ndetse n’abitwaye neza muri sinema bazava hanze y’u Rwanda.

Twabibutsa ko kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2020 kuri Inyarwanda.com hatangiye gutorerwa abakinnyi bakunzwe kurusha abandi aho hatorwa umugore wakunzwe kurusha abandi ndetse n’umugabo wakunzwe kurenza abandi. KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKINNYI USHAKA

Abakinnyi ba filime b’abagore (People’s choice)bahataniye ibihembo:

1.Ingabire Pascaline. (Samantha)

2.Umutoni Asia (Rosine)

3.Mukakamanzi Beatha (Maman nick)

4.Uwamwezi Nadege (Nana)

5.Bahavu Jeannette (Diane)

6.Mukayigera Djaria (Kecapu)

7.Niyomubyeyi Noella (Fofo)

8.Uwamahoro Antoinette (Siperansiya)

9. Musanase Laura(Nikuze)

10. Munezero Aline (Milika)

KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKINNYI:

Abakinnyi ba filime b’abagabo (People’s choice)bahataniye ibihembo ni:

1.Ndayizeye Emmanuel (Nick)

2.Mugisha Emmanuel (Kibonge)

3.Kamanzi Kamanzi Didier (Max)

4.Ngabo Leo (Kadogo)

5.Benimana Ramadhan (Bamenya)

6.Uwihoreye J Bosco (Ndimbati)

7. Kalisa Ernest (Samusure)

8.Regero Norbert (Digidigi)

9.Niyitegeka Gratien (Seburikoko)

10.Kanyabugingo Olivier (Nyaxo)

Abakinnyi b'ibyamamare muri sinema biyamamarije i Nyamata

INKURU + AMAFOTO: Ben Claude






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND