RFL
Kigali

Abakinnyi ba filime bahataniye ibihembo bya Rwanda International Movie Awards bari gutorwa binyuze kuri InyaRwanda.com-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/02/2020 19:15
7


Abakinnyi ba filime nyarwanda bahataniye ibihembo bikomeye bya ‘Rwanda International Movie Awards 2020’ batangiye guhabwa amahirwe ku rubuga rwa Inyarwanda.com kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2020.



Ibi bihembo bitegurwa na ‘Ishusho Arts’. Icyiciro cya mbere cy’ibi bihembo cyabaye mu 2012 bigiye gutangwa bihurirana n’uko byagizwe mpuzamahanga dore byabanje kwitwa Rwanda Movie Award. Ni ku nshuro ya Gatandatu bigiye guhemba abakinnyi ba filime bahize abandi mu muhango uzaba kuwa 07 Werurwe 2020 muri Kigali Convention Center.

Uyu muhango uzitabirwa n’ibihugu birenga 10. Abakinnyi biyandikishije guhatanira ibi bihembo guhera kuwa 15 Mutarama 2020 bisozwa kuwa 15 Gashyantare 2020.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2020 kuri Inyarwanda.com hatangiye gutorerwa abakinnyi bakunzwe kurusha abandi aho hazatorwa umugore wakunzwe kurusha abandi ndetse n’umugabo wakunzwe kurenza abandi.

KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKINNYI:

Mucyo Jackson Umuyobozi wa Ishusho Arts itegura Rwanda International Movie Award, yabwiye INYARWANDA ko ibi bihembo byagizwe mpuzamahanga kubera ko imyaka bari bamaze bayikora ari iyabo gusa basanze ari byiza ko noneho batangira kujya ku isoko mpuzamahanga.

Ati “Ariko guhuza filime zacu n’iz’amahanga zihatanira ibihembo tukamenya urwego turiho neza ku buryo niba turi hasi tumenya ibyo dukosora tukabacaho ndetse tukabona n’isoko rya filime zacu mu bindi bihugu.”

Gutora bizarangira kuwa 06 Gashyantare Werurwe 2020.

Aba bakinnyi bashyizwe ku rutonde muri iki gihe bagiye gukora ibikorwa bitandukanye byo kwiyegereza abakunzi babo. Tariki 21-23 Gashyantare 2020 bazajya mu Burasirazuba; 28-29 Gashyantare 2020 na tariki 01-03 Werurwe bazakorere mu Burasirazuba no mu Majyaruguru.

Abakinnyi ba filime b’abagore (People’s choice) bahataniye ibihembo:

1.Ingabire Pascaline. (Samantha)

2.Umutoni Asia (Rosine)

3.Mukakamanzi Beatha (Maman nick)

4.Uwamwezi Nadege (Nana)

5.Bahavu Jeannette (Diane)

6.Mukayigera Djaria (Kecapu)

7.Niyomubyeyi Noella (Fofo)

8.Uwamahoro Antoinette (Siperansiya)

9. Musanase Laura(Nikuze)

10. Munezero Aline (Milika)

KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKINNYI:

Abakinnyi ba filime b’abagabo (People’s choice) bahataniye ibihembo ni:

1.Ndayizeye Emmanuel (Nick)

2.Mugisha Emmanuel (Kibonge)

3.Kamanzi Kamanzi Didier (Max)

4.Ngabo Leo (Kadogo)

5.Benimana Ramadhan (Bamenya)

6.Uwihoreye J Bosco (Ndimbati)

7. Kalisa Ernest (Samusure)

8.Regero Norbert (Digidigi)

9.Niyitegeka Gratien (Seburikoko)

10.Kanyabugingo Olivier (Nyaxo)

AMAFOTO YA BAMWE MU BAKINNYI BARI GUTORWA KURI INYARWANDA.COM

Umutoni Assia

Mukakamanzi Beatha

Uwamahoro Antoinette

Uwihoreye Jean Bosco Mustafa

Bahavu Jeannette

Ngabo Leo

Regero Norbert

Ingabire Pascaline

Benimana Ramadhan

Niyitegeka Gratien

Niyomubyeyi Noella

Mukayigera Djaria

Musanase Laura

Kamanzi Didier

Mugisha Emmanuel


Ndayizeye Emmanuel


Kanyabugande Olivier


Kalisa Ernest






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwitonze Jean Bosco 4 years ago
    Gutora Bahavu U Jeannette (Diane)
  • Uwitonze Jean Bosco 4 years ago
    Gutora Bahavu U Jeannette (Diane)
  • MUSINGA Bernard 4 years ago
    Nyaxo tukurinyuma
  • dukuze alfred4 years ago
    nonex twatora gute ngo twitorere Kanyabugande olivier
  • Nshimiyimana fidele4 years ago
    Nyaxo you have to win
  • zaninka 2 years ago
    Gutora bahavu Jeannette
  • umutoni wase divine1 year ago
    Benimana Ramadhan tukurinyuma hano muri uganda





Inyarwanda BACKGROUND