RFL
Kigali

Kaminuza ya Mount Kenya yatanze inkunga ya miliyoni 28 Frw mu Imbuto Foundation-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:21/02/2020 18:58
0


Mount Kenya University yahaye Umuryango Imbuto Foundation inkunga izifashishwa mu gufasha abana badafite ubushobozi bwo kwiga, by’umwihariko abana b'abakobwa. Inkunga yatanzwe ni ibihumbi 30 by'amadorali y'Amerika, mu manyarwanda akaba asaga Miliyoni 28 Frw.



Kaminuza ya Mount Kenya yatanze iyi nkunga mu muhango wo kwizihiza imyaka 3 imaze ikorana n’Umuryango Imbuto Foundation washinzwe na Madamu Jeannette Kagame. Ni umuhango wabereye ku Kicukiro ku cyicaro cy'iyi Kaminuza kuri uyu wa 5 tariki 21/02/2020, witabirwa n’abarezi batandukanye bo muri iyi kaminuza, abanyeshuri bayo, Umutoni Sandrine Umuyobozi w’Umuryango Imbuto Foundation n’abandi.


Dr Gisharu ashyikiriza Umutoni Sandrine inkunga Mount Kenya University yahaye Imbuto Foundation

Umuyobozi wa kaminuza ya Mount Kenya imaze imyaka 10 itanga uburezi kandi bufite ireme mu Rwanda, Dr Simon N. Gisharu yabwiye INYARWANDA ko biyemeje kuzatanga inkunga ingana n’ibihumbi 150 by’amadorari y'Amerika bizatangwa mu byiciro mu muryango Imbuto Foundation. 

Yagize ati ”Twiyemeje kuzatanga inkunga ingana n’ibihumbi 150 by’amadorari mu muryango Imbuto Foundation tuzajya dutanga make macye buri mwaka kugeza igihe tuzasoreza." Yakomeje avuga ko ari muri urwo rwego batanze iyi nkunga ingana n'ibihumbi 30 by'amadorali. Yavuze kandi ko aya mafaranga ari inkunga ikomeye izafasha abana bavuka mu miryango ikennye kwiga cyane cyane abakobwa mu rwego rwo kububakamo ubushobozi no kwitinyuka.

Dr Gisharu yavuze kandi ko Mount Kenya University irajwe ishinga no gukomeza guteza imbere uburezi mu Rwanda ku buryo 10% ry’abaza imbere ku isoko ry’umurimo bagomba kuba ari abanyeshuri ba Mount Kenya University. Usibye kugaragaza uruhare rw’iyi kaminuza mu iterambere ry’igihugu binyuze mu burezi, yanagarutse ku ruhare iyi kaminuza yagize mu iterambere ry’abaturage binyuze muri gahunda ya Girinka.


Dr Simon Gisharu Umuyobozi Mukuru wa Mount Kenya University

Anavuga ko bagikomeje gushaka icyateza imbere abanyarwanda. Mbere yo gushyikiriza Umutoni Sandrine sheke ya Miliyoni zisaga 28 z'amanyarwanda, Dr Gisharu yamusabye kumutumikira kuri Madamu Jeannette Kagame washinze uyu muryango, akamubwira ko iyi kaminuza izakomeza gushyigikira uyu muryango mu bikorwa byo gufasha abana b'abakobwa badafite ubushobozi bwo kwiga.

Nyuma yo kwakira iyi sheke Umutoni Sandrine yashimiye kaminuza ya Mount Kenya yahisemo kuba umufatanyabikorwa wa Imbuto Foundation umuryango uharanira iterambere ry’abanyarwanda. Yavuze ko iterambere ritagerwaho nta burezi bufite ireme, ashimira Mount Kenya University uruhare rwayo mu kubashyigikira guteza imbere uburezi. 

Yagize ati”Ntabwo iterambere ryagerwaho nta burezi, ni yo mpamvu twishimiye kuba turi hano twizeye ko ubu bufatanye na Mount Kenya buzakomeza”. Yakomeje asaba abanyeshuri kwiga neza bakazateza imbere igihugu birinda icyo ari cyo cyose cyagisubiza mu mateka mabi.


Umutoni Sandrine Umuyobozi wa Imbuto Foundation

Noella Claire Dushakimana umwe mu banyeshuri bigira ubuntu muri Mount Kenya University binyuze mu Imbuto Foundation, yabwiye INYARWANDA ko byamufashije kugera ku nzozi ze. Yagize ati "Sinari gukomeza Kaminuza, ariko ubu byarakunze kandi ubu inzozi zanjye ndi kuzikabya."

Noella Claire Dushakimana usigaje igihe gito ngo asoze kaminuza, yashimiye umuryango Imbuto Foundation, ashimira iyi kaminuza avuga ko ari ubufasha bukomeye bamuhaye. Yakomeje avuga ko aya mahirwe yagize atazayapfusha ubusa ahubwo ko nyuma yo gusoza amasomo ye azakora agaharanira gufasha abandi bana batishoboye kubona uburyo bwo kwiga nk'uko nawe yafashijwe, agateza imbere igihugu muri rusange.


Umuyobozi wa Mount Kenya Simon N.Gisharu [ibumoso] na Umutoni Sandrine umuyobozi wa Imbuto Foundation [hagati]


Uyu muhango witabiriwe n'abashyitsi batandukanye

Bamwe mu banyeshuri ba Mount Kenya bitabiriye uyu muhango


Umutoni Sandrine umuyobozi wa Imbuto Foundation yasize ateye igiti

Noella Claire Dushakimana umunyeshuri wigira ubuntu muri Mount Kenya binyuze mu Imbuto Foundation

Hari abarezi batandukanye b'iyi Kaminuza

Kanda hano urebe andi mafoto

AMAFOTO: Evode MUGUNGA -InyaRwanda Arts Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND