RFL
Kigali

Pep Guardiola yizeye ko Manchester City izakurirwaho ibihano yafatiwe anemeza ko azayigumamo - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/02/2020 11:12
0


Umunya-Espagne utoza ikipe ya Manchester City Pep Guardiola, avuga ko azaguma muri iyi kipe 100% kandi ko yizera ko "ukuri kuzatsinda", nyuma y'uko City ihagarikiwe mu marushanwa y'Uburayi izira gukoresha umutungo nabi.



Manchester City ifite igikombe cya shampiyona y'Ubwongereza izwi nka Premier League, yahawe igihano cyo guhagarikwa imyaka ibiri mu irushanwa ry'amakipe yabaye aya mbere iwayo mu Burayi rizwi nka Champions League.

Yanaciwe kandi ihazabu ya miliyoni 30 z'ama Euro (amafaranga akoreshwa mu muryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi).

Nyuma y'icyo cyemezo cyafashwe n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Burayi, UEFA, City ivuga ko izajurira mu rukiko nkemurampaka rw'imikino.

Guardiola yagize ati: "Turajurira. Iyo umuntu yizera ko ari mu kuri, agomba kwirwanaho. Turi abanyamwuga mu kibuga, ibibera hanze yacyo ntitwabigenzura cyane."

Nyuma y'umukino wabaye ku wa Gatatu Manchester City yatsinzemo West Ham 2-0 muri shampiona, yongeyeho ati: "Twavuze ko ari byo tugomba gukora kugeza ku mpera ya shampiyona, cyane cyane ku bantu bakunda iyi kipe.

"Tuzakina umupira wacu ku buryo bwiza bushoboka. Dufite ibintu byinshi bishimishije byo gukinira."

Mu gihe yabazwaga niba azaguma muri Manchester City igihano yahawe nikigumaho, yagize ati: "Nibatanyirukana nzaba ndi hano. Nkunda iyi kipe. Nkunda kuba hano. Iyi ni ikipe yanjye kandi nzaguma hano, uko byagenda kose.

"Ikipe igomba guhangana kandi nizera ikipe 100%, ibyo bakoze n'ibyo bansobanuriye. Ibintu ntibirarangira, tuzategereza ariko igihe icyemezo kitarafatwa ugomba gukina kandi gukina ni byo tuzakora."

Ku wa Kane, Aymeric Laporte, ukina mu bwugarizi bw’iyi kipe yavuze ko abakinnyi badatekereza ku gihano cya UEFA.

Yagize ati: "Turi abanyamwuga, ikipe ikomeye kandi irimo abantu b'ijambo mu rwambariro, kandi ntekereza ko dutekereza ku mupira w'amaguru, nta kindi."

Yongeyeho ati: "Turi abanyamwuga kandi tugomba gukora akazi kacu. Ni ibyo."


Guardiola yemeza ko ukuri ariko kuzatsinda maze ikipe ye ikarenganurwa


Guardiola yanavuze ko atazigera ava muri Manchester City uko byagenda kose


Man.City yahanishijwe kutitabira amarushanwa yo ku mugabane w'iburayi imyaka ibiri



Man.City niyo ibitse ibikombe bibiri bya shampiyona by'imyaka ishize





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND