RFL
Kigali

Bugirimfura Emmanuel yatsindiye imodoka muri Poromosiyo ya Engen-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/02/2020 12:07
0


Bugirimfura Emmanuel ushinzwe ibaruramari mu kigo gitanga ubwishingizi cyitwa Radiant yatsindiye imodoka nshya ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amanyarwanda muri poromosiyo “Engen Extravaganza” ya Sosiyete icuruza ibikomoka kuri peteroli Engen Rwanda.



Ku gicamunsi cy’uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2020 ni bwo Bugirimfura yashyikirijwe imodoka yatsindiye kuri sitasiyo ya Engen iherereye ku Kimironko ahabereye umuhango wo kugaragaza bamwe mu batsindiye ibindi bihembo.

Iyi promosiyo yiswe ‘Engen Extravanganza’ yari imaze amezi atatu aho abanyamahirwe batsindiye ibihembo birimo moto, essence n’ibindi. Bugirimfura watsindiye iyi modoka atuye Murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Yahamagawe kuri telefoni aritaba nyuma y’uko abandi bane bamubanjirije nimero zabo zacagamo ntibitabe abandi zifunze.

Ahamagarwa yavuze ko atunguwe ibyishimo biramurenga ava ku kazi yihutira gufata imodoka yatsindiye. Yavuze ko ibijyanye n’iyi promosiyo yabimenye agiye kugura essence kuri Engen abona iyi modoka ihaparitse abaza abatanga essence ibijyanye nayo.

Yavuze ko yinjiye mu irushanwa yumva yifitiye icyizere kandi yaguze essence inshuro eshantu buri gihe ashyirisha mu mudoka ye iy’ibihumbi 30 Frw.

Kwinjira mu banyamahirwe byasabaga ko nibura umuntu aba yakoresheje Litiro zirenga 100. Uyu mugabo usanzwe ufite imodoka, yavuze ko iyo yatsindiye agiye kuyikoresha mu buryo bumuzanira inyungu ifatika.

Ati “Iyi modoka izamfasha nayo mu kazi kanjye nakoraga kimwe n’uko ishobora gukorera amafaranga nkayibyaza umusaruro.” Iyi modoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki ifite agaciro ka miliyoni 15 z’amanyarwanda.

Sarah Doukoure Umuyobozi Mukuru wa sitasiyo ya Engen mu Rwanda, yavuze ko iyi tombola yatangijwe mu Ugushyingo 2019 kandi ko buri kwezi hari umunyamahirwe watsindiraga moto. Yavuze ko mu kwezi kwa mbere hiyandikishije abarenga ibihumbi 10.

Sarah avuga ko iyi tombola yabagaragarije urukundo rw’abakiriya kandi ko bazarushaho gufata neza ababagana. Ati “Uyu munsi dutanze imodoka ku munyamahirwe ndatekereza ari ibintu byiza cyane muri iyi tombola...Yadufashije kwiyegereza abakiriya bacu.”

Yungamo ati “Sitasiyo ya Engen turajwe ishingana no gufata neza abatugana. Dutumbiriye kuba indashyikirwa mu gutanga serivisi inoze kandi ni ibintu duhora dukora tuzanabikomeza.”

Yavuze ko isoko ryo mu Rwanda ryaguka uko bucyeye n’uko bwije rikagaragaza icyo abakiriya bakeneye. Yashimye buri wese witabiriye iyi tombola kandi avuga ko hari byinshi bari gutegurira abakiriya babo.

Sitasiyo ya Engen imaze imyaka 11 ikorera mu Rwanda aho yagabye amashami arenga 23.

Kwinjira muri iyi tombola ku batwara moto byasabaga gukoresha essance y'amafaranga 5,000 naho ku modoka nto zisanzwe akaba ari ukunywesha 30,000 Rwf, imodoka nini bikaba ari uguhera kuri 50,000 Rwf.

Bugirimfura Emmanuel[uri hagati] wegukanye imodoka muri promosiyo "ENGEN Extravaganza"

Sarah Doukoure Umuyobozi Mukuru wa Engen Rwanda ari kumwe na Bugirimfura watsindiye imodoka

Imodoka yegukanye yo mu bwoko bwa Suziki ihagaze hafi Miliyoni 15 Frw

AMAFOTO: SANZABERA Jean Paul





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND