RFL
Kigali

Rubavu: Hallelujah Familly Choir yateguye igitaramo cyo kumurika DVD Vol 7 yatumiyemo Ambassadors of Christ

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:21/02/2020 12:24
0


Hallelujah Familly Choir chorale y’Abadivantiste b’Umunsi wa karindwi ibarizwa ku itorero rya Gates of Hope mu karere ka Rubavu yateguye igiterane cyo kumurika ‘IZINA RYIZA DVD VOL7’ kizaba kirimo amakorari akomeye cyane harimo na Ambassadors of Christ.



Imurikwa ry’amashusho agize iyi DVD azatangira tariki  07 Werurwe 2020 muri Serena Hotel i Gisenyi aho kwinjira bizaba bisaba ubutumire mu gihe kuwa 08 Werurwe 2020 hazaba igiterane gikomeye kizabera kuri Gates of Hope ahahoze Zion Temple (mu kibuga kiberamo amateraniro) mu mujyi wa Gisenyi ku isaa 11h00 kugeza I saa 17h00 kwinjira bikazaba ari ubuntu.

Hallelujah Familly Choir izwi cyane mu karere ka Rubavu ndetse no mu Rwanda muri rusange kubera ubwiza bw’indirimbo zomora ibikomere ku mitima ya benshi bamaze gushyira hanze. Mu yandi  makorali akomeye mu Rwanda yatumiwe muri iki harimo Ambassadors of Christ, Abahamya Choir, Shalom Singers azaturuka mu mujyi wa Kigali mu gihe ‘Kugana Yesu Choir’ izaturuka mu karere ka Muhanga i Gahogo.

Ama Chorales arimo  Femme pour Christ Choir izaturuka mu baturanyi i Goma DR Congo,The Great Minds Singers, Ellen Singers bo muri Tanzaniya na Kariwa SDA Church bo muri Tanzaniya, Jordan Choir, Iwacu heza Familly Choir nayo azatanga ubutumwa binyuze mu ndirimbo.


Korali Ambassadors of Christ ni imwe mu makorali yatumiwe muri iki gitaramo

Usibye kumva indirimbo z'amakorali, muri iki giterane hazaba harimo no gutera inkunga umurimo w’Imana aho abagize iyi korali bifuza ko bajya bakora igikorwa kiborohereza kugabanya ibyo batanga iyo bagiye gutegura igikorwa runaka cya Korali. Dr Pendo Malumu inzobere yo muri Tanzaniya wigisha muri Dar Salaam  University azahugura Urubyiruko n’abategarugori ku bijyanye no kwiyubaka mu buzima bwa buri munsi.


Urupapuro rw'ubutumire muri iki gitaramo cya korali Halleluajah cyo kumurika Umuzingo (DVD) wa 7





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND