RFL
Kigali

Ntibisanzwe: Nyuma y’imyaka 19 babana, yavumbuye ko umugore we ari umugabo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:20/02/2020 13:44
0


Jan w’imyaka 64 y’amavuko yahuye n’umugore we Monica mu mujyi wa Anvers mu Bubiligi mu mwaka w’1993, aba barakundanye biratinda ariko umugabo ntiyari azi ko umugore we ari umugabo



Monica,mbere yuko ahura na Jan yari asazwe abana n’umuvandimwe we ndetse n’abana be, mu bigaragara Monica yari afite igikundiro ndetse yari mwiza cyane nuko aza guhura na Jan ariko  na we yari asanzwe ari yubatse ariko urgo rwe rwaje gusenyuka abenguka Monica

Jan ati” nabonaga ko Monica ari umukobwa mwiza cyane yari afite byose byiza ku bagore ntahowabonaga ko atari umukobwa kandi mwiza”

Jan afite imyaka 44 yari afite abana babiri yaje kubaza Monica impamvu adasama amubwira ko afata imiti ituma adasama ariko umugabo nta na rimwe yigeze amubona ayifata, mu gihe cyo kubaka urugo Monica yafataga imiti yongera ububobere, umugabo ntabimenye

Nyuma rero nibwo mubyara wa Monica yaje kubasura , mu kiganiro cye ashyiramo ukuntu Monica afite igitsina gabo, umugabo we ahita yikanga aragenda abaza umugore we neza uko bimeze, umugore amubwira ko ari ukuri koko ko yavukanye igitsina gabo ariko amubwira ko yagiye kwibagisha ngo arebe ko yagira imyanya y’ibanga y’abagore

Jan akibimenya yahise ajya kwaka gatanya ariko baramwangira ariko akomeza gusaba gatanya ati” namaze imyaka 20 nshukwa n’umuntu, Monica yarambeshye abeshya n’umuryango wanjye wose, ibyo yadukoreye ntibibabarirwa, ndifuza ko ansohokera mu buzima”

Src: Dailymail

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND