RFL
Kigali

Pallaso yasohoye amashusho y'ibikomere yatewe n'abamuhohoteye muri Afurika y'Epfo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/02/2020 14:22
0


Umunyamuziki Pius Mayanja uzwi nka Pallaso yasohoye amashusho ku rubuga rwa Twitter y’amasegonda 27’ agaragaza ibikomere byuzuye umubiri we yatewe n’abamuhohoteye mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 18 Gashyantare 2020.



Yayaherekeresheje ubutumwa bw’ishimwe kuri benshi bamubaye hafi mu gihe yari akomerewe ashima Imana avuga ko ‘ubu meze neza’ kandi ko ibikomere bizakira mu gihe runaka. Pallaso avuga ko abamuhohoteye bashatse kumutwara ubuzima ariko Imana ikinga ukuboko.

Uyu muhanzi yatangaje ko abamuhohoteye ari Abanya-Afurika y’Epfo bibasira abanyamahanga ibizwi nka ‘Xenophobia’ ndetse ko yahuruje na Police. Aravuga ibi mu gihe ikinyamakuru Ugbliz yandikirwa muri Uganda, cyasohoye inkuru ivuga ko yakubiswe n’abamurakariye ko yakorakoye umugore w’abandi.

Iki kinyamakuru cyavuze ko gifite amakuru yizewe ahamya ko Pallaso yagiye mu kabari kumwe mu banya-Uganda bakorera muri Afurika agahura n’umugore w’umuzungu w’abandi hanyuma bagatangira gukururana.

Pallaso n’inshuti ze babonye ko ibintu byahinduye isura basohotse mu kabiri bihutira kujya mu modoka bagwa mu gikundi cy’abazungu bari babakurikiriye batangira kurwana kugeza ubwo atewe ibyuma mu ntoki, mu mugondo n’ahandi.

Uyu muhanzi kuri konti ya Facebook yavuze ko yajyanye n’abantu b’inshuti ze muri Afurika y’Epfo baza kwisanga aho bari bari bagoswe n’abantu bafite imihoro n’ibyuma.

Yavuze ko ari kugenda amera neza ashima Imana. Yasabye ushinzwe kurebera inyungu ze muri Afurika y’Epfo kumutegurira igitaramo gisanzwe kitaramereye nyuma y’ibyamubayeho.

Abahazi bo muri Uganda n’abandi bamaganye iri hohoterwa ry’abanyafurika y’Epfo bibasira abanyamahanga ‘Xenophobia’.

KANDA HANO: PALLASO YEREKANYE AMASHUSHO Y'IBIKOMERE YATEWE

Pallaso ari muri Afurika y’Epfo mu ntangiriro z’iki cyumweru aho yagiye mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye.

Muri Nzeri 2019 Afurika y’Epfo yisanze mu itangazamakuru ubutitsa ivugwamo ‘Xenophobia’ aho abanyagihugu bibasira abanyamahanga.

Intandaro ya byose ni umujinya w'umuranduranzuzi w'urubyiruko rw'iki gihugu rwamaze kwishyiramo ko impamvu y'ubushomeri bubugarije ari ukubera ko akazi kabo katwawe n’abanyamahanga.

Bitangira, hibasiwe amaduka y'ubucuruzi y’abaturage ba Nigeria bakorera mu Mujyi wa Johannesburg cyakora uko amasaha yicumaga byahinduye isura, hatwikwa imodoka n'amaduka, hakubitwa buri wese utari umwenegihugu w'Afurika y’Epfo.

KANDA HANO:IMODOKA PALLASO YARIMO YANGIJWE MU BURYO BUKOMEYE

Pallaso yatewe ibyuma ahantu hatandukanye ku mubiri-Amashusho yasohoye agaragaza amaraso avirirana





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND