RFL
Kigali

Umukobwa ufitanye isano ya hafi na Sonia Rolland wabaye Miss France ari mu bahatanira kuba Miss Rwanda 2020

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/02/2020 19:29
0


Mu bakobwa 19 b’uburanga bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020, harimo ufitanye isano ya hafi na Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’u Buraransa mu mwaka wa 2000 aca agahigo ko kuba umukobwa wa mbere ufite inkomoko muri Afrika wabaye Nyampinga w’u Bufaransa.



Ingabire Gaudence ufite nimero 8 mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020, asangiye amaraso na Miss Sonia Rolland nk’uko INYARWANDA yabitangarijwe n’umwe mu nshuti ze zimushyigikiye cyane muri iri rushanwa. Nyina wa Sonia Rolland ari we Landrada Rolland ni mushiki wa Sakumi sekuru wa Ingabire Gaudence. Sakumi yabyaye Emmanuel Rutsinga nawe abyara Ingabire Gaudence.


Ingabire Gaudence arahatanira kuba Miss Rwanda 2020

Andi makuru wamenya kuri Ingabire Gaudence uri mu bahabwa amahirwe yo kuba Miss Rwanda 2020, ni uko afitanye isano ya hafi cyane na Kanyombya (Kayitankore Ndjoli) umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda. Se wa Ingabire Gaudence ni murumuna wa Kanyombya kuri se na nyina ibisobanuye ko Kanyombya ari Sewabo wa Ingabire Gaudence. 

Kanyombya yemereye INYARWANDA ko afitanye isano na Gaudence ndetse ko ari umukobwa we. Yavuze ko ashyigikiye abakobwa bose bari muri iri rushanwa kuko bose ari ab'u Rwanda. Mu mpano Ingabire Gaudence afite ku isonga harimo kuririmba mu njyana Gakondo y'u Rwanda ndetse no gushushanya.

Sakumi sekuru wa Miss Gaudence yarapfuye ariko umuhungu we Rutsinga Emmanuel akaba se wa Gaudence Ingabire aracyariho. Nyina w’uyu mukobwa nawe aracyariho. Miss Sonia Rolland wanditse amateka yo kuba umunyafrikakazi wa mbere wambitswe ikamba rya Miss France, avuka kuri nyina w'Umunyarwandakazi witwa Landrada Rolland na se w’umufaransa witwa Jacques Rolland witabye Imana mu 2014.


Miss Sonia Rolland Miss France 2000

Kuva irushanwa rya Miss Rwanda 2020 yatangira ntabwo Miss Sonia na Miss Gaudence barabonana ngo baganire, gusa Sonia Rolland iyo yaje mu Rwanda asura umuryango we bisanzwe iyo afite umwanya ari naho ajya ahurira na Gaudence. Gaudence ufitanye isano na Sonia, afite umushinga ugamije guteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu.

Ingabire Gaudence (8) yiga muri kaminuza mu ishami ry’ubucuruzi n’imicungire. Yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2020 ahagarariye Umujyi wa Kigali hamwe na bagenzi be 19 dore ko Umujyi wa Kigali wahagarariwe n’abakobwa 20. Afite umushinga wo kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda. Atanga imibare igaragaza ko uru rwego rufitiye akamaro kanini iguhugu kandi ko azashishakariza urubyiruko kumenya ibijyanye n’ubukerarugendo.


Tariki 22 Gashyantare 2020 ni bwo hazamenyekana umukobwa uhiga abandi mu; Umuco, Uburanga n’Ubwenge akambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2020 agasimbura Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019. Ni mu birori bizabera muri Intare Conference Arena i Rusororo mu mujyi wa Kigali.

Ibi birori bizasusurutswa n'Itorero Inganzo Ngari. Kwinjira muri ibi birori mu gihe uguze itike mbere y’uko umunsi nyirizina ugera ni 300, 000 Frw ku meza (Table); 10,000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) ndetse na 3,000 Frw mu myanya isanzwe (Regural). Kugura itike ku munsi w’ibi birori ni 500,000 Frw ku meza (Table); 20,000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 5,000 Frw mu myanya isanzwe (Regular).

Aya mafaranga anakubiyemo ay’urugendo kuko hari imodoka zizatwara abantu bahagurukiye kuri Stade Amahoro Remera berekeza kuri Intare Conference Arena nyuma y’ibi birori basubizwe aho bahagurukiye. Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda batangiye guhabwa amahirwe kuva ku wa kabiri tariki 11/02/2020; kuri internet no kuri telefone. Gutora kuri ‘SMS’ wandika umubare w’umukobwa uhatanye ukoreheza kuri 1525.


Kuri ubu aba bakobwa bari mu mwiherero w’ibyumweru bibiri uri kubera kuri La Palisse Nyamata mu Karere ka Bugesera. Muri uyu mwiherero basurwa n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta n'Izigenga bakaganirizwa ku ngingo zitandukanye. Mu byo bakora bindi harimo na siporo, gutemberezwa ahantu nyaburanga n’ibindi.

Abakobwa 20 ni bo bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda 2020, gusa umwe muri bo aherutse kuwuvamo kubera uburwayi, uwo akaba ari Ingabire Jolie Ange [No 9]. Abakobwa 19 bari mu mwiherero ari nabo bazavamo Miss Rwanda 2020 ni; Irasubiza Alliance [No 11], Nishimwe Naomie [No 31], Mutesi Denyse [No 28], Ingabire Gaudence [No 8], Ingabire Rehema [No 10];

Musana Teta Hense [No 26], Kirezi Rutaremara Brune [No 17], Mukangwije Rosine [No 21], Ingabire Diane [No 7], Mutegwantebe Chanice [No 27], Kamikazi Rurangirwa Nadege [No 15], Akaliza Hope [No 1], Umuratwa Anitha [No 42], Marebe Benitha [No 18], Teta Ndenga Nicole [No 35], Uwase Aisha [No 51], Nyinawumuntu Rwiririza Delice [No 33], Umutesi Denise [No 43] ndetse na Umwiza Phionah [No 47].

REBA ANDI MAFOTO YA INGABIRE GAUDENCE

Ingabire Gaudence ni umwe mu bakobwa 19 bazavamo Miss Rwanda 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND