RFL
Kigali

Mahoro yifashishije mu ndirimbo Sentore wamwambitse impeta anavuga uko yitabiriye Miss Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/02/2020 18:00
0


Mahoro Anesie witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2014 yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Nubumvira” yifashishijemo umuhanzi Lionel Sentore wamwambitse impeta y’urukundo mu cyumweru gishize.



Mahoro w’imyaka 27 y’amavuko ni umwe mu bakobwa b’ubwiza bahataniye kuvamo Miss Rwanda 2014. Yavukiye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali yiga amashuri yisumbuye muri Ape Rugunga. Yiga Kaminuza muri Mount Kenya agarukira mu mwaka wa kabiri.

Mu 2015 yagiye mu Bubiligi ahakomereza amasomo ndetse aza no kubona akazi. Yabwiye INYARWANDA, ko yakuze yumva ashaka kwitabira amarushanwa y’ubwiza ndetse agakora n’umuziki n’ubwo amasomo n’ubuzima busanzwe byakomeje kumuzitira.

Kuva yajya muri iki gihugu amaze gukorana indirimbo ebyiri harimo “Ni mama” yasohoye umwaka ushize ndetse na “Nubumvira” yasohoye mu minsi ishize mu mashusho yifashishijemo umuhanzi Lionel Sentore bari mu rukundo.

Muri iyi ndirimbo nshya yaririmbye ku bantu bakundana ariko bagatandukanywa n’amabwire y’abantu. Yavuze ko mu myaka itanu iri imbere afite intego y’uko indirimbo ze zizahagararira u Rwanda mu mahanga.

Mahoro Anesie wahishuye ko yamenyanye na Lionel Sentore mu 2007, yavuze ko umunsi yambikiweho wari umunsi udasanzwe ariko nanone atavugaho byinshi. Ati “Anyambika impeta wari umunsi udasanzwe mu buzima bwanjye ariko ntavugaho byinshi ubu.”

Yavuze ko kuba yaramenyanye na Lionel Sentore bakiri bato ari byo byasembuye urukundo rw’aba bombi. Ati “…Gukunda biterwa n’amarangamutima y’umuntu ariko kuba muzi kuva tukiri bato nibyo byongereye amahirwe mu rukundo rwacu.”

Mahoro avuga ko kuva ageze mu Bubiligi nta y’andi marushanwa y’ubwiza yitabiriye ahanini bitewe n’amashuri.

Yavuze ko yakuze yumva ashaka kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda kandi agakunda ibijyanye n’imideli. Asoje amashuri yisumbuye yari yujuje buri kimwe ku buryo atashidikanyije kwitabira. Yavuze ko mu 2014 bahatana ikosa ryose umukobwa yakoraga ryihutaga mu itangazamakuru kurusha ubu.

Ati “Muri kiriya gihe rero sinavuga ko bitari byagakomeye, cyane ko wakoraga ikosa rimwe itangazamakuru rikarisakaza Isi yose. Ku bwanjye sinzi uko ubu bihagaze mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020 ariko igihe cyose ibintu bibaye irushanwa ntago biba byoroshye."

Yavuze ko ntacyo yabuze kugira ngo yegukane ikamba ahubwo “mu irushanwa buri muntu aba agerageza amahirwe ye navuga ko kiriya gihe atari igihe cyanjye cyari gihe cy’uwegukanye ikamba’.

Inkuru bifitanye isano: Lionel Sentore yambitse impeta y'urukundo Mahoro Anesie wahatanye muri Miss Rwanda 2014

Nyuma yo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2014 uyu mukobwa yagiye mu Bubiligi ahatangirira urugendo rw'umuziki anakomeza amasomo

Mahoro Anesie yavuze ko urukundo rwe na Lionel Sentore rwakomejwe n'uko bamenyanye bakiri bato

Mahoro yavuze ko yambikwa impeta na Lionel Sentore byari ibintu bidasanzwe atabona uko asobanura

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NUBUMVIRA" YA MAHORO ANESIE YIFASHISHIJEMO LIONEL SENTORE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND