RFL
Kigali

Inkuru mpamo y'urukundo ikubiye mu ndirimbo nshya Alto yise "Ndacyagukunda"-VIDEO

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:18/02/2020 17:55
0


Umuhanzi Alto ufashwa na Label ya Ladies Empire yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ndacyagukunda” avuga ko ari inkuru mpamo yabaye ku nshuti ye.



Iyi ndirimbo yakozwe na X-on The Beat amashusho atunganywa na Bob Chris Raheem. Ni iya gatatu uyu musore ashyize hanze kuva yagera muri Ladies Empire iyoborwa na Oda Paccy mu mpera z’umwaka ushize.

Alto uheruka kwigaragaza mu gitaramo cyo kumurika alubumu ya Yverry yise “Love You More” yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo ye yise Ndacyagukunda igitekerezo cyayo cyaturutse ku muntu w’inshuti ye.

Ati “Twari turi muri studio njye na Producer X-on The Beat turi gukora injyana twumva iryaryoshye inshuti yacu ituganirira ku byamubayeho ni ko kwicara niko kwicara tuyikoramo iyi ndirimbo.”

Alto ati "Mu minsi ishize yari afite umukunzi gusa bakundaga gushwana ariko bakiyunga. Icyo gihe barashwanye hadaciye kabiri abona yifitiye undi kandi umukunda bamutwara gutyo, gusa nawe yari akimukunda yumvaga ko baziyunga gusa ntibyashobotse.”

Akurikije uko iyi ndirimbo abantu bayakiriye mu gitaramo cyo mu cyumweru gishize, Alto avuga ko byamuhaye icyizere cy’uko izakundwa ikaba yagera kure.

Intego ye muri uyu mwaka ni ugukora imbaraga ze zose dore ko ngo label ya Ladies Empire ntacyo yayiburanye, ubundi umusaruro ukazivugira.

Mbere y’uko Alto yinjira muri Ladies Empire yabanje gukora indirimbo yitwa “Bye Bye” yakunzwe n’abatari bake. Aho amaze kwinjiramo yakoze izindi zirimo “Usansaza” “Turakundana” yafatanyije na Nessa. 

REBA AMASHUSHO YA NDACYAGUKUNDA YA ALTO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND