RFL
Kigali

Kenya: Umugabo yafunze igitsina cy’umugore we akoresheje colle kuko yamuciye inyuma

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/02/2020 13:28
0


Umugabo yafunze igitsina cy’umugore we amaze kumenya ko yamuciye inyuma inshuro enye



Ibi byabereye ahitwa Kitui ubwo umugabo witwa Dennis Mumo w’imyaka 36 yaciwe inyuma n’umugore we noneho ahitamo gukora igikorwa kibi cyo gufunga igitsina cye akoresheje colle. Ibi umugabo yabimenye nyuma y’uko asomye ubutumwa bugufi muri telephone y’umugore we ndetse akaza kugwa ku mafoto y’urukozasoni y’uwo mugore n’abandi bagabo.

Uretse ibyo kandi uyu mugabo yahawe amakuru n’abandi bantu bamubwira ko umugore we yinjiza abagabo mu rugo rwe nyuma y'uko umugabo yari ari mu butumwa bw’akazi noneho umugore aboneraho akanya ko kwinezeza uko ashaka.

Akimara gukusanya ayo makuru yose, umugabo yagize umujinya mwinshi atekereza imyaka icumi amaranye n’umugore we, afata icyemezo cyo gufunga igitsina cy’umugore we akoresheje colle nyinshi, ibi yabikoze mbere y'uko afata urundi rugendo rw’akazi mu kindi gihugu.

Mbere y'uko Muno akora iki gikorwa kibi yifashishije umuturanyi ubundi bangiza imyanya y’ibanga y’umugore we, bimutera ububabare bukabije kugeza ubwo atabasha kwihagarika. Inzego z’umutekano zikibimenya zamutaye muri yombi zimuziza kwangiza imyanya y’ibanga yumugore we.

Src: dailystar

   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND