RFL
Kigali

Kizito Mihigo ‘yiyahuye’ akoresheje amashuka yararagamo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/02/2020 15:14
4


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku gicamunsi cy’uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, rwatangaje ko umuhanzi Kizito Mihigo yapfuye ‘yiyahuye’ akoresheje amashuka yararagamo.



Marie Michelle Umuhoza Umuvugizi wa RIB, yabwiye Flash Fm, ducyesha iyi nkuru ko mu gitondo cy’uyu wa Mbere “amakuru yatanzwe n’umuntu wagiye kumureba [Kizito Mihigo] hanyuma asanga yimanitse ahita abimenyesha na RIB.”

Yavuze ko iperereza ryahise ritangira ariko “Mu byagaragaye bimwe n’uko basanze yakoresheje ibikoresho yaryamagaho [Amashuka] yakoze nk’ikiziriko amanika mu idirishya hanyuma nyine yiyambura ubuzima.”

Umuhoza avuga ko umurambo wa Kizito Mihigo wajyanwe ku Kacyiru ku bitaro kugira ngo hakorwe isuzuma. Ati “Ubu RIB iri mu bikorwa by’iperereza kugira ngo barebe koko uko byagenze ukuri kwabyo kumenyekane.”

Umuhoza avuga ko mu ibazwa Kizito Mihigo “Wabonaga ari umuntu ucecetse ubona adashaka kuvuga ndetse ngo n’abo mu muryango we bamusuraga ntiyabavugishaga.”

Ati “Wabonaga afite ukuntu acecetse cyane adashaka kuvuga…ubona ari umuntu uri aho ngaho wenda wigunze. Wenda ni icyo twavuga ku myitwarire mu byagaragaye mu bugenzacyaha.”

Yavuze ko mu minsi ya mbere Kizito Mihigo yari yanze kubazwa byanatumye dosiye ye itinda kurangira.

Mu gitondo cy’uyu wa Mbere Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko “Mu rukerera rw’uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 y’amavuko wari ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko “Kizito Mihigo yari amaze iminsi 3 muri kasho ya Polisi aho ubugenzacyaha bwamukurikiranagaho ibyaha birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko na ruswa.”

Polisi yatangaje ko tariki ya 15 na 16 Gashyantare 2020 uyu muhanzi yasuwe n’abo mu muryango we ndetse n’umuhagarariye mu mategeko. Polisi ivuga ko yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye Kizito Mihigo kwiyambura ubuzima.

Ku wa 13 Gashyantare 2020 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruzwi nka RIB, rwatangaje ko inzego z'umutekano zarushyikirije Kizito Mihigo wafatiwe mu karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko ajya i Burundi.

Mu 2015 Kizito Mihigo yakatiwe gufungwa imyaka 10 ahamijwe n’urukiko rukuru ibyaha bibiri ari byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi harimo n’umukuru w’igihugu n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi.

Tariki 18 Nzeli 2018 ni bwo yasohotse muri Gereza ya Mageragere nyuma y’imbabazi yari amaze guhabwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Inkuru bifitanye isano: Kizito Mihigo yasanzwe 'yiyahuye' arapfa

RIB YAVUZE KO KIZITO MIHIGO 'YIYAHUYE' AKORESHEJE AMASHUKA YARARAGAMO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UMUHOZA Raissa4 years ago
    Birababaje gusa Kizito Mihigo uruhukire mumahoro😭 RIP
  • Uwanyirigira Elizabeth4 years ago
    Nka abakunzibe nago twabyumva ukunu umunu afungwa my munsi micye ngo yiyahuye se bamukoze icyi mbere Yuko Yiyahura gusa nkanjye umukunziwe byambabaje kd sinjye gusa murakoze
  • Meddy saleh4 years ago
    uko mbibona kizito wenda byashoboka ko yiyahuye gsa icyombona nuko umurambo we utasuzumirwa murwanda harebwa niba yiyishe ahubwo bazamunjyane kure ya africa kugirango hatazazamo uburiganya mugusuzuma icyamwishe
  • theo uwizeye4 years ago
    imana izamwakire kandi izamubabari kwivutsa ubuz?ma atihaye umuryangowe wihangane natwe abanyarwanda tuwufashe mumugongo twamukundaga





Inyarwanda BACKGROUND