Kuri iki Cyumweru mu gihugu cy’u Bwongereza hakinwaga imikino y’umunsi wa 26 muri shampiyona, aho ku kibuga Emirates ikipe ya Arsenal yari yakiriye NewCastle United, inayinyagira ibitego 4-0, byatumye isatira Manchester United iyiri imbere ku rutonde rwa shampiyona, aho kuri ubu iyirusha inota rimwe.
Byari
ibyishimo ku bakinnyi, abafana ndetse n’abakunzi
b’ikipe ya Arsenal ifitanye amasezerano n’u Rwanda, y’imikoranire mu kwamamaza
u Rwanda n’ibyiza birutatse binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, nyuma yo
kubona intsinzi ibyibushye y’ibitego 4-0 yatsinze NewCastle United.
Umukino
watangiye amakipe yombi yigana, ariko Arsenal nk’ikipe nkuru yari mu rugo ibona
uburyo butandukanye bwo gutsinda, ariko uko babigerageje ntibibahire.
Iminota
45 y’igice cya mbere yarangiye Aubameyang na bagenzi be nta gifatika beretse
abakunzi b’iyi kipe yiyitirira abarashi, wabonaga bagiye mu rwambariro bafite
ipfunwe ryo kuba nta gitego baratsinda.
Mu
gice cya kabiri aba basore ba Mikel Arteta, bagombaga gukosora amakosa yose
bakoze mu gice cya mbere bagatsinda ibitego, batangiye basatira izamu rya
NewCastle maze ku munota wa 54’ ku mupira wari uvuye kwa Nicolas Pepe, kapiteni
Pierre Emerick Aubameyang atsinzda igitego cya mbere.
Nyuma
y’iminota itatu gusa, Bukayo Saka wigaragaje cyane mu mukino
wose, yazamukanye umupira acenga ubwugarizi bwa NewCastle ahindura umupira kwa
Nicolas Pepe wahise uwuteresha akaguru k’imoso atsinda igitego cya kabiri cya
Arsenal.
Arsenal
yakomeje gukina umukino mwiza, wiganjemo amacenga menshi, maze ibirori by’ibitego
bikomeza ku munota wa 90 w’umukino, ubwo Mesut Ozil yatsindaga igitego cya
gatatu ku mupira yahawe na Alexander Lacazette.
Nyuma
y’amasegonda macye, Lacazette yatsinze igitego cy’agashinguracumu ku mupira wari
uvuye kwa Nicolas Pepe, maze umukino urangira ku ntsinzi ikomeye ya Arsenal y’ibitego
4-0.
Ibitego
4-0, ni imwe mu ntsinzi y’ibitego byinshi Arsenal ibonye muri uyu mwaka w’imikino
wa 2019-2020, muri shampiyona y’u Bwongereza izwi nka ”English Barclays Premier
League”.
Gutsinda
uyu mukino byafashije ikipe ya Arsenal gusatira Manchester United iyiri
imbereho inota rimwe, ikaba yicaye ku mwanya wa Cyenda n’amanota 35, mu gihe
Arsenal iri ku mwanya wa 10 n’amanota 34, Gusa Manchester United ifitanye
umukino ukomeye na Chelsea kuri uyu wa Mbere.
Mu
yindi mikino yabaye Liverpool yabonye intsinzi ku kibuga cya Norwich ikomeza
kuyobora shampiyona, mu gihe kuri uyu wa Mbere Tariki 17 Gashyantare 2020,
Chelsea yakira Manchester United saa yine z’ijoro, naho bukeye bwaho saa 21h30' Manchester City izakire Westham United.
Aubameyang yatsindiye Arsenal igitego cya mbere
Nicolas Pepe yatsinze igitego cya kabiri cya Arsenal
Ozil yatsinze igitego cya Gatatu
Ozil yatsinze igitego cy'agashinguracumu
Bukayo Saka yigaragaje mu mukino wose
TANGA IGITECYEREZO