RFL
Kigali

Rusizi: Niyitanga Japhet yifuza kuba umuhanzi ukomeye ku rwego mpuzamahanga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/02/2020 13:23
1


Japhet Niyitanga ni umunyempano mushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ubarizwa mu karere ka Rusizi. Intego ye nyamukuru ni ukuba umuhanzi ukomeye ku rwego mpuzamahanga.



Niyitanga Japhet w'imyaka 25 y'amavuko atuye mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Mururu, Akagari ka Gipfura. Asengera muri ADEPR Cyirabyo. Imyaka ine irashize uyu musore atangiye umuziki uhimbaza Imana dore ko yawinjiyemo mu 2016.  Kugeza ubu amaze gukora indirimbo enye ari zo: 'Nzashima', 'Yesu ariho', 'Muri wowe' na 'Ni cyo gihe' aherutse gushyira hanze.

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Japhet Niyitanga yadutangarije ko umuhanzi afatiraho icyitegererezo ari Simon Kabera, akaba amukundira imiririmbire ye myiza, ubutumwa buri mu ndirimbo ze ndetse n'uko yitwara mu muzima busanzwe, mu yandi magambo amukundira ubuhamya bwe bwiza.


Japhet Niyitanga yadutangarije ko yinjiye mu muziki wa Gospel mu ntego yo kwamamaza ubutumwa bwiza. Abajijwe urwego yifuza kugeraho mu muziki we, yavuze ko yifuza kuba umuhanzi ukomeye ku Isi. Ati "Nifuza kugera ku rwego mpuzamahanga". Abajijwe igihe yumva azagerera kuri izo nzozi ze, yavuze ko mu byifuzo bye ari mu mwaka wa 2025.

InyaRwanda.com yamubajije amaturufu azakoresha kugira ngo agere kuri izi nzozi ze, avuga ko abonye abaterankunga byamufasha cyane. Ikindi kizabimufashamo ni ukwagura uburyo bw'imikorere ye y'umuziki, kwagura imyandikire y'indirimbo ze akajya yandika izijyanye n'igihe.


Japhet impano nshya mu muziki wa Gospel

UMVA HANO INDIRIMBO 'NI CYO GIHE' YA NIYITANGA JAPHET







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndikumana Damas4 years ago
    Imana ikomeze kukwagurira impano kuko ufite icyerekezo cyiza





Inyarwanda BACKGROUND