RFL
Kigali

Nyuma yo kuvugirizwa induru n’abafana bamwitaga inguge Moussa Malega yikuye mu kibuga umukino utarangiye - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/02/2020 11:27
0


Kuri iki cyumweru habaye agashya muri Portugal, ubwo hakinwaga umukino wa shampiyona hagati y’ikipe ya FC Porto na Vitoria Guimaraes, umunya –Mali Moussa Malega ukinira Porto yavugirijwe induru n’abafana ba Vitoria Guimaraes bamwitaga inguge, bimunanira kwihangana asohoka mu kibuga umukino utarangiye.



Ikibazo cy’irondaruhu muri siporo cyakomeje kwamaganwa n’abantu batandukanye hirya no hino ku isi, yewe hagenda hafatwa n’ingamba zitandukanye mu kbirwanya, ariko byanze gucika mu bihugu byo ku mugabane w’i Burayi.

Gusa ariko iki kibazo kigenda gifata indi ntera, aho kugira ngo bicike, igihugu cy’ubutaliyani nicyo cyakunze gushyirwa mu majwi cyane none no mu bindi bihugu uyu umuco mubi uri kugenda ujya ku rundi rwego.

Kuri iki cyumweru kwihangana byananiye uyu munya Mali Moussa Marega wafashe icyemezo cyo gusohoka mu kibuga ku munota wa 71 w’umukino, ubwo ikipe ye ya FC Porto yakinaga na Vitoria Guimaraes bakayitsinda ibitego 2-1.

Uyu mugabo w’imyaka 28 yakomeje kugenda avugirizwa induru n’abafana ba Vitoria Guimaraes bamwitaga inguge uko akoze ku mupira, kwihangana biza ku munanira ku munota wa 67 ubwo umukino wahagararaga, agafata icyemezo cyo gusohoka.

Abakinnyi b’amakipe yombi bagerageje kumusaba kwihangana akaguma mu kibuga, ariko aranga neza neza yewe n’umutoza Sergio Conceiçao wakomeje kumwinginga ngo ahindure icyemezo biza kumunanira, ahitamo gusohoka.

Nyuma y’umukino uyu mukinnyi yagiye  k’urubuga rwe rwa Instagram yandika ko abafana b’ikipe ya Vitoria baje ku mukino kuvuga ayo magambo, ari “ Ibicucu.”

Umusifuzi ntabwo yigeze ahagarika umukino, yewe n’abakinnyi ba FC Porto ntabwo bigeze basohoka mu kibuga ngo bakurikire uyu musore.

Benshi mu bakinnyi batandukanye barimo na Iker Casillas bagaragaje ko bashyigikiye icyemezo Moussa Malega yafashe.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ifite akazi katoroshye ko guca burundu irondaruhu rikorerwa abakinnyi badakomoka ku mugabane w’iburayi ryigaragaza mu bihugu bitandukanye by’i Burayi.


Malega yinginzwe na bagenzi be kuguma mu kibuga arabahakanira


Yinginzwe n'abakinnyi ku mpande zombi


Malega yasohotse mu kibuga ababaye




Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND