Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanzi Kizito Mihigo yiyahuye arapfa mu gitondo cy’uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho
umukono n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP JB Kabera, Polisi y’u Rwanda
yagize iti “Mu rukerera rw’uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa
kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 y’amavuko wari ufungiye kuri Sitasiyo ya
Polisi i Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.”
Iri tangazo rikomeza rivuga ko “Kizito Mihigo yari amaze
iminsi 3 muri kasho ya Polisi aho ubugenzacyaha bwamukurikiranagaho ibyaha
birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko na ruswa.”
Polisi y'u Rwanda ivuga ko tariki ya 15 na 16 Gashyantare 2020 Kizito Mihigo yasuwe n’abo mu muryango we ndetse n’umuhagarariye mu mategeko.
Polisi ivuga ko
yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye Kizito Mihigo kwiyambura
ubuzima.
Kizito Mihigo yasanzwe yiyahuye arapfa
Ku wa 13 Gashyantare 2020 ni bwo Urwego rw’Igihugu
rw’Ubugenzacyaha ruzwi nka RIB, rwatangaje ko inzego z'umutekano zarushyikirije
Kizito Mihigo wafatiwe mu karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka umupaka ajya i Burundi mu buryo
bunyuranyije n'amategeko.
Mu 2015 Kizito Mihigo yakatiwe gufungwa imyaka 10 ahamijwe
n’urukiko rukuru ibyaha bibiri ari byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi
harimo n’umukuru w’igihugu n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi.
Tariki 18 Nzeli 2018 ni bwo yasohotse muri Gereza ya
Mageragere nyuma y’imbabazi yari amaze guhabwa na Perezida wa Repubulika Paul
Kagame.
Kizito Mihigo yari kizigenza mu bahanzi bubakiye ubuhanzi
bwabo ku bukirisitu; asize indirimbo nyinshi nka: “Usaba Yezu ntavunika’
[Indirimbo y’ubukwe], “Shimirwa” , “Ni wowe ndangamiye”, “Inuma” n’izindi.
Polisi y'u Rwanda yatangaje ko Kizito yasanzwe yiyahuye arapfa
TANGA IGITECYEREZO