RFL
Kigali

MISS RWANDA2020: Ingabire Jolie Ange yavuye mu irushanwa

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:17/02/2020 10:00
0


Umukobwa witwa Ingabire Joĺie Ange wari mu irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda 2020 yavuye mu mwiherero bitewe n'uburwayi.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 17 Gashyantare 2020 ubuyobozi bw'irushanwa rya Miss Rwanda bwatangaje ko uyu mukobwa Ingabire Jolie Ange atabashije gukomeza mu irushanwa bitewe n'uburwayi.

Itangazo rigira riti "Ubuyobozi bw'irushanwa rya Miss Rwanda bubabajwe n'uko uwari mu bahatanye atazabasha gukomeza kurushanwa bitewe n'uburwayi."

Nta byinshi byatangajwe ku burwayi bw'uyu mukobwa, uko amerewe ubu cyangwa se aho yaba arwariye.

Ni ubwa mbere umukobwa avuye mu mwiherero utarangiye bitewe n'ikibazo cy'uburwayi.

Ingabire Jolie Ange yari afite umushinga wo gukangurira urubyiruko kwizigamira binyuza mu kigega cya Ejo Heza.

Umwiherero w'irushanwa rya Miss Rwanda 2020 watangiye tariki 09 Gashyantare 2020 ukaba uzarangira tariki 22 Gashyantare ari nabwo hazanamenyekana uzegukana ikamba n'ibisonga bye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND