RFL
Kigali

Rubavu: Ubwumvikane bucye mu gutoranya abahanzi bakomeza mu irushanwa Little Paris Super Star Season 1

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:18/02/2020 18:33
1


Igitaramo cya kabiri gisezerera abahanzi mu irushanwa Little Paris Super Star Season 1 cyabaye tariki 13 Gashyantare 2020 kirangwa n'ubwumvikane bucye mu gutoranya abahanzi bagombaga kwiyongera kuri Nelly Gold na El Kennedy.



Mu gitaramo cya mbere cy'irushanwa rya Little Paris Super Star 1 hagaragayemo amakosa menshi ajyanye no kutubahiriza igihe, kudakurikiza ibigenderwaho ku muhanzi ndetse no kumwima igihe cye dore ko aho kuririmba indirimbo eshatu n'indi ya Gerayo Amahoro nk'uko byateganyijwe mbere umuhanzi bamuhaga indirimbo imwe akaririmba no kuri gahunda ya Geraya Amahoro. 

Mu gitaramo cya kabiri cy'irushanwa rya Little Paris Super Star cyabereye mu karere ka Rubavu mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuwa gatanu byari byitezwe ko hagaragaramo impinduka zikomeye ku mpande zose hagendewe ku byabaye mbere.

Mu bahanzi bane bagomba guhatana habuzemo umwe, bahatana ari batatu aribo Pc One G wabimburiye abandi, Kenney Kennedy na Salim Idibia. Pc One G waririmbye mbere y'abandi yakoze uko ashoboye ku buryo byagaragariraga buri wese ko yateguye.

Indirimbo Ndi Umu star ni yo yaririmbye (Play back) bamusaba kuyisubiramo nta byuma birimo aririmba n'iyo yahimbiye gahunda ya Gerayo Amahoro yanyujije mu byuma. Nk'inama kuri Pc One G Producer Peter wari wasimbuye umunyamuziki Tyboo wari udahari, yabwiye uyu muhanzi ko ashoboye ndetse akwiriye kugera ku rundi rwego.


Umuririmbyi wa RnB Kenney Kennedy yakuriyeho hasoza Salim Idibia wemeje abitabiriye binyuze mu ijwi rye. Salim Idibia umuhanzi utari umwana muri muzika yahawe impanuro na Bobo amusaba gushyiramo imbaraga ubutaha akazongera indeshyo y'indirimbo y'umuhanzi yiyumvamo.

Iminota 20 yari ihagije ngo Shakira Binti Hamisi, Producer Peter na n'umunyamakuru Bobo ngo babe bamaze gufata umwanzuro kubahanzi babiri biyongera ku bandi batambutse. Imbere y'imbaga y'itabiriye, Shakira yavuze uko bose bakurikiranye.

Mu gihe byari bimaze kumenyekana ko umuraperi Pc One G yabuze amahirwe yo gutambuka, n'amarangamutima menshi umuyobozi wa Easy and Possible Niyigena Sano François yahawe umwanya avuga ijambo ryatumye benshi bakemanga abagize akanama nkemurampaka mu gufata umwanzuro. Sano yagize ati" Abahanzi ndabashimiye n'abagize akanama nkemurampaka ndabashimiye ku byo mwakoze ariko njye sinumva uko umuraperi Pc One G yasigaye.

Kubwa njye ni we muhanzi mbona wari gutambuka ku bw'ibyo rero mwemereye amasezerano muri Easy and Possible Records y'umwaka umwe kuko ni umuhanga kandi yirengagijwe. Agomba kugera ku rundi rwego". Mu kiganiro na Pc One G wari umaze kwiharira ibiganiro by'abitabiriye irushanwa yavuze ko yibwe ku buryo bugaragara asaba kurenganurwa ngo na cyane ko amashusho ahari. Ibi yabihuriyeho n'abategura iri rushanwa.


Niyigena Sano Fracois nyuma yo kwemerera umuraperi PC ONE G Dedartiste amasezerano y'umwaka umwe muri studiyo ya Easy and Possible

Umuhanzi Salim Idibia watambutse muri 2 babonetse mu cyumweru cya kabiri cy'irushanwa rya LPSSS1 ribera mu karere ka Rubavu


Abari bagize akana nkemurampaka uhereye ibumoso ni Bobo, Shakira na Producer Peter

IBYITEZWE MU GICE CYA GATATU CY'IRUSHANWA LITTLE PARIS SUPER STAR

Mu kiganiro n'itangazamakuru abategura iri rushwa batangaje ko bizigwaho nibigaragara ko habayemo kurenganwa ku muhanzi umwe hazafatwa ibyemezo birimo guhagarika abagize akanama nkemurampaka,....Biteganyijwe ku wa kane tariki 20 Gashyantare 2020 hazakomeza itsinda rya gatatu ririmo: Sages B (11),itsinda Cool  Guys (12), NTziyo GodMember (10) n'umuhanzi kazi GOLD KRUSH (O9).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manuel4 years ago
    Wasanga Harimonatwa Ruswa Inyarwanda mjyemuduha updates kbsa much respect Kukazk mukora





Inyarwanda BACKGROUND