RFL
Kigali

Samuel Eto’o na Perezida wa CAF basesekaye mu Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/02/2020 19:29
0


Umunya Cameroon wamamaye mu mupira w’amaguru mu ikipe ya FC Barcelone ndetse no ku Isi muri rusange, Samuel Eto’o Fils ari mu ruzinduko mu Rwanda aho yazanye na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika Bwana Ahmad Ahmad.



Samuel Eto’o wagaragaje ko akunda u Rwanda n’Abanyarwanda yasesekaye mu Rwanda ari kumwe na Perezida wa CAF Ahmad, aho byitezwe ko uru ruzinduko ruzagira byinshi rusiga mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Samuel Eto’o ni umwe mu bagize uruhare kugira ngo amasezerano y’imikoranire hagati y’u Rwanda n’ikipe ya Paris Saint Germain agerweho, dore ko yabaye umuhuza.

Uyu mugabo usigaye ari Ambasaderi w’igihugu cya Qatar, mu gutegura igikombe cy’Isi kizahabera mu 2022, yabaye umukinnyi w’ibigwi n’amateka ku Isi by'umwihariko ku ivuko ku mugabane wa Afurika ndetse ni umukinnyi ifoto ye izahora imanitse ku nkuta z’i Catalunha, kubera amateka yanditse muri FC Barcelone.

Eto’o kandi yabaye mu makipe atandukanye ku mugabane w’u Burayi nka FC Barcelona, Inter Milan, Chelsea, Everton, Qatar SC, Real Madrid n’andi.

Ntiharamenyekana igihe ibi bikomerezwa muri ruhago ya Afurika bizamara mu Rwanda, ndetse n’intego nyamukuru yabazanye.


Eto wamamye muri ruhago ku Isi ari mu Rwanda


Perezida wa CAF Ahmad Ahmad ari mu ruzinduko mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND