RFL
Kigali

Kigali:Kassav yakoze igitaramo cy’amateka kitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:15/02/2020 7:48
0


Itsinda rifite amateka akomeye n’ibigwi mu njyana ya Zouke kuri uyu mubumbe, i Kigali ryahakoreye igitaramo cy’amateka kitabiriwe n’abantu benshi barimo na Madamu Jeannette Kagame.



Kassav ni ryo tsinda rifatwa nk'iryahimbye injyana ya Zouke akenshi ikunze kubyinwa n’abantu babiri bikaba akarusho iyo badahuje igitsina. Bahimba Zouke bahuje injyana ya Funk na Makoss. Iri tsinda ryashinzwe mu 1979  rishingirwa i Guadeloupe mu gace ka Caraïbes mu Bufaransa. Rigizwe na Jocelyne Beroard, Jacob Desvarieux, Jean –Philippe Marthey, Jean-Claude Naimro na Georges Decimus.

Hari abandi 3 batakiri ku Isi barimo Patrick Saint Eloi watabarutse mu 2010, Pierre Edouard Decimus , na Claude Vamir. Kassav bafite Album 20 ariko kuko buri wese anafite ibihangano bye hari n’abafite album zabo ku buryo zose uzishyize hamwe zagera kuri 12.

Banditse amateka i Kigali

Bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka ‘’Oule’’, ‘’Kole sere’’, ‘’Mwen Ale’’, ‘’Soulage yo’’ n’izindi nyinshi. Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gashyantare 2020, bakoze igitaramo cy’amateka i Kigali kitabariwe ku bwinshi n’abantu b'ingeri zose, ku buryo hari n’ababuze uko binjira kuko aho cyabereye muri Convetion Center hari huzuye.

Iki gitaramo cy’umunsi w’abakundana cyakozwe ku buryo bwa live cyari cyateguwe na Arthur Nation ndetse na RG Consult inc. Neptunez band ni yo yabanje ku rubyiniro batangira gushimisha abantu mu ndirimbo zitandukanye. Nyuma yabo saa 20:40 Pm umuhanzi Christopher ni bwo yageze ku rubyiniro maze ahera ku ndirimbo ye Agatima, akurikizaho n’izindi zirimo Ndakabya, Habona, Babyumva n’izindi nyinshi.

Yagiye avangamo n’zindi ndirimbo z’abandi bahanzi ariko ziri mu njyana ya zouke nka Inzozi ya Annie Gatera n’izindi. Christopher yifurije abitabiriye igitaramo kugira umunsi mwiza w’abakundana anavuga ko yishimiye kuba amaze imyaka 10 mu muziki. Ati”Mbifurije kugira umunsi mwiza w’abakundana, ubu maze imyaka 10 mu muziki nshimishwa no kuba hari abahitamo kwitwa abafana banjye”.

Yavuye ku rubyiniro saa 21:26, abari ku buhanga bw’ibyuma bahita batangira gutunganya urubyiniro ibyuma bimwe bisimbuzwa ibindi mbere y'uko Kassav izamuka ku rubyiniro. Saa 22:8 ni bwo Kassav yageze ku rubyiniro maze yakiranwa amashyi y’urufaya n’urusaku rwinshi ku buryo beretswe ko bari bategerejwe koko.


Umuziki w'iri tsinda wizihiye benshi 

Baririmbye indirimbo nyinshi zirimo izakunzwe cyane nka Oule, Zouk La Se Sel Medikaman Nou Ni, Kole sere, n’izindi nyinshi zirimo n’izo buri wese yagiye akora ku giti cye. Iyitwa Oule baririmbye ari iya kabiri yatumye ibintu bihinduka, igitaramo gihinduka ijoro ryuje urukundo abazanye ba Valentin(e) babo baragwatirana karahava. Oule ni indirimbo yavanye abantu mu byicaro, yubakiye amateka iri tsinda kubera ijwi ry'akataraboneka rya Jacob Desvarieux ufite n’ubuhanga bukomeye mu gucuranga gitari.

Jocelyne Beroard umukecuru w’imyaka 66 muri iki gitaramo werekanye ko ijwi rye rikiri umwimerere mu izina rya bagenzi be yavuze ko bishimiye gutaramira abanyarwanda. Nkuko twigeze kubigarukaho iki gitaramo kitabiriwe ku bwinshi ku buryo hari abari bafite amatike ariko bangiwe kwinjira kuko salle yari yamaze kuzura. Mu bakitabiriye harimo na Madamu Jeannette Kagame wagikurikiranye kugeza kirangiye.

Abitabiriye iki batahanye ibyishimo by'ikirenga

Imwe muri Couple zari zitabiriye iki gitaramo yagiranye ikiganiro na inyaRwanda.com ariko tutari butangaze amazina yabo ku bwo impamvu zabo bwite yatubwiye ko Kassav yabafashije kurushaho kwizihiza umunsi w’abakundana. Umusore yagize ati: ‘’Badufashije kurushaho kwizihiza uyu munsi, njye n’umukunzi wanjye tumaranye umwaka ariko ni ubwa mbere tubyinanye’’.

Yakomeje avuga ko ari ubwa mbere bari basohokeye ahantu habyinirwa ku buryo yatunguwe akanashimishwa n’uburyo umukunzi we aceza umuziki. Umukobwa nawe yavuze ko Kassav yamufashije kwisanzura ku mukunzi we kurusha uko byari bisanzwe. 

Nyum y'ubusabe bwa benshi batabashije kwinjira ahabereye iki gitaramo,  hateguwe ikindi gitaramo cya kabiri kiri bube kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Gashyantare 2020 muri Kigali Convention center aho iri tsinda riri bwongere gushimisha abakunzi baryo. 

Twabibutsa ko kwinjira muri iki gitaramo cyabaye kuri St Valentin kikarangira saa 12:16, byari 10 000 Frw mu myanya isanzwe, 20 000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 30 000 muri VVIP.

Abakunzi ba Kassav baryohewe cyane 


Christopher yaririmbye muri iki gitaramo 


Madame Jeannethe Kagame yitabiriye iki gitaramo


Iri tsinda ryacuranze umuziki w'umwimerere

UMVA HANO INDIRIMBO OULE YA KASSAV






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND