RFL
Kigali

Dr Diane Gashumba wayoboraga Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE) yamaze kwegura

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/02/2020 21:12
0


Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 14/02/2020 ni bwo hatangajwe amakuru avuga ko Dr Diane Gashumba wayoboraga Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE) yamaze kwegura.



Ibiro bya Minisitiri w'Intebe byatangaje ko Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yakiriye ukwegura kwa Dr Diane Gashumba wari Minisitiri w'Ubuzima. Iri tangazo rivuga ko kwegura kwe kuje gukurikira imiyoborere idakwiriye yakomeje kugaragaza. Iri tangazo ryanyujijwe kuri Twitter riragira riti:

"Uyu munsi, Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente Edouard yakiriye ukwegura kwa Minisitiri w'Ubuzima Dr. Diane Gashumba. Uku kwegura kuje gukurikira amakosa akomeye n'imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza."


Dr Diane Gashumba yamaze kwegura


Dr Diane Gashumba yeguye nyuma y'imiyoborere ye idakwiriye yakomeje kugaragaza

Dr Diane Gashumba yeguye nyuma y'imyaka itatu n'amezi ane yari amaze ayobora MINISANTE dore ko yatangiye kuyiyobora tariki 4 Ukwakira 2016 asimbuye Dr Agnes Binagwaho, akaba yeguye tariki 14/02/2020.

Dr Diane Gashumba yeguye nyuma y'iminsi micye heguye bagenzi be babiri babanaga muri Guverinoma ari bo: Dr. Isaac Munyakazi wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ ayisumbuye ndetse na Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko.


Dr Diane Gashumba yari amaze imyaka 3 ayobora MINISANTE 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND