Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2020 ni bwo Mashami Vincent yashyiraga umukono ku masezerano yo gutoza Amavubi mu gihe cy’umwaka, ahita anahamagara abakinnyi 28 bazakurwamo abazakina imikino ibiri ya gicuti yo kwitegura imikino ya CHAN 2020 izabera muri Cameroon muri Mata 2020.
Nyuma
yo gusinya amasezerano y’umwaka umwe atoza amavubi, Mashami Vincent
yanagaragaje abo bazakorana bose ariko batarimo uzajya asesengura amashusho
yafashwe, mu mpinduka zirimo ni uko Kirasa Alain usanzwe utoza Rayon Sports
yinjiye muri Staff asimbura Seninga Innocent ndetse hiyongereyemo indi myanya
mishya.
Mu
bakinnyi umutoza Mashami Vincent yahamagaye, haragaragaramo amasura yari amaze
igihe atagaragara mu Mavubi harimo umunyezamu wa Gasogi United Kwizera Olivier,
rutahizamu wa Rayon Sports Sugira Ernest na Ally Niyonzima ukina hagati mu
kibuga muri Rayon Sports, haranagaragaramo kandi amasura mashya ayobowe na
Yannick Bizimana ukina mu busatirizi bwa Rayon Sports, Bukuru
Christophe,Habarurema Gahungu n’abandi.
Amavubi
akaba azakina na Cameroon i Yawunde tariki ya 24 Gashyantare mbere yo kwakira
Congo Brazzaville I Kigali hazaba ari tariki ya 28 uku kwezi aho intego ari
ukwitegura irushanwa nyirizina rya CHAN 2020 rizabera muri Cameroon muri Mata.
Abakinnyi 28 bahamagawe mu mwiherero
Abanyezamu:
Kimenyi Yves(Rayon Sports), Ndayishimiye Eric(As Kigali), Habarurema
Gahungu(Police FC) NA Kwizera Olivier(Gasogi United)
Ubwugarizi:
Manzi Thierry(APR FC), Mutsinzi Ange(APR FC), Rugwiro Herve(Rayon Sports),
Nsabimana Aimable(Police FC), Fitina Omborenga(APR FC), Manishimwe Emmanuel(APR
FC), Rutanga Eric(Rayon Sports) na Iradukunda Eric (Rayon Sports)
Abakina hagati:
Niyonzima Olivier Sefu(APR FC), Bukuru Christophe( APR FC, Ngendahimana
Eric(Police FC), Nshimiyimana Amran(Rayon Sports) Twizerimana Martin Fabrice(SC
Kiyovu Sports), Nsabimana Eric Zidane(As Kigali), Manishimwe Djabel(APR FC),
Niyonzima Ally(Rayon Sports), Nshuti Dominique Savio(Police FC)
Ubusatirizi:
Byiringiro Lague(APR FC), Sugira Ernest(Rayon Sports), Usengimana Danny(APR
FC), Iradukunda Bertrand(Mukura VS) Bizimana Yannick(Rayon Sports), Iyabivuze
Osee(Police) na Mico Justin(Police FC)
Biteganyijwe
ko iyi kipe izatangira imyitozo kuwa mbere tariki ya 17 Gashyantare 2020 aho
bazakora iminsi ibiri mbere yo kwerekeza muri Cameroon tariki ya 19 Gashyantare
2020.
Rutahizamu Sugira Ernest yagarutse mu ikipe y'igihugu
Olivier Kwizera uheruka mu Mavubi ku mukino wa Cote d'Ivoire yongeye kugirirwa icyizere
Ally Niyonzima nawe yongeye kugaruka mu ikipe y'igihugu
Mashami yahawe amasezerano y'umwaka mu ikipe y'igihugu
Azungirizwa na Sosthene na Kirasa Alain
Akazi karakomeje
Staff yose y'ikipe y'igihugu iri kumwe n'umunyamabanga wa FERWAFA Regis n'umukozi wo muri Minisiteri ya Siporo Guy
Ikipe y'igihugu Amavubi iritegura irushanwa rya CHA 2020
TANGA IGITECYEREZO