U Rwanda rwihaye gahunda y'uko mu mwaka wa 2017-2024, ruzaba rubasha guhanga imirimo miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu mu rwego rwo kongera ireme ry’abanyeshuri biga mu myuga n’ubumenyingiro aho guhora bateze amaboko bashaka akazi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 14/02/2020 muri Kigali Marriott Hotel habereye inama yigaga ku buryo abiga imyuga n'ubumenyingiro bakongererwa igihe bamara bimenyereza akazi kajyanye n'ibyo biga mu ishuri. Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w'uburezi Dr. MUTIMURA Eugene.
Bayigamba Robert nyir'uruganda rwa Manumetal, umwe muri ba rwiyemezamirimo bitabiriye iyi nama, yavuze ko ku bijyanye no kongera ireme ry’abanyeshuri biga mu myuga n’ubumenyingiro, ba rwiyemezamirimo batanga umusanzu wo kwemerera aba banyeshuri kubaha ubumenyi n’amahugurwa mu kazi kabo kandi na bo ubwabo bakunguka.
Bayigamba Robert yagize ati”Icyo dukora nk’urwego rw’abikorera turafatikanya tugaha amahirwe umunyeshuri akamenya uko mu kazi bigenda kandi natwe ubwacu tubyungukiramo kuko tubona imikorere y’umunyeshuri hakaba ubwo tubagira abakozi bacu."
Yakomeje agira ati "Icyo turi kwiga uyu munsi ni ukureba uko umunyeshuri
yamara igihe kinini ni ukuvuga kuva kuri 50- 70% cy’igihe cye mu bikorera
akamara igihe mu kazi noneho ikindi gihe kingana na 50-70% akakimara mu ishuri,
icyo twemeye ni ugufatikanya kongera imyanya mu kazi kacu kugira ngo abo
banyeshuri bahabwe imirimo.”
Uretse ibyo, abikorera bafite imbogamizi ikomeye aho
bavuga ko ibikoresho byabo bihatikirira kubera kwemerera abanyeshuri
kubikoresha kandi batabifitiye uburambe bityo bagahomba.
Robert yagize ati “Iyo umuntu akiri kwiga hari igihe
imashini ikoreshwa nabi n’umuntu utabizi, aha rero tugomba kumenya niba
ingaruka zizabaho nko gupfa kwazo tuzazifatanya n’abashinzwe abanyeshuri
cyangwa se tuzazirengera, ikindi twibaza ni ukumenya uko bizajya bigenda mu
gihe hari akazi gacye mu bikorera kuko
buri gihe ntiduhorana akazi kenshi. Ese nibaduha abanyeshuri kandi akazi ari gacye
bizagenda bite? Ibyo byose ni ibintu dukwiye kwigaho.”
Ni mu gihe Leta y’u Rwanda yihaye gahunda y'uko mu mwaka wa 2024 izaba ibasha guhanga imirimo miliyoni imwe n’igice abantu badategereje gusaba akazi ahubwo bakihangira imirimo yabo bwite.
TANGA IGITECYEREZO