RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2020: Abanyarwanda barahamya ko iri siganwa rizasigara mu rw’imisozi 1000-AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/02/2020 11:29
0


Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hatangire isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda rizwi nka ‘Tour du Rwanda’, kuri iyi nshuro rizakoresha inzira umunani, mu maso y’abanyarwanda bafite icyizere cy’uko iri siganwa riri mu yakomeye muri Afurika rizatwarwa n’abanyarwanda.



Tour du Rwanda 2020 izaba iri kuba ku nshuro ya kabiri nyuma yo gushyirwa ku kigero cya 2.1 izanyura mu mijyi itandukanye, aho agace karekare ari aka kane kazava i Rusizi kerekeza i Rubavu ku ntera ya kilometero 206,3.

Mu mwaka ushize ubwo yakinwaga ku nshuro ya mbere iri ku kigero cya 2.1, ntibyoroheye abakinnyi b’abanyarwanda dore ko byarangiye yegukanwe na Merhawi Kudus ukomoka mu gihugu cya Eritrea.

Bamwe mu banyarwanda bakunda bakanakurikirana uyu mukino batuye mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Kicukiro bemeza ko iki ari cyo gihe, ngo bwa mbere abanyarwanda batware Tour du Rwanda iri ku kigero cya 2.1.

Ibi babishingira ku bakinnyi bazitabira iri siganwa bahagarariye miliyoni 12 z’abanyarwanda, dore ko abakinnyi nka Areruya Joseph na Mugisha Samuel bazakinira amakipe y’u Rwanda ni bimwe mu bitanga icyizere ko u Rwanda ruzitwara neza.

Harindimana Jean yagize ati”Uyu mwaka abanyarwanda turabizeye cyane, kubera ko ubushize ntabwo twari bwasobanukirwe neza kandi n’abakinnyi bacu bakomeye barimo bakinira amakipe yo mu mahanga, ariko ubu turabafite, ntekereza ko bitabaye iby’umwaku iri siganwa rizasigara mu rw’imisozi igihumbi”.

Umuhoza Aime nawe yunzemo ati”Imihanda yose bazakiniramo, abanyarwanda bayitoje hakiri kare, kandi abakinnyi bafite imyitozo ihagije kuko banitabiriye amarushanwa atandukanye, mbona nta nzitizi n’imwe yatubuza gutwara Tour du Rwanda 2020, ahubwo tuzareba ibirori byiza nubwo bimara iminsi mike, iyaba byamaraga nk’ukwezi basiganwa byaba byiza kurushaho”.

Rouben Habarurema, Umuyobozi w’ikigo gitoza abakinnyi b’ikipe y’igihugu, avuga ko mu gihe cy’amezi atatu icyo kigo gitoza abakinnyi 12 bari mu makipe azahagararira u Rwanda, ngo abakinnyi bose bameze neza aho abatoza babakurikirana n’icyo kigo kikaba kibafashe neza aho banabakoreye ibizamini by’ubuzima basanga nta n’umwe ufite ikibazo.

Habarurema avuga ko muri Tour du Rwanda 2020 abakinnyi batanga icyizere cyo kwitara neza kurusha uko bitwaye mu mwaka ushize.

Tour du Rwanda y’uyu mwaka, izitabirwa n’amakipe 16 arimo atatu azahagararira u Rwanda, ari yo Team Rwanda, Benediction Ignite na SACA (Skol and Adrien Cycling Academy).

Isiganwa ry’amagare 2020 rigiye kuba ku nshuro ya 12, rizatangira ku itariki 23 Gashyantare aho rizasozwa ku itariki ya 1 Werurwe 2020, rikazibirwa n’amakipe y’ibihugu birimo u Rwanda, Algerie, Ethiopie na Erythrée.

Mu makipe yabigize umwuga azitabira irushanwa arimo Bai Sicasal yo muri Angola, Pro Touch ya Afrika y’Epfo, Bike Aid yo mu Budage, Total Direct Energie yo mu Bufaransa, Nippo Delko Marseille yo mu Bufaransa, Team Novo Nordisk yo muri USA n’andi.

Mu bimaze kugaragara bitari bisanzwe muri Tour du Rwanda Abanyarwanda batari bamenyereye, ngo ni gahunda FERWACY yongereye mu irushanwa yitwa ‘Ride Rwanda’, aho Tour du Rwanda izajya ibanzirizwa n’abatwara amagare batabigize umwuga.

Inzira za Tour du Rwanda 2020:

Agace ka 1: Kuwa 23 Gashyantare 2020: Kigali Arena-Kimironko: 114,4 Km

Agace ka 2: Kuwa 24 Gashyantare 2020: Kigali-Huye: 120,5 Km

Agace ka 3: Kuwa 25 Gashyantare 2020: Huye-Rusizi: 142,0 Km

Agace ka 4: Kuwa 26 Gashyantare 2020: Rusizi-Rubavu: 206,3 Km

Agace ka 5: Kuwa 27 Gashyantare 2020: Rubavu-Musanze: 84,7 Km

Agace ka 6: Kuwa 28 Gashyantare 2020: Musanze-Muhanga:127,3 Km

Agace ka 7: Kuwa 29 Gashyantare 2020: Nyamirambo (Intwari) - Kwa Mutwe - Kuri 40: 4,5 Km.

Agace ka 8: Kuwa1 Werurwe 2020: Kigali Expo Ground-Rebero: 89,3 Km


Abanyarwanda aho bari mu mwiherero i Musanze biteguye gutwara Tour du Rwanda 2020


Kuri iyi nshuro abanyarwanda biteguye guhatana kugeza begukanye iri siganwa


Mu bice bitandukanye by'igihugu bazihera ijisho iri siganwa rikomeye muri Afurika


Mu muhanda ntibiba byoroshye


Uyu ni umwe mu mikino ifite abakunzi benshi mu Rwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND