RFL
Kigali

Mugheni Fabrice yahembwe nk’umukinnyi w’Indashyikirwa muri Rayon Sports muri Mutarama 2020-AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/02/2020 10:24
0


Itsinda ry’abafana ba Rayon Sports bibumbiye muri Fan club yitwa ‘March’ Generation’ n’umuterankunga mukuru w'iyi kipe ‘Skol Brewery Ltd Rwanda’ bahembye Mugheni Fabriceukina mu kibuga hagati asatira nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri Mutarama 2020.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare 2020, ni bwo hahembwe umukinnyi witwaye neza mu kwezi gushize kwa Mutarama, igikorwa cyabereye ku kibuga cy’imyitozo Rayon Sports isanzwe ikoreraho giherereye mu Nzove.

Iki gikorwa cyatangiye mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, kikaba cyaratangijwe n’itsinda ry’abafana ba Rayon Sports bibumbiye muri ‘March Generation’ Fan Club. Ni igikorwa giterwa inkunga n’Uruganda rwa Skol rwenga ibinyobwa, kikaba ari igikorwa ngarukakwezi.

Mugheni Fabrice yahembwe  ibahasha irimo ibihumbi 100 Frw, igikapu cya Skol n’umupira wo gukina, Ecouteur za Skol ndetse n’igikombe. Muri uku kwezi uyu musore ukina mu kibuga hagati asatira muri Rayon sports yari ahanganiye ibihembo na myugariro akaba na kapiteni w’iyi kipe Eric Rutanga nawe wigaragaje cyane mu bwugarizi bwa Rayon Sports ndetse na Yannick Bizimana ukina mu gice cy’ubusatirizi bwa Rayon Sports, wari wibitseho ibihembo by’amezi abiri aheruka.

Mugheni Kakule Fabrice ukina hagati mu kibuga, amaze kugarura icyizere nyuma y’igenda rya Martinez Espinoza wari umutoza mukuru wa Rayon Sports mu mikino ibanza ya shampiyona 2019-2020, akaba ari umukinnyi uri gufasha Rayon Sports cyane mu kibuga hagati, akanarema uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego.

Iki gihembo ni icya kane gitanzwe muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/2020, aho bibiri biheruka byahawe Bizimana Yannick mu gihe icy’Ukwakira cyatwawe na Nizeyimana Mirafa.

Iki gikorwa kiba buri kwezi mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu abakinnyi ba Rayon Sports bitwaye neza, hashishikarizwa n’abandi gukomeza kwitwara neza kuko aribyo bikomeza guha amahirwe ikipe kwitwara neza mu mikino ikina yose, nkuko bigenda bigarukwaho n’iri tsinda ry’abafana ba Rayon Sports, umufatanyabikorwa Skol Brewery Ltd ndetse n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.

Nyuma yo guhabwa igihembo, Fabrice Mugheni, yagaragaje ibyishimo bidasanzwe, avuga ko iki gihembo kimuhaye imbaraga zo gukora cyane anashimira abafana badahwema kubaba inyuma ariko anavuga ko kugira ngo bagere ku gikombe muri uyu mwaka bizaturuka mu bafana.

Yagize ati ”Ni ibintu byiza ndishimye cyane, ubu bimpaye imbaraga nyinshi cyane zo gukomeza gukora cyane. Ndashimira abafana ba Rayon Sports badahwema kutuba inyuma, ngashimira n’abakinnyi bagenzi banjye, ariko nkongera kwibutsa abafana ko kugirango tuzagere ku gikombe cya shampiyona uyu mwaka ari bo bagomba kubigiramo uruhare runini cyane”.

Igikorwa cyo gutora umukinnyi witwaye neza mu kwezi muri Rayon Sports kigirwamo uruhare n’abafana ba Rayon Sport 100%, kuko aribo bitorera umukinnyi wabanyuze.


Mugheni Fabrice yahembwe nk'umukinnyi wigaragaje muri Mutarama muri Gikundiro


Ni umuhango wari witabiriwe n'abafana benshi ba Rayon Sports


Kapiteni wa Rayon Sports Rutanga Eric wari uhataniye igihembo na Mugheni Fabrice


Ciza Hussein yari yizihiwe yinywera ku binyobwa by'uruganda rwa Skol Brewery Ltd


Mugheni yasabye abafana gukomeza kubaba inyuma kugira ngo bazabashe kwegukana igikombe cya shampiyona


Abanyamuryango ba 'March Generation Fan Club' bifotozanya na Kakule Mugheni wahawe igihembo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND