RFL
Kigali

Rutsiro: Ingo 1000 zahawe telefoni zigezweho muri gahunda ya Connect Rwanda yatangijwe na MTN-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/02/2020 18:58
1


Abaturage bo mu ngo 1000 bo mu karere ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba bahawe telefoni zigezweho muri gahunda yiswe Connect Rwanda yatangijwe mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 igamije gufasha Abanyarwanda guhamagara no kubona serivisi bakenera bifashishije izi telefoni.



Mu mpera za 2019 ni bwo MTN Rwanda yatangije ubukangurambaga bwa 'Connect Rwanda' bugamije ko buri Munyarwanda yatunga telefoni igendanwa ikoranye ikoranabuhanga rigezweho (smartphone). Perezida Paul Kagame yashyigikiye iyi gahunda atanga telefoni z’ubwo bwoko 1500. Ibigo binyuranye n'abandi bayobozi nabo bashyigikiye iyi gahunda.

Kuri uyu Kane tariki 13 Gashyantare 2020 ni bwo Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo [Minict], ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo MTN Rwanda batangiye gushyikiriza Abanyarwanda telefoni zigezweho (Smartphones) zimaze igihe zitangwa mu bukangurambaga bwiswe Connect Rwanda.

Abaturage bo muri Rutsiro ni bo babimburiye abandi bagenewe izi telefoni. Abitabiriye ni abo mu mirenge itandukanye yo muri aka karere. Mbere y’uko bazihabwa basobanuriwe imikorere yazo, baziyandikishaho babona kuzikoresha.

Abahawe izi telefoni bagaragaje akanyamuneza bacinya akadiho, barasabana abandi bahamagara abo basize mu rugo babamenyesha inkuru nziza y’uko bamaze kwakira telefoni zatanzwe muri gahunda ya Connect Rwanda.

Augustin Munyagisenyi usanzwe ari umujyanama w’ubuzima, yagize ati “Najyaga ntanga raporo mu magambo gusa, ariko ubu ndajya nongeraho n’amafoto!”

Imanishimwe Esther uri mu bahawe telefoni yavuze ko afite ibyishimo byinshi muri we kuko izi telefoni zigiye kumufasha gukoresha imbuga nkoranyambaga no gusaba serivisi zitandukanye atavuye mu rugo

Ati “Izi telefoni zigiye kudukura mu bwigunge tujye tujya kuri Facebook, WhatsApp na Youtube. Dufite ibyishimo byinshi cyane, ibyishimo byaturenze. Tuzajya duhabwa serivisi twemererwa na Leta tutiriwe tuva mu rugo.”

Yavuze ko asanzwe ari mu cyiciro cy’abatishoboye ko nta cyizere yari afite cy’uko azatunga telefoni nk’iyi. Avuga ko afite ishimwe rikomeye ku mutima ku bantu bishyize hamwe bagakusanya izi telefoni.

Imanishimwe akomeza avuga ko yari afite inyota yo gutunga iyi telefoni kuko yajyaga yifuza kumenya aho u Rwanda rugeze ndetse n’aho Isi ageze.

Rukundo Jean Marie Vianney wahawe telefoni yavuze ko nta bumenyi buhambaye afite kuri iyi telefoni ariko ko agiye gushyira imbaraga mu kuyiga ‘kuko izi telefoni zije zikenewe rwose’.

Yavuze ko asanzwe ari umuhinzi ariko ko yajyaga azitirwa no kumenyekanisha ibyo ahinga. Ati “Kuba izi telefoni zije biraduteza imbere ubwo mbega zigiye kudukura mu bwigunge twari dufite.”

Uyu mugabo yavuze we n’abandi baturage bahawe izi telefoni zigezweho bagiye kujya bishakamo ubushobozi bwo kugura internet kugira ngo bagendane n’abandi mu muvuduko w’iterambere.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yabwiye abaturage bahawe izi telefoni ko ari impano zatanzwe n’ibigo bitandukanye, abantu ku giti cyabo, abayobozi mu nzego zitandukanye n’abandi, abasaba kuzikoresha mu bintu bibagira akamaro.

Ati “Izi telefoni mwahawe ni impano zatanzwe mu bafatanye bw'Abanyarwanda muri rusange harimo ibigo bitandukanye ndetse n’abantu ku giti cyabo. Izi telefoni muzihawe kugira ngo muzikoreshe mu bintu byazabagirira umumaro.”

Akomeza ati “Turabasa ko izi Telefoni muhawe muzibyaza umusaruro mufashe Inzego z’ibanze kuzigaragariza ahantu hacukurwa amabuye y’agaciro hagamijwe kwirinda impanuka.”

Leta y’u Rwanda yifuza ko ingo 2, 800, 000 zagezwaho izi telefoni zihabwa umuturage hashingiwe ku kuba nta bushobozi afite bwo kuyigondera.Abaturage bo muri Ngororero na Burera ni bo batahiwe guhabwa izi telefoni zigezweho.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula aganira na bamwe mu baturage bari bamaze guhabwa izi 'smartphones'

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda Mitwa Kaemba Ng'ambi yereka bamwe mu baturage uko izi telefoni zikora

Ibyishimo ni byose ku baturage ba Rutsiro baganuye kuri telefoni zigezweho muri gahunda ya Connect Rwanda

Basobanuriwe uko izi telefoni zikora, bazibaruhuzaho kuri 'Sim-Card' babona gutangira kuzikoresha

Abaturage bari babucyereye!




KANDA HANO UREBE MINISITIRI INGABIRE PAULA ASOBANURA BIRAMBUYE GAHUNDA YA CONNECT RWANDA


AMAFOTO: MTN Rwanda/Twitter






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Twambazimana innocent 4 years ago
    murakoze cyane kubwibyo numva nib byashobok ko izo smartphone mwajya muzih nabanyeshuri bakaminuza nkiguzanyo kuk usanga nazo zabafasha





Inyarwanda BACKGROUND