RFL
Kigali

MINAGRI irakangurira abaturarwanda kuba maso ku cyonnyi cy'inzige

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/02/2020 18:13
0


Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi iramenyesha abaturarwanda ko icyonnyi cy'inzige kitaragera mu Rwanda, kandi ko ubugenzuzi bwa MINAGRI n'izindi nzego bukomeje.



Icyonnyi cy'inzige cyagaragaye muri bimwe mu bihugu by'Afurika y'lburasirazuba mu mpera z'umwaka ushize wa 2019.

Mu rwego rwo kwitegura guhangana n'iki cyonnyi, MINAGRI ku bufatanye n'lshami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buhinzi n'ibiribwa ku isi (FAO) ikomeje gukurikiranira hafi amakuru y'icyerekezo cy'izi nzige mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Inzige ziri mu muryango munini w'udukoko tuzwi ku izina ry'ibihore bifite uduhembe tugufi; zikaba zifite amaguru manini y'inyuma azifasha gusimbuka. Aho zitandukaniye n'ibindi bihore ni uko zifite ubushobozi bwo gukora urugendo rurerure rugera kuri 150 km zidahagaze ziri mu itsinda rinini rishobora kubonekamo izigera kuri miliyoni 150.

MINAGRI n'abafatanyabikorwa mu iterambere ry'ubuhinzi n'ubworozi, inzego z'ibanze, izishinzwe ibikorwa by'ubutabazi, inzego z'umutekano biteguye mu buryo bw'ibikoresho n'abakozi gutanga ubutabazi bwihuse mu gihe iki cyonnyi cyaba kigaragaye mu Gihugu cyacu.

Magingo aya, ubugenzuzi bukorwa n'izi nzego buragaragaza ko nta kindi cyonnyi kidasanzwe cyateza abahinzi igihombo. Abahinzi baragirwa inama yo gukomeza gusura imirima yabo buri munsi kandi bagatanga amakuru ku gihe, igihe cyose babonye udukoko cyangwa ibimenyetso bidasanzwe mu mirima yabo, kugira ngo bahabwe ubutabazi bwihuse bibaye ngombwa kandi bakirinda ibihuha. Bahamagara kuri telefoni ya MINAGRI 4127 cyangwa bakamenyesha abajyanama b'ubuhinzi n'abagoronome babegereye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND