RFL
Kigali

Brazil: Ubuzima bwa Pelé wamamaye muri ruhago ku isi bugeze habi - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/02/2020 15:41
0


Rutahizamu ukomoka muri Brazil wamamaye cyane mu mupira w'amaguru ku Isi mu myaka yatambutse, Pele, ari kwigononwa kuva mu nzu iwe kubera ko atagishobora kugenda adafite uwo kumufasha kubera ikibazo cy’uburwayi amaranye igihe kirekire, nkuko byatangajwe n'umuhungu we.



Mu mwaka ushize, uyu mugabo watwaye igikombe cy'isi inshuro eshatu, ufatwa nk'umukinnyi wa mbere w'intyoza wabayeho mu mateka y'umupira w'amaguru ku Isi, yajyanwe ku bitaro afite ikibazo mu rwungano rw'inkari.

Pelé w'imyaka 79 y'amavuko, amaze igihe kinini afite ibibazo mu matako ye kandi ubu acyeneye imbago zo kugenderaho, mu nshuro nyinshi ziheruka akaba yaragaragaye agendera mu kagare k'abamugaye.

Umuhungu we Edinho yabwiye televiziyo TV Globo y'iwabo muri Brazil ati: "Afite ipfunwe cyane, ku buryo yahisemo kwishyira mu kato".

Pelé yesheje umuhigo w'isi w'ibitego 1,281 yatsinze mu mukino 1,363 mu myaka 21 yakinnyemo umupira w'amaguru, harimo n'ibitego 77 yatsinze mu mikino 91 yakiniye Brazil.

Mu myaka ya vuba ishize, ubuzima bwe bwakomeje kugirwaho impungenge, mu 2015 yabazwe kanseri ya 'prostate' nyuma yo kujyanwa ku bitaro bwa kabiri mu mezi atandatu.

Edinho yakomeje agira ati: "Tekereza nawe, ni umwami, yamye iteka ari umuntu w'ibigango none ubu ntashobora kugenda neza".

"Afite ipfunwe, ntabwo ashaka ko abantu bamubona, cyangwa urebye kuba yakora ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma ava mu nzu".

"Afite intege nke cyane. Itako rye ryarasimbujwe (ashyirwamo irindi) kandi ntiyamenyerejwe (ubwo buryo bushya) bikwiye. Rero afite iki kibazo cyo kugenda kandi ibyo byamuteye kugira ikimeze nk'agahinda kenshi".

Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka hazaba hizihizwa yubile y'imyaka 50 ishize Pelé atwaye igikombe cye cy'isi cya nyuma, yatwariye muri Mexico ari kumwe n'ikipe benshi bafata nk'iya mbere ikomeye y'ibihe byose.



Pele asigaye agendera mu kagare

  
Pele asigaye akenera abantu bo kumurandata


Pele yabaye icyamamare mu mupira w'amaguru ku Isi


Pele afatwa nk'umukinnyi wa mbere ku Isi


Ikipe y'igihugu ya Brazil ifatwa nk'ikipe y'ibihe byose


Intwari ya Brazil Pele

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND