RFL
Kigali

Umugabo wa Senateri Mureshyankwano Marie Rose ari mu bantu 7 bahitanywe n'impanuka i Kamonyi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/02/2020 12:31
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13/02/2020 mu karere ka Kamonyi habereye impanuka yahitanye abantu 7 abandi batari bacye barakomereka. Mu bahitanywe n'iyi mpanuka harimo n'umugabo wa Senateri Mureshyankwano Marie Rose.



Ngendahayo Edouard wahitanywe n’iyi mpanuka yari umujyanama muri Njyanama y’Akarere ka Rutsiro akaba na Perezida wa PSF mu karere ka Rutsiro nk’uko INYARWANDA ibikesha inshuti z’umuryango we. Ngendahayo Edouard w’imyaka 54 uri muri aba bantu barindwi bahitanywe n’iyi mpanuka, ni umugabo wa Hon Marie Rose Mureshyankwano Umusenateri mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda wanabaye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo kuva mu 2016 kugeza mu 2018.


Umugabo wa Hon. Mureshyankwano yahitanywe n'iyi mpanuka

Iyi mpanuka yahitanye ubuzima bwa benshi, yabereye mu muhanda Kigali-Akanyaru ahitwa mu Nkoto mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo aho imodoka ya Fuso ifite ibirango RAB 845M yavaga i Muhanga ipakiye ibiti yerekeza i Kigali yagonze imodoka ebyiri uwari uyitwaye witwa Kaberuka Jean Claude w’imyaka 35 agahita yirukanka nyuma yo gukora impanuka.

Umushoferi wari utwaye iyi modoka ya Fuso yataye umukono we agonga imodoka ya kwasiteri ifite ibirango RAC178V yavaga i Kigali yerekeza mu karere ka Muhanga itwawe na Niyonsenga Manase w’imyaka 35 wari utwaye abantu 22 hapfamo abantu 6 hakomerekamo bikomeye abantu 2 naho abantu 8 bakomereka byoroheje.

Iyi fuso yakomeje iragenda igonga indi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Double Cabine (T/pick up) ifite ibirango RAC628F nayo yajyaga i Kigali itwawe na Rukundo Theogene w’imyaka 43 nawe wahise apfa. Fuso yahise yitambika mu muhanda igonga umukingo. Abakomeretse bamwe bajyanywe mu bitaro bya CHUK abandi bajyanwa mu bitaro bya Kibagabaga ndetse na Rukoma Hospital.

Abahitanywe n’iyi mpanuka ni: Rukundo Theogene (44yrs), Mutesi Marie Louise (29yrs), Ntawushiragahinda Thacien (31yrs), Dr Eric Munezero (43yrs), Ngendahayo Edouard (54yrs), Pc Irafasha Gervas (28yrs) wakoreraga DPU Gicumbi n’umukobwa wo mu kigero cy’imyaka 30 utabonewe imyirondoro. Abakomeretse bikomeye ni uwitwa Gaudance na Hategekimana Gratien. Abandi bantu 8 bakomeretse byoroheje.

CIP Twajamahoro Sylvestre Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, yasabye abashoferi kwitwararika no kwirinda gupakira ibintu birenze ubushobozi bw'ibinyabiziga. Yagize ati “Ubutumwa dutanga ni ugukomeza gukangurira abatwaye ibinyabiziga kwitwararika, kwirinda gupakira ibirenze ubushobozi bw’ikinyabiziga, hakabaho kwitwararika igihe abantu batwaye ibinyabiziga”


Abantu 7 baguye mu mpanuka yabereye mu karere ka Kamonyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND