RFL
Kigali

Kamonyi: Abantu barindwi baguye mu mpanuka y’imodoka

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/02/2020 8:58
3


Abantu barindwi baguye mu mpanuka y’imodoka ikomeye yabereye mu muhanda Kigali-Akanyaru ahitwa mu Nkoto mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.



Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cy’uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare 2020 aho imodoka itwara abagenzi ya kwasiteri (coster) y’ikigo cya Capital Express yagonzwe na Fuso ifite ibirango RAC 178 Z yari ipakiye ibiti iva i Muhanga yerekeza i Kigali. Iyi Fuso yagonze kandi indi modoka ya Pick Up.

Umwe mu bantu bari ahabereye iyi mpanuka yabwiye INYARWANDA ko ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso ari yo yagonze kwasiteri. Yavuze ko hakomeretse abantu benshi ndetse abantu batari bacye bitaba Imana. Ati "Ikamyo ni yo yagonze amamodoka. Nanjye ni nk'aho ndokotse iyo ikomeza gato. "

Polisi ivuga ko abantu 7 ari bo bahasize ubuzima nk'uko tubikesha RBA. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, yabwiye Kigalitoday ko abantu umunani bakomerekeye muri iyi mpanuka. 

Avuga ko bishoboka ko iyi modoka ya Fuso yabuze feri igonga n’izindi modoka. Twajamahoro avuga kandi ko iyi Fuso kandi yagonze indi modoka ntoya yo mu bwoko bwa Toyota Double Cabine, umushoferi wari uyitwaye arapfa. Abakomerekeye muri iyi mpanuka bari kuvurirwa mu bitaro bya CHUK.

CIP Twajamahoro yasabye abashoferi kwitwararika no kwirinda gupakira ibintu birenze ubushobozi bwabyo. Yagize ati “Ubutumwa dutanga ni ugukomeza gukangurira abatwaye ibinyabiziga kwitwararika, kwirinda gupakira ibirenze ubushobozi bw’ikinyabiziga, hakabaho kwitwararika igihe abantu batwaye ibinyabiziga”.

Abantu barindwi baguye mu mpanuka y'imodoka yabereye mu karere ka Kamonyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bikorimanainnocent4 years ago
    imana ibahe iruko ridashira
  • Jsmes4 years ago
    Imana ifashe imiryango y'ababuze ababo
  • Ayirwanda jean pierre4 years ago
    Imana ishobora byose ihe ibiruhuko bidashira nabapfuye bazize imanuka yavereye nukarere ka kamonyi gusa police yomumuhanda rwose nikore akazi kuko sinibaza Kuvamuhanga ikarinda yinjira murikamonyi itwaye ibitinkibyo byanateje imanuka nakwibaza aho aba police baribari





Inyarwanda BACKGROUND