RFL
Kigali

Hamuritswe uburyo bushya bwo gusaba serivisi zitandukanye ku Irembo bwiswe ''IremboGov 2.0"-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:12/02/2020 17:42
4


Ubu buryo bushya bugiye kuvugurura imitangire ya serivisi yari isanzwe itangwa ku Irembo, mu rwego rwo gushyira imbere guha abaturage servise binyuze mu ikoranabuhanga mu nzego z'ibanze, ku buryo ubu ingendo nyinshi abaturage bakoraga bajya gushaka ibyangombwa zigiye kuvaho hakifashishwa ikoranabuhanga gusa.



Ikigo Irembo cyafunguye imiryango muri Nyakanga 2015, gishyiraho urubuga www.irembo.gov.rw rwafashije abaturage kubona serivisi 98 zitandukanye za Leta ku buryo bworoshye zirimo kubona icyangombwa cy'abashakanye, icy'amavuko, icyo kuba uri ingaragu n'ibindi. 

Abanyarwanda basaga Miliyoni 8 mu myaka itandatu, nibo bakoresheje servisi z'Irembo. Uyu mubare ushobora kuba ugiye kwiyongera kuko iki kigo cyamaze kuzana ubundi buryo bushya buzafasha abantu kubona servisi zitandukanye batiriwe basiragira.

Kumurika ubu buryo bushya bwo gutanga serivisi zitandukanye bwiswe IremboGov 2.0 byabereye muri Kigali Convetion Center kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2020. Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi mu nzego za Leta, barimo Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w'ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, itangazamakuru n'abandi.

Umuyobozi w'iki kigo Faith Keza yavuze ko bagiye bakira ibitekerezo byavuye mu bo baha serivisi no mu nzego za Leta bakabagaragariza ibigenda n'ibitagenda. Yakomeje avuga ko ubu buryo bushya bazanye bugiye guhindura byinshi. Ati"Ubu buryo bushya buratangirana serivisi zirebana n'inzego zibanze 22 gusa, nyuma yamezi make tuzongeramo izindi zirenga 70".

Yavuze ko buzakuraho ingendo zakorwaga n'abaturage bajya gushaka ibyangombwa hirya no hino, gukuraho ibyandikwagwa hifashishijwe impapuro, gukuraho bimwe na bimwe mu byangombwa byasazaga n'ibindi. 

Minisitiri w'ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula nk'abafite mu nshingano guteza imbere ibikorwa by'ikorana buhanga mu Rwanda, yavuze ko n'ubwo Irembo bageze ku kigero cyo gutanga serivisi 98 kuva mu 2015, bari gushakisha uburyo bwo kurushaho kunoza imikorere nk'uko badahwema gushyigikira no gufasha ibikorwa bijyanye n'ikoranabuhanga. Yagize ati "Turacyafite izindi serivisi za Leta zigomba kujya zitangwa na Irembo, turi gushaka uburyo bizakorwa".

Yakomeje avuga ko ubu buryo Irembo yamuritse ari inzira nziza igaragaza icyerekezo cy'iterambere ry'ikoranabuhanga mu Rwanda, ashimangira ko bugiye korohereza abaturage mu buryo butandukanye no guhindura byinshi.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof Shyaka Anastase, yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda yashimishijwe n'uburyo ikigo Irembo gikomeje korohereza abaturage kubona serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga. 

Agaragaza uburyo iki kigo kimaze gukemura byinshi, yagize ati "Bahoze bavuga ibyangombwa bisaza, nk'ubu tuvuge ko hari umwana wavutse, ntiyapfuye ariko bakakubwira bati icyo cyangombwa kirashaje kuko wakizanye nyuma y'amezi atatu. Ibi ntibizongera kuba."

Yashimiye ubufatanye ikigo Irembo cyagiranye na Minisiteri y'ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo nk'ibi, n'ibindi birimo ingendo zakorwaga n'abaturage bagiye gushaka serivisi runaka . Yakomeje avuga ko ikiza kiri mu IremboGov 2.0 ari uko abaturage bifuza serivisi bagiye kujya bazibona 100% ziri mu ikoranabuhanga bitabasabye gutera intambwe.

Muri Mutarama 2020 serivisi abaturage batse bifashishije irembo ziri mu byiciro 3, batse ibyangombwa bitangwa n'inzego z'ubutaka, serivisi zijyanye n'inzego z'ibanze, na serivice zijyanye n'ubutabera. Mu turere twose abatse izi serivisi ni 98.260, izi serivise zose zatanzwe ku munsi umwe mu masaha 24 gusa. Uturere 27 kuri 30 twashoboye gutanga izi serivisi ku kigero cya 90 %.


Faith Keza Umuyobozi Mukuru w'Urubuga Irembo


Ingabire Paula Minisitiri w'ikoranabuhanga na inovasiyo yavuze ko bashyigikiye iki kigo


Prof Shyaka Anastase yishimiye serivisi nshya zigiye gufasha Leta muri gahunda zayo n'abaturage


Itangazamakuru ryahawe umwanya wo kubaza ibibazo




Uhereye ibumoso: Faith Keza Umuyobozi Mukuru w'Urubuga Irembo, Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof Shyaka Anastase


Kanda hano urebe andi mafoto menshi:

AMAFOTO:EVODE MUGUNGA-Inyarwanda Arts Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emery 4 years ago
    Kwiyo NGingo yaZa Service z’Irembo Muri info ziri muri Barcode harimo Typing error ya Place of residence mugihe yakabaye Place of Birth Unfortunately nabibonye naramaze Gusbmittinga Already aho nasabga Document Ya Criminal record Clearance. Sinzi niba haruko Yakosorwa muri System à distance,Merci
  • Muhirwa Anastase 4 years ago
    Bibaye byiza hakwiyongeramo uko umuntu yareba umuryango umwanditseho.urugero:Abana yabyaye banditse mugitabo k'irangamimere byafasha abantu bajya gusaba icyangombwa Cy'umwana kugirango amushakire ubwishingizi bwo kwivuza bakamusaba kujya kumurenge yandikishirijemo umwana kandi yenda yarimutse atuye muyindi Ntara (ikemezo bita acte de nessance).
  • Bosco4 years ago
    Burikintu cyose mukashyiraho icyerekana ko nta kibazo cg ko harimo ikibazo noneho ubuzima bukarushaho koroha niba umuntu arimo ideni RYA bank cg reta nibindi byose mukajya mubigaragaza mW,ikoranabuhanga kandi kuburyo bwihuta bityo icyo mwiyemeje muzakigeraho nkuko mubyifuza.
  • Bosco4 years ago
    Mwaramutse neza irembo dukunda twishimiye service zanyu pe ninziza zituvuna amaguru muri byishi harimo kudasiragira ujya kwaka service burikanya nkuko cyera byagendaga mubyukuri harakabaho nyakubahwa Paul kagame we ubasha guhora azana ibishyashya mu rwa gasabo ngirango mbasabe mushakishe uburyo mwarushaho no kujya mukora za mitasiyo z,Ubutaka ndetse n,ibindi byangombwa bisabwa guhererekanya kugura ibinyabiziga utiriwe ujya muri RRA revenue ukajyayo baguhereza icyangombwa gusa byaramaze gutunganywa impamvu numva byashoboka nuko ibyo bagenzura byoroshye kubireba muri sisitemo zikoranabuhanga iyo umuntu afite ikibazo mugashyiramo ID ye muhita mubibona bityo rero bikwiye kujya bikorwa umuntu batiriwe bamubwirango jyakuzana icyemezo runaka ubone gukorerwa icyo ushaka kuko nabyo biri mubituma ruswa zitazashira kuko unyura munzego nyishi ex:police iyo ikinyabiziga gifite ideni basigaye bashyiramo purake gusa bagahita babona ko urimo ideni cg ko ntaryo ubarimo ugahita wikomereza rero no muzi services murebe uburyo byakihutiahwa bityo igihugu cyacu kirusheho gutengamara murakoze Imana ikomeze kutwungura ubumenyi akazi keza.





Inyarwanda BACKGROUND