Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL), yasuwe n’abadepite bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda basobanurirwa imikorere yayo, bayishimira urwego rwiza igezeho.
Aba badepite basuye iyi Laboratwari muri gahunda
y’ingendo zitandukanye bari kugenda bagirira mu nzego zinyuranye
zifite aho zihuriye n’ingingo ziri mu nshingano za Komisiyo babarizwamo. Mu
biganiro byaranze uru ruzinduko harimo kurebera hamwe imikorere ya Rwanda
Forensic Laboratory aho igeze n’icyerekezo cyayo. Muri rusange aba badepite bashimye aho iyi laboratwari igeze yiyubaka ndetse bishimira ibimaze gukorwa.
Rwanda Forensic Laboratory yafunguye
imiryango mu 2008 itangira ari ikigo cyitwa Kigali Forensic Laboratory (KFL) cyari gihuriwemo na Polisi y'u Rwanda ndetse na Parike. Nyuma Leta yaje kubona ko iki
kigo kigomba kwaguka hanyuma mu 2016 hashyirwaho itegeko rikigira kigari gihindurirwa
inyito bakita Rwanda Forensic Laboratory (RFL).
Cyahise kigirwa ikigo cya Leta ariko kigenga gishamikiye kuri Minisiteri y’Ubutabera, gitanga ibimenyetso bya gihanga. Usibye mu butabera, iki kigo kinatanga serivise mu baturage mu gihe bifuza amakuru nyayo akeneye ibimenyetso bya gihanga.
Ubwo Abadepite basobanurirwaga imikorere y'iki kigo
Ni ikigo gifite ibikoresho bihambaye mu ikoranabuhanga mu bijyanye no gushakisha ibimenyetso ku buryo kifashishwa cyane n’Urwego rw'Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ndetse na Pariki nko mu kumenya uwakoze icyaha runaka hifashishijwe ibiganza by’uwagikoze.
Muri Serivisi Rwanda Forensic
Laboratory (RFL)
itanga harimo iya ADN, Gupima inyandiko mpimbano (Questioned documents and
fingerprints service), Gupima ibijyanye n’imbunda n’amasasu (Ballistics and
toolmarks), Gupima ibimenyetso by’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga (Digital
forensics), Gukora ‘Autopsies’ (kureba icyishe umuntu, Legal medicine), Gupima
amarozi (Toxicology), Kumenya niba umuntu akoresha ibiyobyabwenge, n’ibindi.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2020 ni bwo Abadepite mu Nteko Nshingamategeko y'u Rwanda basuye iki kigo gifite icyicaro gikuru ku Kacyiru mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali maze basobanurirwa imikorere yacyo. Aba badepite banyuzwe n'urwego iki kigo kigezaho, batahana umukoro wo kugikorera ubuvugizi kugira ngo kijye ku rwego mpuzamahanga.
Abadepite basobanuriwe imikorere ya Rwanda Forensic Laboratory
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Forensic Laboratory, Dr Sinamenye Francois yavuze ko n’ubwo bari mu nzira nziza bifuza gutera imbere byisumbuye. Yavuze ko hasinywe amasezerano n’ibigo na za kaminuza bikomeye mu bihugu birimo u Budage, u Buhinde, n’ahandi. Yavuze ko n’ubwo bari heza bakeneye ibindi bikoresho byinshi. Mu byo bakeneye bindi kandi harimo guhabwa amahugurwa ku bakozi n’ibindi.
Umuyobozi
w’imirimo rusange muri Rwanda Forensic Laboratory (RFL) Bwana Ildephose
Habyarimana yavuze ko mu mbogamizi RFL ifite harimo ko ifite inshingano yo
gucuruza ibintu abona bitoroshye akurikije ibyinjira n’ibikenewe muri buri
mwaka w’ingengo y’imari ari naho yahereye asaba izi ntumwa za rubanda
kubakorera ubuvugizi.
Ibi kandi byanagarutsweho na Bwana Jean Pierre
Samvura muri iki kigo uhagarariye ishami rishinzwe gupima ibihumanya (uburozi) n'ingano ya Alcohol mu maraso, yasabye ko itegeko rishyiraho iyi laboratwari rikwiriye kwigwaho kugira ngo
inshingano y’iki kigo igerweho.
Abadepite nyuma yo gusobanurirwa imikorere
y'iki kigo, bahawe umwanya wo kubaza no gusobanuza. Bimwe mu bibazo
byagarutsweho ni ibijyanye no kurohereza abaturage kugera kuri serivise z'iki
kigo ku giciro gito no kumenya aho bageze bashaka ibyangombwa bibemerera gukora
nk'abafite ubunararibonye ku buryo ibyo bapimye bishobora kwemerwa ku rwego
rw’Isi.
Dr Sinamenye Francois Umuyobozi Mukuru wa RFL yasubije Abadepite ko bari gukora ibishoboka kugira ngo bazagere kuri iyo ntambwe n’ubwo bisaba za Laboratwari nyinshi. Yagize ati”Kugira Laboratwari ebyiri ni ibintu bikomeye, imbogamizi zihari ni bintu bibiri, icya mbere ni ibikoresho bihenze cyane ariko tugomba kubigeraho kugira ngo twuzuze inshingano ubuyobozi bwaduhaye. Icya kabiri ni amahugurwa y’abakozi”.
Dr Sinamenye Francois yakomeje avuga ko
ubu Rwanda Forensic Laboratory ifite abakozi bize kugera ku rwego rwa Masters (Icyiciro cya gatatu cya
Kaminuza) bayobora amashami atandukanye y'iki kigo, ariko ngo bakeneye n'abize kugera ku
rwego rwa PhD.
Dr Sinamenye Francois (uhagaze) Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Forensic Laboratory
Naho ku bijyanye no kugabanyiriza ibiciro
abaturage basanze muganga, Samvura Jean Pierre yasubije Abadepite ko batanga serivise ku baturage ku giciro gito
ugereranije n’ahandi. Umudepite wavuze mu izina rya bagenzi be basuye iki kigo, yavuze ko
bishimiye cyane intambwe bagezeho by’umwihariko bakaba bashimishijwe n’imikoranire
y’iki kigo na za Kaminuza zo mu Buhinde n’ahandi.
Yagize ati”Mu izina rya bagenzi banjye hari ikintu twashimye, buriya bufatanye na ziriya santire zo mu Buhinde no mu Buhorandi mu kungurana ubumenyi ni ikintu twakunze”. Yakomeje avuga ko nk'abashyiraho amategeko bijeje iki kigo ubuvugizi by'umwihariko bwo kubona ubusugire.
Yatangaje ko bagiye gufatanya n’abo muri Guverinoma bakareba uburyo
iki kigo kigomba kwitabwaho kuko ari ikigo bifuza ko abaturanyi b’u Rwanda
n’abandi baturutse kure bajya bifashisha mu bizamini bya DNA n’ibindi.
Umuyobozi w’iki kigo, Dr Sinamenye Francois yashimiye aba badepite nk’urwego rwa mbere rukomeye rwabasuye anabasaba ko ibiganiro nk’ibi byajya biba kenshi. Twabibutsa ko Rwanda Forensic Laboratory (RFL) yashinzwe mu 2008. Imaze gukora ibizamini birenga 8000 kuva yatangira imirimo yayo. Ifite gahunda yo kuba ikigo cy’ikigo cy’icyitegererezo mu karere mu bijyanye no gutanga ibimenyetso byifashishwa mu butabera.
Abadepite batemberejwe muri labaratwari, aha hapimirwa abantu bakoresha ibiyobyambenge
Aha hapimirwa ibijyanye n'imbunda n'amasazu
Abadepite bahawe umwanya wo kubaza ibibazo
Aha ni ho bapimira ibizamini bya DNA
RFL yifuza gutera imbere ikajya ku rwego mpuzamahanga
Abadepite bitegereje banasobanurirwa imikorere ya Rwanda Forensic Laboratory barayishima biyemeza gukorera ubuvugizi iki kigo kikajya ku rwego mpuzamahanga
AMAFOTO: MUGUNGA Evode-InyaRwanda Art Studio
TANGA IGITECYEREZO