RFL
Kigali

Uburyo 5 bwagufasha kwirinda guhindurwa igikoresho n’uwo mukundana

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:11/02/2020 23:53
0


Urukundo ni ikintu cyagutse mu buzima bwa muntu. Umuntu umwe ashobora kugusezeranya kugukunda no kukubaha bigahinduka nko guhumbya ukisanga ari wowe ubihiwe utarigeze ubitekereza.



Ushobora gukunda umuntu n’umutima wawe wose mu gihe we ari gutekereza uburyo bwo kugukoresha no kugushakaho inyungu bitandukanye cyane no kugukunda. Birababaza gusa nanone ntibikwiye gutuma umuntu atakaza ibyiringiro kuko hari uburyo wabyirinda.

Ubusanzwe abantu ntibagorana kubamenya kereka iyo habayeho uburangare, iyo ubashije kuba maso ushobora kubona ibimenyetso by’uko uwo mukundana ashaka kukugira igikoresho ukaba wabyirinda amazi atararenga inkombe.

Twifashishije urubuga elcrema twaguteguriye uburyo ushobora kwitwara kugira ngo wirinde kuba igikoresho kuruta kuba umukunzi.

Izere ibimenyetso aho kwizera imbabazi za buri munsi:

Iyo umukunzi wawe ahora agukorera ibintu bigahora bigaruka ntabwo biba ari ukwibeshya. Ugasanga ahora akubeshya cyangwa aguca inyuma ukamufata akagusaba imbabazi akwereka ko yatunguwe bitari amahitamo ye. 

Ibi ni ibimenyetso uba uri kubona ndetse ntibiba byamutunguye biba biri muri we iyo akubeshye ko abihagaritse buri gihe umubabarira uba uri kwishyira mu byago. Burya ajya kugusiga ari uko hari ikindi akwibikiyeho akumva ko adakwiye kukubwiza ukuri ngo atabura bimwe bindi aguteganyaho.

Ntukage mu rukundo ukurikiye impano umuntu afite:

Uko umuntu yaba afite impano kose, iyo adafite umuhate wo gukora ngo abe yakoresha izo mpano ze mu bikorwa bibyara umusaruro cyangwa bituma abona imibereho ntuba ukwiye kumufata nk’uw'agaciro ngo umuhe ubuzima bwawe n’ahazaza hawe.

Umuntu ufite impano akaba ashaka gutera imbere akora icyo byamusaba cyose akabigeraho. Ushobora gukururwa n’uko umuntu runaka azi kuririmba cyangwa afite ijwi ryiza nyamara atabasha no kurikoresha ngo abone imibereho. Ni bwo uzasanga warakurikiye ijwi ugahinduka igikoresho kuko uwo wakurikiye nta kindi yabasha kukugezaho. Ntugashukwe n’impano y’imburamumaro itagira ikintu kizima yakugezaho.

Uba ugomba kwizera ibyo ubona byose bitagenda neza

Igihe cyose haba hari ibimenyetso bigaragara by’uko uwo mukundana aguca inyuma iyo abikora, umugore mubi ufite amahane, ubwibone n’ibindi umubona kare, umuntu w’umubeshyi burya urabimenya ariko akenshi usanga abantu babyirengagiza bakumva ko bidashoboka kubera guhumwa amaso n’urukundo.

Niba umuntu akweretse ibimenyetso by’ingeso runaka hakiri kare uba ugomba kubyizera kuko ni byo bigufasha kwitekerezaho ukibaza niba ari we muntu ushaka ko muzabana koko.

Menya agaciro kawe

Niba utazi agaciro kawe nk’umuntu bizatuma ubaho wemera ibyo undi wese yakubwira utitaye ku gaciro kawe nawe. Uba ugomba kwimenya, ko uri mwiza kandi uri uw’agaciro kanini bityo ko nta muntu ukwiye kugusaba ibigupfobya. Ibi bituma umenya igihe uri guhabwa ibiri hasi y’ibyo ukwiriye bigatuma wihagararaho ntube igikoresho cy’uwo muntu ugusuzugura.

Ibyo wahisemo kugenderaho ushaka umukunzi bikwiye kuguma uko biri

Buri wese aba afite mu bitekerezo bye ibiranga umukunzi yumva akeneye mu buzima bwe. Iyo udafite ibyangombwa ngenderwaho, biba bishobora gutuma ukundana n’umuntu uri hasi y’uwo ukwiriye cyangwa urenze uwo ukwiriye tugendeye nanone kuri ya ngingo twagarutseho yo kumenya agaciro kawe. Si byiza ko niba uhuye n’umuntu ugashiturwa n’ikintu kimwe kuri we gikwiye gutuma wirengagiza bimwe bindi ngenderwaho washyizeho. Bikomereho ni byo bizakurinda kuba igikoresho ahubwo ukabona uwo nawe ukwiriye.

Mu rukundo buri wese agira uko atwara ibye, hari n’ababona ibimenyetso by’uko badakunzwe bakabyita amagambo ariko burya iyo uwo mukundana atagukunda burya aba agukoresha kuko aba afite indi mpamvu yanze kukwerurira ngo akunde abo yumva ashaka bahora baguca inyuma nawe. Ni byiza kuba maso ukirinda bitarakomera kuko igikomere cyo mu rukundo kirababaza cyane, hari n’abatabasha kubyihanganira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND