RFL
Kigali

Kwambara ibibuno n’amabere by’ibikorano, kimwe mu bishobora kuba intandaro y’amakimbirane yo mu ngo

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:10/02/2020 10:16
1


Uko iterambere rigenda ryiyongera ni nako rizana byinshi bitandukanye no mu buzima bw’urukundo bikageramo. Hari ab’igitsinagore biyambika ibibuno n’amabere by’ibikorano bagamije kugaragara neza nyamara hari ababona ko byaba intandaro mu gusenya ingo zo muri iyi si y’iterambere.



Abaganiriye na Inyarwanda.com bavuga ko ushobora gushaka umuntu usanzwe ubikoresha utabizi mwamara kubana bikaba byateza amakimbirane dore ko biba byatumye umuntu ahinduka uwo atari we bikaba byanatuma umukunda umwibeshyeho.

Uwitwa Kamikazi yagize ati: “Biriya bintu ni bibi cyane, ushobora kwambara ikibuno umusore akaba ari cyo agukundira agira ngo ni ko uteye kuko habaho abasore bikundira umugore ufite amataye. Ibaze rero mumaze kubana akabona uteye nka njye aha (Arananutse cyane), ni uguhita akuzinukwa byihuse.

Uwitwa Ndayambaje we yagize ati “ Abantu bakunda ibitandukanye, hari uzagukundira ayo mabere undi agukundire ayo mabuno ariko hari n’uwo uzasanga atabyitayeho. Ubwo rero urumva ko ushobora kunyiyoberanyaho ari nkanjye ukaba untengushye kukubabarira bikagorana. Urumva se twaba tukibanye neza?”

Ku rundi ruhande ariko hari abavuga ko n’ubundi bitakoroha ko ushakana n’umuntu utaramumenya niba akoresha ikibuno cy’igikorano cyangwa amabere kuko ngo uba ugomba kumumenya bihagije na mbere y’uko mubana. Ngo birinze kugera ubwo ubibona mwaramaze kubana haba harabayeho uburangare no kutamenyana neza ngo mubwizanye ukuri. Icyo gihe ngo ntabwo mwaba mukundana ku rwego rw’uko mwabana igihe mutabashije no kumenyana.

Emma Claudine, umuhanga akaba n’impuguke mu mibanire ya muntu, nawe yemeza ko iki kibazo gishobora gusenya umubano w’abashakanye cyane cyane ku bantu baba baramaranye igihe gito mbere y’uko babana.

Yagize ati “Byarusenya pe, niba wakunze umuntu w’amabuno manini mwagera mu rugo ukabona ayakuyemo ayarambitse hariya. Ku muntu ubasha kugumana ibye ni byiza, ariko no kuri wa muntu ushaka kurimba kuri ibyo bintu byadutse nibyo ni igihe tuba tugezemo aho umuntu agomba gutuza akamenya ko ibyo bintu biriho ahubwo akamenya gushishoza kugira ngo amenye kureba umurimbo n’utari umurimbo.”

Emma Claudine akomeza agira inama abantu bakoresha ibintu bitandukanye bijyanye n’iterambere rigezweho ko baba bagomba no kureba ku bandi babakikije. Ati “ Inama nabagira ni imwe, ibyo ushaka gukora byose mu mutwe si ko ubikora uko wishakiye ahubwo uba ugomba no gutekereza ngo ese sosiyete igukikije yo iragutekerezaho iki”

Iri terambere ryo kwiyambika ibibuno cyangwa amabere by’ibikorano usanga bikorwa cyane n’abagore cyangwa abakobwa baba bashaka kugaragara bitandukanye n’uko bari bagamije impamvu zitandukanye. Hari ababa bashaka kurimba bisanzwe ndetse n’ababa bafite gahunda yo kureshya abagabo bababona kuko baba bateye neza bitandukanye n’imiterere kamere yabo.

Ibi bishobora gutuma umusore amubona akaba yamubenguka bitewe no kwishimira iyo miterere ye nyuma bikazagira ingaruka amaze kubona ko atari uwo yakunze wa nyawe ibishobora no gutuma habaho gatanya cyangwa bagahora mu makimbirane igihe bamaze kubana.

Imibare ishyirwa hanze na polisi y’igihugu igaragaza ko amakimbirane hagati y’abashakanye ariyo ntandaro y’ihohoterwa ryo mungo rikunze kugaragara rimwe na rimwe rinabyara imfu za hato na hato.

Mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 2017 polisi yagaragaje ko yakiriye ibirego 546 by’ abashakanye bigaragazako barwanye mu ngo, naho 64 bishwe n’abo bashakanye. Iyi mibare yagaragazaga ko abagore bishwe n’ abagabo babo bari 45, abagabo bishwe n’ abagore babo basagaga 19 mu gihe abagabo 8 n’ abagore babiri biyahuye biturutse ku makimbirane yo mu ngo.

Aya makimbirane yo mu ngo aterwa n’impamvu zitandukanye z’irimo no kuba wabana n’umuntu yarakwiyoberanyijeho wamara ku mumenya ukaba wananirwa kumwihanganira.

Ni byiza ko niba uri mu rukundo ubwiza ukuri uwo mukundana kuri buri cyose gishobora kuzagira ingaruka kubuzima bwawe buri imbere bityo akagukunda azi neza uwo uriwe cyangwa agahitamo ko muhagarika urukundo amazi atararenga inkombe kuko bimwe mubyo umubwiye yumva bidahura n’ugushaka kwe kw’ahazaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mumbejja4 years ago
    Kwambara aya mabuno ni kimwe no kwambara bra ( isutiye) ikayahagarika! Byose ni kimwe rwose! Mu gihe amabere aba yaraguye, ukagaragara ahagaze mu isutiye ni kimwe no kwambara amabuno ntayo ufite rwose! Mutureke.





Inyarwanda BACKGROUND