RFL
Kigali

Akarere ka Rubavu kijeje ubufasha bwihariye umuhanzi uzatsinda irushanwa rya Little Paris Super Star Season 1

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:11/02/2020 12:15
0


Mu gihe irushanwa rya Little Paris Super Star riri mu majonjora y'ibanze, Ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu bwatangaje ko umuhanzi uzatsinda iri rushanwa azahabwa igihembo n'Akarere nk'uko byatangajwe na Mutangana Emmanuel.



Nyuma y'igitaramo cya mbere mu majonjora y'irushanwa rya Little Paris Super Star cyitabiriwe n'Umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'urubyiruko mu karere ka Rubavu Bwana Mutangana Emmanuel yatangarije Abanyamakuru uruhare rw'akarere muri iri rushanwa agaruka no ku ruhare rw'akarere mu iterambere ry'impano ku muhanzi uzatsinda bagenzi be akaba uwa mbere muri 24.

Nyuma y'igitaramo Mutangana yagize ati  "Ntabwo nenda gutangaza amanota mbere y'akanama nkemurampaka, gusa ni byiza cyane. Abana bafite impano kandi namwe mwabonye ko hari abafite impano ku buryo ushobora kubitiranya n'abandi bahanzi bakomeye dusanzwe tuzi, ubwo rero mu buryo bwo gukomeza kubafasha turimo gutegura uburyo inzu z'imyidagaduro zakongerwa kimwe n'ibindi bikorwaremezo bitandukanye kuko akarere gashyigikiye impano z'abana bako.

Akarere by'umwihariko tuzakurikirana impano zizava hano mu kuzimenyekanisha zikagaragara ku buryo zizagera ku rundi rwego rushimishije gusa by'umwihariko mu gihe hazaba hamaze kumenyekana umuhanzi watsinze icyo tuzakora ni uko mu gihe azaba ashaka gutegura igitaramo tuzamufasha cyane binyuze mu kumuha ibikoresho (Sonorization), kuba twamutiza stade kimwe n'ibindi bizamufasha kwigaragaza no kugaragaza impano ye mu buryo bwo kwiyubaka ndetse n'ikirenze tuzamufasha kumenyekana no kumenyekanisha ibihangano bye".


Emmanuel MUTANGANA umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'urubyiruko mu karere ka Rubavu

Umwe mu bari mu kanama nkemurampaka uzwi nka Tyboo we yasabye abahanzi gukora cyane ariko bakibanda ku ndirimbo zabo, isuku, kubahiriza igihe bahawe, kutagira akajagari ndetse no kuririmba neza indirimbo ijyanye n'Insanganyamatsinko ya 'Gerayo Amahoro' bahawe.


Nelly Ngabo watambutse


El Kennedy watambutse

El Kennedy na Nelly Gold ni bo bamaze gutambuka mu itsinda rya mbere mu gihe biteganyijwe ko ku wa Kane tariki 13 Mutarama 2020 iri rushanwa ritegurwa na Easy and Possible rizakomereza ku itsinda rya kabiri rigizwe na Kenny Kennedy (7) Pc One G (6) Safari Pacha (5) na Salim Idibia 8) mu gitaramo kizabera kuri Little Paris Beach saa kumi n'ebyri za nimugoroba (18:00' PM).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND